Shadow

Maréchal Idriss Déby Itno wayoboraga Chad yapfuye aguye ku rugamba

Igisirikare cya Chad kimaze gutangaza ko Perezida Idriss Déby Itno yapfuye azize ibikomere nyuma yo kurasirwa ku rugamba mu minsi ishize.

Tchad : la garde rapprochée d'Idriss Déby Itno – Jeune Afrique

Ibi bitangajwe nyuma y’uko ibyavuye mu matora by’agateganyo bigaragaza ko yatsindiye manda ya manda ya gatandatu yiyamamarije.

Aya matora yabaye mu bihe ubutegetsi bwe bwari busumbirijwe n’inyeshyamba.

Ingabo za Chad zikomeje kurwana n’inyeshyamba zagabye ibitero ku murwa mukuru N’Djamena.

Kuri Televiziyo ya leta umuvugizi w’ingabo General Azem Bermandoa Agouna yatangaje ko mu minsi ishize Maréchal Idriss Déby Itno yarasiwe ku rugamba n’inyeshyamba mu gace ka Kanem mu majyaruguru.

Déby Itno wari uzwi nk’indwanyi yo mu butayu apfuye afite imyaka 68, yari ku butegetsi kuva mu 1990.  Ni ubutegtsi yafashe akuyeho Hissène Habré.

Igisirikare cyahise gitangaza iseswa rya guverinoma n’inteko ishingamategeko, no gushyirwaho kw’inzibacyuho.

Iyo nzibacyuho y’amezi 18 izayoborwa n’akanama ka gisirikare gakuriwe na Mahamat Idriss Déby, umuhungu wa Idriss Déby Itno, usanzwe ari jenerali mu ngabo za Chad.

BBC

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *