Shadow

Ebrahim Raisi yatsinze amatora niwe ugiye kuba perezida wa Iran

Ebrahim Raisi yatsinze amatora ya perezida n’amajwi 62%, Raisi yari asanzwe ari umucamanza mukuru muri Iran kandi azwiho kugira ibitekerezo bikarishye cyane byo kudashaka impinduka. 

Ultraconservative Ebrahim Raisi succeeds reformist Rouhani as Iran's president

Yafatiwe ibihano n’Amerika, ndetse yavuzweho kugira aho ahuriye n’ibikorwa byo mu gihe cyashize byo gushyira mu bikorwa igihano cy’urupfu ku mfungwa.

Bwana Raisi azarahira mu ntangiriro y’ukwezi kwa munani, kandi azaba afite ububasha bukomeye kuri politiki y’imbere mu gihugu ndetse no kuri politiki mpuzamahanga ya Iran.

Ariko mu buryo bw’imitegekere ya Iran, umutegetsi w’ikirenga w’iki gihugu, Ayatollah Ali Khamenei, akaba n’umutegetsi mukuru w’idini, ni we uba ufite ijambo rya nyuma ku bintu byose birebana n’ubuzima bw’igihugu.

Iran itegekwa bishingiye ku mahame y’idini yo kudashaka impinduka, kandi hagiye habaho kugabanya ubwisanzure mu bya politiki kuva habaho impinduramatwara ya kisilamu yo mu 1979.

Abanya-Iran benshi babonye aya matora nk’ayakozwe ku buryo Bwana Raisi aba ari we uyatsinda, bituma batayitabira.

Imibare ya leta igaragaza ko ubwitabire muri aya matora bwari ku kigero cyo hasi cyane ku matora ya perezida yose yabayeho muri iki gihugu, ku kigero cya 48.8%, ugereranyije n’ayabanje yo mu 2017 yitabiriwe ku kigero kirenga 70%.

Uyu mukuru mu idini ya Islam w’imyaka 60, mu gihe kinini cy’akazi ke yabaye umushinjacyaha.

Mu 2019 ni bwo yagizwe umukuru w’ubucamanza, hashize imyaka ibiri atsinzwe ku bwiganze bw’amajwi na Hassan Rouhani mu matora ya perezida aheruka.

Bwana Raisi yigaragaje nk’umuntu washobora cyane kurwanya ruswa no gucyemura ibibazo by’ubukungu bya Iran

Yubaha bikomeye ibisabwa n’abakuru b’idini bari ku butegetsi muri Iran, ndetse anabonwa nk’ushobora gusimbura Ayatollah Khamenei nk’umutegetsi w’ikirenga wa Iran.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *