Shadow

Ebola yatumye Abayisilamu bo muri RDC bakumirwa I Maka mu mutambagiro

Abayisilamu baturuka muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo babujijwe kujya mu mutambagiro mutagatifu ubera I Maka kubera gutinya indwara ya ebola.

Image result for mecca
Mu gihe cy’umutambagiro i Maka haba hari abantu benshi cyane

Minisitiri  wa Arabia Soudite ufite amadini mu nshingano ze yamenyesheje Umuryango w’abyisilamu muri Kongo ko nta muyisilamu n’umwe uzahabwa viza imwemerera kwinjira muri Arabia Saoudite mu rwego rwo kwirinda ko hari uwaturuka muri RDC yanduye ebola akaba yayikwirakwiza mu bandi.

Arabia Soudite yakomeje ivuga ko ku mpamvu z’uko mugihe cy’umutambagiro haba hari ubucucike bw’inshi bw’abantu biteye impungenge ko  haboneka ibyago byinshi by’abandura mu gihe haba hagize ugaragarwaho ko yanduye ebola.

Iman Djuma Touara, umunyamabanga Mukuru w’umuryango w’Abayisilamu muri Congo yemeje ko yamenyeshejwe iki cyemezo akaba yasabye Abayisilamu kwihangana bakemera kwakira icyo cyemezo asaba ko basaba Imana gufasha Congo umwaka utaha icyorezo cya Ebola kikazaba cyarangiye bakabasha kwitabira uyu mutambagiro mutagatifu.

Umutambagiro mutagatifu ubera I Maka  muri Arabia Saoudite uzwi nka Hijj ni imwe mu nk’inkingi eshanu idini ya Isilamu yubakiyeho ukaba  usabwa gukorwa na buri mu Yisilamu ubifitiye ubushobozi byibura rimwe mu buzima .

Abakora uru urugendo rutagatifu  bahamya ko bisa nko kuvuka bushya kuko ngo bagira igihe kiza cyo kwegerana n’Imana bakayisaba imbabazi z’ibibi bakoze nayo ikaba babarira.

Umugabo uvuye murugendo rutagatifu rw’I Maka atangira kwitwa Hajji mugihe umugore we bamwita Hajjatti.

Umuryango w’Abayisilamu muri Congo uvuga ko Abayisilamu bo muri RDC bangana na 10% ry’abaturage bose batuye Congo.

Ebola yibasiriye RDC kuva mu kwezi kwa karindwi mu mwaka wa 2018 ikaba imaze guhitana abasaga 1700

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *