Shadow

Djibouti: Ismail Omar Guelleh ku majwi 99% yatorewe manda ya gatanu

Nk’uko bigaragazwa n’ibyavuye mu matora by’agateganyo byatangajwe kuwagatandatu tariki ya 10 Mata 2021, Ismail Omar Guelleh ni we watsindiye kuyobora Djibouti muri manda ya gatanu.

Little Suspense Ahead of Djibouti Poll | Voice of America - English

Abaturage bagera ku 215.000 ni bo biyandikishije ko bazatora. Guelleh ubu ufite imyaka 73, ahanganye na Zakaria Ismail Farah, w’imyaka 56 y’amavuko, utazwi cyane muri politiki kuko asanzwe ari umucuruzi.

Minisitiri w’umutekano w’imbere mu gihugu Moumin Ahmed Cheick, yatangaje amajwi yagateganyo aho Perezida Ismail Omar Guelleh afite amajwi 167. 535, ni ukuvuga 98.58 %”.

Minisitiri Moumin Ahmed Cheick yongeyeho ko ibyavuye mu matora bigomba gutangazwa bidatinze na komisiyo ibishinzwe.

Indorerezi zaje mu matora zidafite aho zibogamiye, zatangaje ko amatora yakozwe mu mahoro nta bagaragaje ibyagenze nabi.

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, Omar Guelleh yanditse ati “ Ndabashimiye ku cyizere mwangiriye, ndabashimiye ku bwa Djibouti!Twese hamwe, nimureke dukomeze !”

Mu gihe Ismail Omar yari amaze gutora, yatangaje ko yizeye intsinzi cyane.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *