Shadow

Ethiopia mu muhigo wo gutera ibiti Miliyoni 200 umunsi umwe

Muri Ethiopia ubuyobozi burashaka kwesa umuhigo mu gutera ibiti miliyoni 200 mu munsi umwe,mu rwego rwo kurengera ibidukikije

Image result for Ethiopie..Arbre 200 millions en un jour..Abiy
Ministri w’intebe Abiy yitabiriye icyo gikorwa cyo gutera ibiti.

Ministri w’intebe, Abiy Ahmed, niwe uyoboye uyu mushinga ugamije kugabanya ingaruka z’igabanuka ry’amashyamba n’ihindagurika ry’ibihe muri iki gihugu gikunze kwibasirwa n’uruzuba.

Bimwe mu biro bya leta byafunzwe kugirango abakozi ba leta babashe kwitabira iki gikorwa.

Umuryango w’abibumbye uvuga ko ubutaka buteweho amashyamba muri Ethiopia ubu busigaye ari 4% by’ubutaka bwose ugeranyije na 35% mu ntangiriro z’ikinyejana cya 20.

Bwana Abiy yatangije icyo gikorwa cyo gutera ibiti muri gahunda y’umushinga we wo kurengera ibidukikije wibanda ku hantu 1000 hirya no hino mu gihugu. Mu ntego nyamukuru yo gutera ibiti bingana na miliyari enye.

Umuhigo wo gutera ibiti byinshi mu munsi umwe ufitwe n’igihugu cy’Ubuhinde cyakoresheje abakoranabushake ibihumbi 800 mu gutera ibiti birenga miliyoni 50 muri 2016.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *