Shadow

USA:Cesar Sayoc ukekwaho kuba inyuma y’ubutumwa burimo ibisasu bwohererezwaga abakomeye yafashwe.

Umugabo Cesar Altier Sayoc w’imyaka 56 yatawe muri yombi n’inzego zishinzwe umutekano,akekwaho kuba inyuma y’ubutumwa burimo ibisasu bumaze iminsi bwohererezwa abahoze ari abayobozi bakuru ba Leta zunze ubumwe z’Amerika n’abandi bakomeye bo mu ishyaka ry’aba Demokarate.

Image result for Cesar Sayoc        Cesar Sayoc ashobora kuba ariwe uri inyuma y’ubutumwa bwohererejwe Obama na Clintons

Uyu mugabo ugaragaza ko yemera ibitekerezo n’imikorere ya perezida Trump,yafatiwe muri Leta ya Florida hagendewe ku bikumwe byagaragaye k’ubutumwa yagiye yohereza.

Nkuko bitangazwa n’umuyobozi wa FBI haracyakorwa iperereza ngo hamenyekane impamvu yateraga uyu mugabo gukora ibi ndetse n’abandi baba bari bafatanije muri ibi bikorwa by’ubugizi bwa nabi.

Kuva mu 1990 Cesar  Sayoc yari asanzwe azwi n’inzego za polisi nk’inkozi y’ibibi,yagiye atabwa muri yombi akekwa ho ibyaha bitandukanye akaba yarazwi cyane mu bikorwa by’ubujura.

Muri USA abayobozi n’abandi bantu bafite amazina aremereye barimo Obama wahoze ayoboye iki gihugu ndetse na Clinton bamaze iminsi bohererezwa ubutumwa burimo ibisasu ariko bugatahurwa butaragera kuri banyirabwo.

Cesar Altier Sayoc usanzwe ari mw’ishyaka ry’Abarepubulikani aramutse ahamwe n’ibyaha akekwaho ashobora kumara imyaka 58 afunze.

 

leparisien/IGISUBIZO.COM

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *