Friday, February 26
Shadow

Dr Denis Mukwege uvura abagore na Nadia Murad bahawe igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel

Kuri uyu wa Gatanu itsinda ritoranya abantu bagomba guhabwa Igihembo cy’Amahoro kitiriwe Nobel 2018 ryemeje ko umuganga wo muri Congo Kinshasa witwa Dr Denis Mukwege n’impirimbanyi y’uburenganzira bwa muntu yo muri Iraq, Nadia Murad ari bo bagihabwa.

Image result for Denis Mukwege ... Nadia Murad Dr Denis Mukwege (ibumoso) na  Nadia Murad (iburyo)

Dr Denis Mukwege w’imyaka 63 azwi ku rwego rw’isi mu gufasha abagore bahohotewe n’abarwanyi bo mu mitwe yitwaje intwaro yo muri Repubulika iharanira Demukarasi ya Kongo  akabafasha kubona ubuvuzi. Abenshi muri bo bangijwe imyanya ndangagitsina abandi baterwa indwara zidakira.

Umugore wo muri Iraq nawe wahawe iki gihembo ni uwo mu bwoko bw’abitwa Yazidi afite imyaka 25, yahembewe ko yaharaniye ko abarwanyi ba Islamic State (IS) bareka gukomeza gukorera ibyamfurambi abaturage bo mu bwoko bwe. Aba barwanyi bigeze kumufata baramuhohotera ariko baza kumurekura.

BBC ivuga ko hari abantu n’imiryango yigenga 331 bahataniraga guhabwa iki gihembo kirusha agaciro ibindi byose bitangwa n’abagize akanama gatanga biriya bihembo byiriwe Nobel.

Igihembo cya Nobel gihabwa abantu bakoze ibintu byagiriye cyangwa bizagirira abantu benshi akamaro kandi mu buryo burambye. Muri byo harimo ubuvuzi, ubugenge n’ubutabire, ubuvanganzo n’ibikorwa by’amahoro.

IGISUBIZO.COM

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *