Shadow

Christiano Ronaldo ntiyorohewe na Kathryn Mayorga umushinja ku mufata ku ngufu

           

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram Christiano Ronaldo yatangaje ko ibyo umugore witwa Kathryn Mayorga w’imyaka 34 aherutse gutangariza ikinyamakuru Der Spiegel cyo mu Budage ko yamufashe ku ngufu ari ibinyoma byambaye ubusa ndetse ashaka kwamamarira ku izina rye.

Yagize ati “Oya ,oya,oya.Ibyo bavuze ntabwo aribyo.Ni ibihuha,ni ibinyoma.Barashaka kwamamara bagendeye ku izina ryanjye,gusa ibi birasanzwe mu buzima.Ndishimye kandi meze neza.”

Nkuko inyandiko y’ikinyamakuru Der Spiegel ibivuga,Ronaldo yatumiye Mayorga n’inshuti ye kumusura mu nzu ye yari acumbitsemo kugira ngo baze kumutembereza muri bumwe mu buvumo yifuzaga gutemberamo.

Mayorga yavuze ko akimara kubona ubu butumwa yandikiwe na Ronaldo,yamubwiye ko atakwemera kunyura mu buvumo kuko adashaka kwanduza ikanzu ye,Ronaldo amubwira ko arashaka uko abigenza.

Ubwo uyu mugore yageraga aho Ronaldo yari acumbitse yamuhaye ipantaro n’umupira ajya kwambarira mu bwogero, Ronaldo amusangamo amusaba ko baryamana aranga,amufata ku ngufu.

Mayorga yavuze kandi ko mu mwaka wa 2010 Ronaldo yamwegereye amuha akayabo k’ibihumbi 287 by’amapawundi kugira ngo aceceke ntazagire uwo abwira ko yamufashe ku ngufu,gusa yahungabanyijwe n’ibyo yakorewe ariyo mpamvu yabishyize ku karubanda.

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *