Shadow

Ethiopia:Meaza Ashenafi abaye umugore wa mbere uyoboye urukiko rw’ikirenga

Meaza Ashenafi, umwunganizi mu by’amategeko ajyanye n’uburenganzira bwa muntu ukomeye muri Ethiopia, yatowe nk’umugore wa mbere ugiye kuyobora urukiko rw’ikirenga rw’iki gihugu.

Image result for Meaza Ashenafi               Meaza Ashenafi ubu niwe uyoboye urukiko rw’ikirenga

Madamu Ashenafi w’imyaka 54 y’amavuko, yemejwe n’abadepite nta n’umwe uvuyemo.Yari yatanzwe nk’umukandida kuri uwo mwanya na Abiy Ahmed, minisitiri w’intebe wa Ethiopia.

Umwanya yatorewe ni wo wa vuba mu ruhererekane rw’imyanya yo ku rwego rwo hejuru yagiye ihabwa abagore muri Ethiopia mu bihe bishize bya vuba.

Mu cyumweru gishize, Sahle-Work Zewde yatowe nka Perezida wa Ethiopia wa mbere w’umugore – umwanya w’icyubahiro kuko, bijyanye n’itegekonshinga, ubutegetsi bwa politiki bufitwe na minisitiri w’intebe.

Mu mwaka wa 1995, Madamu Ashenafi yashinze ishyirahamwe ry’abagore b’abunganizi mu by’amategeko bo muri Ethiopia.

Mbere yaho yari umucamanza mu rukiko rukuru ndetse yagiriye inama itsinda ryateguye itegekonshinga rishya rya Ethiopia mu myaka ya 1990.

Nkuko byatangajwe n’igitangazamakuru Fana Broadcasting Corporate cya leta ya Ethiopia, Madamu Ashenafi yanakoze mu muryango w’abibumbye mu kanama k’ubukungu kita kuri Afurika, afasha mu guteza imbere banki ya mbere y’abagore muri Ethiopia.

Ubuzima bwa Madamu Ashenafi nk’umucamanza w’umwunganizi mu by’amategeko, bwanagarutsweho mu mwaka wa 2014 muri filime Difret ya Angelina Jolie.

Iyo filime ivuga ku mwunganizi mu by’amategeko wari uri kurwanirira uburenganzira bw’umwana w’umukobwa wo mu cyaro wari washimuswe ngo ashyingirwe.

BBC/IGISUBIZO.COM

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *