Shadow

FRVB yabonye abayobozi bashya

Amatora ya Komite Nyobozi y’ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda ’FRVB’, yasize Ngarambe Raphael ari we utorewe kuyobora iri shyirahamwe. 

Amakipe 35 amaze kwiyandikisha muri Mémorial Rutsindura 2019 - Kigali Today
                           Ngarambe Raphael ni we watorewe kuyobora FRVB

Mu nama y’Inteko Rusange ya FRVB, ku murongo w’ibyigwa harimo n’amatora.

Aya matora aba yarabaye ku wa 27 Werurwe 2021 ariko aza guhagarikwa na MINISPORTS kuko atari akurikije amabwiriza.

Amatora akaba yabaye uyu munsi aho hatowe Komite Nyobozi izakora mu gihe cy’imyaka 4 isimbura iya Karekezi Leandre.

Perezida wa Komite Nyobozi ya FRVB, yabaye Ngarambe Raphael, yari umukandida umwe rukumbi, yatowe n’abantu 31 muri 32 batoye.

Visi perezida wa mbere uzaba ushinzwe ubutegetsi yabaye Nsabimana Eric waniyamamazaga wenyine kuri uyu mwanya. Yatowe ku majwi 33/32

Umunyamakuru w’imikino, umuyobozi wa B&B FM akaba yari n’umutoza wa Kirehe VC, Bagirishya Jean de Dieu wamamaye nka Jado Castar yabaye visi perezida wa kabiri aho azaba afite amarushanwa mu nshingano. Yagize amajwi 24 kuri 32 batoye.

Volleyball: Jado Castar yashyizwe mu bakandida bemerewe kwiyamamaza
Jado Castar yabaye visi perezida wa kabiri aho afite amarushanwa mu nshingano

Mucyo Philbert wari ushinzwe ubuzima bwa buri munsi bw’ikipe ya UTB VC(Team Manager), yabaye umunyamabanga mukuru n’amajwi 18, yahigitse Nshimiyimana Innocent wa Gatenga VC wagize 8 na Dr Ndayambaje Jean Bernard wa UR Nyarugenge wagize 8.

Umubitsi mukuru yabaye Karigirwa Grâce wiyamamaje aturutse muri APR WVC yagize 17, yatsinze Mukasine Josiane wa RRA WVC wagize 15.

Ku mwanya wa Biro y’Inteko rusange, hatowe Karekezi Leandre wari usanzwe ari perezida wa FRVB akaba yiyamamaje wenyine,ni nyuma y’uko Zawadi Geoffrey akaba na perezida wa REG VC abivuyemo. Leandre yagize 25/32

Visi perezida we yabaye Mutabazi Aline wiyamamazaga wenyine. Yatowe n’abantu 28/32.

U Rwanda rugiye kwakira amakipe 56 mu irushanwa ry'isi rya Beach Volleyball  - Kigali Today
Karekezi Leandre wari usanzwe ari perezida wa FRVB yatorewe kuyobora biro y’Inteko rusange

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *