Wednesday, September 22
Shadow

FERWAFA yaciwe miliyoni 120 izira kutubahiriza amasezerano

Urukiko rwategetse Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu RwandaFERWAFA kwishyura miliyoni 120 uwahoze ashinzwe itumanaho no kuyishakira amasoko, nyuma yo kumwirukana binyuranyije n’amategeko no kumwambura amafaranga yakoreye.

 

Jérôme Dufourg yishyuwe na Ferwafa agera kuri Miliyoni 120 Frws
                              Jérôme Dufourg wirukanywe akaba yishyuwe miliyoni zisaga 120

Jérôme Dufourg wahoze ashinzwe gushaka amasoko n’itumanaho mu ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda akaza kwirukanwa nyuma y’amezi atandatu gusa, aheruka kurega iri shyirahamwe ku mafaranga avuga ko ryagombaga kumwishyura ritamuhaye.

Uyu mugabo yareze Ferwafa avuga ko mu masezerano bari bafitanye yo guhabwa komisiyo ya 5% ku isoko yabazaniye, aho atahawe amafaranga yatanzwe na Azam TV avuga ko yagize uruhare mu gutuma isinyana na Ferwafa kuba umufatanyabikorwa werekana shampiyona y’u Rwanda mu mwaka wa 2015.

Nyuma y’uko Jérôme Dufourg areze Ferwafa mu rukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge ndetse akanarutsinda, Ferwafa yaje kujuririra imyanzuro y’urukiko, bitabaza urukiko rukuru narwo ruza gutegeka Ferwafa kwishyura uyu mugabo ibihumbi 119$ (119,578,250 Frws), ndetse bakishyura n’andi 2,190,000 yo kuba yarirukanywe mu kazi hatubahirijwe amategeko.

 Jules Karangwa, Umujyanama mu by’amategeko akaba n’umuvugizi wa Ferwafa wungirije yamereye Radio Rwanda  ko ari byo aya mafaranga Ferwafa yamaze kuyishyura nk’uko yabitegetswe n’urukiko.

“Amafaranga ni ariya mwabonye, ni ibijyanye no kutubahiriza amasezerano yari yasinywe hagati y’impande zombi, ni byo byashyizwe mu bikorwa”

Si ubwa mbere ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda riciwe amafaranga rizira kutubahiriza amasezerano bagiranye n’abakozi, aho mu minsi ishize u Rwanda rwaciwe miliyoni 198 Frw kubera gusezererera uwari umutoza w’Amavubi Jonathan Bryan McKinstry mu buryo budakurikije amategeko.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *