Shadow

Félix Tshisekedi arashaka gukabya inzozi za se zo kuyobora Kongo Kinshasa

Félix Tshisekedi yavuze ko ari umwe mu banyapolitiki bane bashaka guhagararira abatavuga rumwe n’ubutegetsi mu matora ya ateganyijwe. Uyu muhungu wa nyakwigendera Etienne Tshisekedi, wabaye umunyapolitiki ukomeye muri Repubulika ya Demokarasi ya Kongo, avuga ko yizeye kugera kuri iyo ntego.

Image result for Félix Tshisekedi                                                                Félix Tshisekedi yahagurukiye gukomeza inzira ya se Etienne Tshisekedi yo gutegeka Kongo

Abo bane baturuka mu ihuriro ry’amashyaka arindwi atavuga rumwe n’ubutegetsi ashaka kwitoramo umukandida umwe ugomba guhangana na Emmanuel Ramazani Shadary, uhagarariye uruhande rwa leta.

Amatora ya perezida ateganyijwe ku itariki ya 23 y’ukwezi kwa cumi na kabiri uyu mwaka.Abakandida-perezida 21 nibo bemejwe bidasubirwaho n’akanama k’amatora ka Kongo, kwishyira hamwe kw’abakandida bisa nkaho ari ingenzi. Byabafasha kubona ubwiganze bw’amajwi mu matora byitezwe ko azitabirwa n’abaturage miliyoni 40.

Bwana Tshisekedi yabwiye ikoraniro ry’abashyigikiye abatavuga rumwe n’ubutegetsi ryabaye mu mpera y’icyumweru gishize ko “bazicara hamwe” muri iki cyumweru bagafata umwanzuro.

Mu kiganiro na BBC dukesha iyi nkuru ari i Kinshasa, Bwana Tshisekedi yagize ati: “Nimba umukandida, nzatsinda.” Ariko yongeyeho ati: “Ariko ejo nimpitamo kutiyamamaza ngashyigikira undi mukandida duhuriyeho, na we azaba afite amahirwe nk’ayo na we yo gutsinda.

“Ntekereza ko uko turi amashyaka arindwi dushyigikiwe bihagije mu gihugu hose kuburyo twatsinda amatora n’ubwiganze bw’amajwi.”

Muri icyo kiganiro na BBC, Bwana Tshisekedi yanavuze kuri se Etienne Tshisekedi, yavuze ko yabaye “umutoza” we.Y agize ati: “Ndashaka, nimbishobora, kugera ku nzozi ze.”

Etienne Tshisekedi ubyara Félix Tshisekedi yapfiriye mu Bubiligi mu mwaka ushize wa 2017, ariko ibikorwa byo kugerageza gusubiza umurambo we muri Kongo ngo ushyingurweyo byibasiwe n’amakimbirane hagati y’umuryango we n’abategetsi ba Kongo,kugeza ubu ntabwo arashyingurwa.

Uyu muhungu we avuga ko se yari afite inzozi zo kubona Kongo nziza kurushaho kandi igendera ku butegetsi bwubahiriza amategeko.

Mu matora ya perezida yo mu mwaka wa 2006 n’ayo mu mwaka wa 2011, abatavuga rumwe n’ubutegetsi bananiwe kwishyira hamwe ndetse amashyaka menshi atavuga rumwe n’ubutegetsi asubiranamo hagati yayo.

Amatora ya perezida yitezwe kuba mu kwezi kwa cumi na kabiri, azaba abaye hashize imyaka ibiri manda ya Kabila Kabange  irangiye,yageze ku butegetsi mu mwaka wa 2001 nyuma yo kwicwa kwa se, Laurent-Désiré Kabila.

IGISUBIZO.COM

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *