Shadow

Ethiopia: impinduka zirakomeje batoye perezida w’umugore Sahle–Work Zewde

Abadepite mu nteko ishingamategeko muri Ethiopia batoye Sahle–Work Zewde nka perezida mushya w’iki gihugu.

Image result for Sahle–Work ZewdeSahle–Work Zewde ubu niwe perezida wa Ethiopia

Ni umugore w’inararibonye mu mirimo y’ububanyi n’amahanga niwe ubaye umugore wa mbere  uyoboye Ethiopia ndetse ni nawe mugore uyoboye igihugu muri Afurika muri iki gihe.

Yatowe nyuma yiyegura ritunguranye ry’uwari usanzwe ari perezida Dr.Mulatu Teshome Wirtu

Mbere yo gutorerwa kuba perezida Sahle–Work yakoze n’indi mirimo inyuranye mu miryango mpuzamahanga nka ONU aho kuri ubu yari ayaihagarariye mu muryango w’Afurika yunze ubumwe-AU. Yahagarariye igihugu cye mu bihugu bitandukanye birimo Ubufaransa, Djibouti na Senegal.

Itorwa rye rije nyuma y’icyumweru minisitiri w’intebe Abiy Ahmed ahaye abagore imyanya ikomeye muri guverinoma ndetse bahabwa n’imyanya ingana na 50%. Aisha  Mohammed ahabwa minisiteri y’ingabo naho Muferiat Kamil ashingwa minisiteri ishinzwe amahoro.

Mu ijambo yavuze amaze gutorwa Sahle–Work,yagarutse cyane ku kamaro ko kubungabunga amahoro no guteza imbere uburinganire.

Mu itegekonshinga rya Ethiopia umwanya wa perezida ufatwa nk’umwanya w’icyubahiro kuko ububasha bwa politike bufitwe na Minisitiri w’intebe.

Sahle–Work Zewde w’imyaka 68,ni umubyeyi w’abana 2 b’abahungu. yize Ubumenyi (Natural Science) muri kaminuza ya Montpellier mu gihugu cy’Ubufaransa

Gutorwa kwa Sahle–Work Zewde nka perezida wa Ethiopia kwakiriwe neza nkuko abanya-Ethiopia babigaragaje ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye.

IGISUBIZO.COM

 

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *