Amakuru aturuka mu bategura amarushanwa y’imodoka azwi nka Formula 1 avuga ko u Rwanda ruri mu bihugu biri gutekerezwaho ku kuba rya kwakira rimwe mu marushanwa bategura.

Sean Bratches umuyobozi ushinzwe ubucuruzi muri Formula 1,kuwa kane tariki 16 Gicurasi ubwo bari mu gikorwa kiswe Sport Industry Breakfast Club yavuze ko hari ibiganiro bari ku girana n’inzego z’ubuyobozi bw’u Rwanda Maroc,Afrika yepfo na Nigeria kuko bagaragje ubushacye bwo kuba bakwakira iyi mikino.
Nkuko Bratches akomeza abisobanura barashaka kwagura uduce amasiganwa aberamo bibanda cyane kuho badakunze kugera aha hakaba ari muri Afurika kuko baheruka kuhateguririra amarushanwa mu myaka 26 ishinze.
Amarushanwa ya Formula1 yo ku rwego rwo hejuru aheruka kubera muri Afurika mu gihugu cya Maroc mu 1958 no muri Afurika yepfo mu mwaka wa 1960, 1967 no mu 1993.
Yath Gangakumaran, umuyobozi ushinzwe ingamba n’iterambere ry’ubucuruzi muri Formule 1, yatangaje ko u Rwanda na Nigeria bizahabwa umwabya bigendeye kubufatanye bugenerwa abatera nkunga. Ku Rwanda by’umwihariko ruratekerezwaho bigendeye kuri gahunda yarwo ya Visit Rwanda.