Shadow

Utuntu n’utundi

Polonye:Hashyizweho igihembo k’umuryango uzabyara umuhungu

Polonye:Hashyizweho igihembo k’umuryango uzabyara umuhungu

Mu Mahanga, Utuntu n'utundi
Umuyobozi w’agace kitwa Miejsce Odrzanskei wo mu majyepfo y’igihugu cya Pologne yemereye igihembo umuryango uzabyara umuhungu. Mu myaka hafi 10 ishize hamaze kuvuka umwana w’umuhungu umwe muri uwo murenge. Umurenge wa Miejsce Odrzanskei urimo amazu atarenze ijana. Ubu abana bo muri uwo murenge ni abakobwa gusa. Kuva umuhungu wa nyuma avutse, hamaze kuvuka abakobwa 12. BBC ivuga ko ikibazo cy’ubucye bw’abana b’abahungu muri aka gace cyamenyekanye ubwo abana b’abakobwa basabaga umukorerabushake uzimya imiriro wo muri uwo murenge kubaha imyitozo. Itsinda ryabo ryatangiye gutsinda amarushanwa yo mu karere bituma abanyamakuru n’impuguke bagira amatsiko yo kubakurikirana. Umukuru w’ako karere, Rajmund Frischko, aravuga ko umuhungu uzavuka azahabwa igihembo gishimishije....
Past.Ezra Mpyisi yahishuye ibanga ryo kuramba

Past.Ezra Mpyisi yahishuye ibanga ryo kuramba

Mu Rwanda, Umuco, Utuntu n'utundi
Pasiteri Mpyisi Ezra w’imyaka 97 ni umwe mu bantu bakuru bari mu Rwanda bazi byinshi haba ku mateka y’u Rwanda k’umuco ndetse no ku iyobokamana.Aragira icyo avuga kucyo umuntu yakora kugira ngo abashe kubaho igihe kirekire Pasiteri Ezra Mpyisi ngo kuramba ni ubuntu bw’Imana Kuri ubu ni umusaza uzwiho kuvugisha ukuri dore ko we ubwe yivugira ko yataye igihe kinini abeshya abantu bitewe no kutamenya kuko ibyo yababwiraga abyita ijambo ry’Imana yabaga yabifashe mu mutwe kandi akabitanga nka gasuku. Muri byinshi biba biteye amatsiko kuri Ezra Mpyisi bituma yegerwa kenshi n’itangazamakuru ku gira ngo amare amatsiko ya benshi kubyo baba bibaza bagamije kumva uko abizi cyangwa icyo abivugaho. Kuri iyi nshuro reka tugaruke ku kibazo kigendanye n’icyo umuntu yakora kugira ngo abash...
Burundi: irushanwa rya Primusic ryasojwe n’imvururu z’abafana

Burundi: irushanwa rya Primusic ryasojwe n’imvururu z’abafana

Mu Mahanga, Utuntu n'utundi
Igitaramo umuhanzi ukomeye muri aka karere ka Afurika y’Iburasirazuba, Diamond Platnumz yari yatumiwemo i Burundi gusoza irushanwa rya Primusic, nticyarangiye neza kuko uyu muhanzi yakuwe ku rubyiniro atarangije kubyina bitewe n’imvururu z’abafana. Tetero Laurette wegukanye PRIMUSIC yashyikirijwe sheki ya miliyoni 25 Fbu Iki gitaramo uyu muhanzi yagombaga gufatanya n’abandi bahanzi b’i Burundi ari bo Sat B na Big Fizzo, cyabaye kuri iki cyumweru. Iki gihembo cya PRIMUSIC, cyaje kwegukanwa na Laurette Tetero wahawe amafaranga y’u Burundi miliyoni 25. Sat B na Big Fizzo baririmbye birarangira hakurikiraho umuhanzi Diamond Platnumz waje guhagarikwa n’imvururu. Nk’uko bitangazwa n'umunyamakuru w’Inyarwanda wari i Bujumbura, uyu muhanzi amaze kururimba indirimbo 2 gusa, abafan...
Jay-Z ashobora kuba akomoka mu Rwanda

Jay-Z ashobora kuba akomoka mu Rwanda

Mu Mahanga, Utuntu n'utundi
Mu nganzo ye, mu ndirimbo nshya yise "Mood 4 Eva" iri kuri Album ye nshya "The Lion King: The Gift" yasohotse uyu munsi kuwa gatanu, Beyoncé Knowless aririmba ko 'se w'umwana we ibisekuru bye biri mu Rwanda'. Jay- Z nawe ashobora gushimishwa n'uko yasanga inkomoko ye ari mu Rwanda Muri iyi ndirimbo Beyoncé afatanyijemo n'uyu mugabo we Jay- Z n'umuhanzi Childish Gambino, mu gitero cye aririmba mo ati: "My baby father, bloodline Rwanda". Ntibizwi neza niba koko ibisekuru by'umugabo we Jay-Z -bafitanye abana batatu - biri mu Rwanda, cyangwa byari iby'inganzo y'abahanzi gusa. Ikizwi ni uko muri Album nshya Beyoncé yasohoye uyu munsi yiyegereje cyane umugabane wa Afurika. Mu ndirimbo 27 zigize iyi Album indirimbo zimwe zaririmbwe izindi yaziririmbanye n'abahanzi bo muri Afurik...
Ahantu 7 hakorerwa ingendo nyobokamana kurusha ahandi mu Rwanda

Ahantu 7 hakorerwa ingendo nyobokamana kurusha ahandi mu Rwanda

Mu Rwanda, Utuntu n'utundi
Umuco wo gukora ingendo nyobokamana, umuntu akava aho atuye akerekeza ahandi hantu hazwi kandi hazwiho gufasha abantu gusenga ntukiri uwo abanyaburayi gusa. Uyu muco uragenda ushinga imizi mu Rwanda. Ibi bigaragarira muri gahunda zitandukanye zitegurwa n’amatsinda y’abakristu, inzego za Kiliziya, imiryango ya Agisiyo Gatolika, inshuti ndetse n’ingo z’abakristu bagafata umwanya bagakora urugendo nyobokamana, bakajya muri hamwe mu hateguwe kandi haba ababishinzwe bafasha ababagana kurushaho kwegera Imana, kumva ijwi ryayo no kumenya umugambi wayo kuri bo. Nubwo uyu muco utarashinga imizi byimbitse mu bakristu gatolika bose bo mu Rwanda, hari abamaze kubigira ibyabo kuburyo usanga hari amatariki amwe n’amwe baba barahariye gukora ingendo nyobokamana. Ibi umuntu abibona neza iyo agiy...
Igiti ni ubuzima gitere abazaza bazabone ku mbuto zacyo

Igiti ni ubuzima gitere abazaza bazabone ku mbuto zacyo

Mu Rwanda, Utuntu n'utundi
Igiti ni ikiremwa nubwo kitavuga ariko kirumva, kifashishwa mu kuvura indwara nyinshi, Kirinda abantu izuba, abantu bakakifashisha mu guteka no mu kubaka inzu baturamo. Igiti gifite akamaro kanini kandi gahambaye, kitariho n’umuntu ntiyabaho. Igiti ni yo nshuti ya mbere y’umuntu ku isi, Umuntu n’igiti ni magirirane ku buzima, ni yo mpamvu kigomba kubahwa, kigafatwa nk’umuvandimwe w’umuntu kimwe n’izindi nyamaswa. Abahindi bavuga ko umuntu ari igiti kigenda. Muri iki gihe kimwe mu bibazo bikomeye bihari, ni uko abantu bashishikajwe no gutema ibiti badatera ibindi. Kuva imyaka ibihumbi umunani (8 000) ishize, hamaze gutemwa ibiti mirongo inani ku ijana (80%) ry’amashyamba yahozeho ku isi. Nubwo bikomeje kwangizwa, ibiti bifitiye akamaro kanini umuntu, bimara ubwoba, bituma umut...
Greenland Igihugu cya mbere ku isi mu kwiyahura

Greenland Igihugu cya mbere ku isi mu kwiyahura

Mu Mahanga, Utuntu n'utundi
Greenland nicyo kirwa kinini ku isi kuko gifite ubuso bwa km² 2.166 miliyoni, ariko gifite abaturage bacye cyane .Imibare yo mu kwa mbere uyu mwaka,ikigo gishinzwe imibare Statistics Greenland kivuga ko ari abaturage 55,992. Nubwo Greenland yemerwa nk'igihugu kigenga ariko iracyari agace kagenzurwa na Denmark. Greenland ifite umwihariko w'ikigero kiri hejuru mu kwiyahura, buri mwaka abantu 83 biyambura ubuzima nk'uko Journal of Circumpolar Health ibivuga. Ubwangavu n'ubugimbi muri Greenland ni ibihe bigoye cyane kuko aba aribo barenze kimwe cya kabiri cy'imibare y'abiyahura. Lars Pedersen umuhanga mu by'imitekerereze avuga ko abenshi mu bakuriye mu ngo zirimo urugomo n'ihohotera ari bo bagarijwe no kwiyahura. Abatuye iki gihugu benshi bafata kunywa inzoga nk'ubuzima bik...
Henry Dunant niwe watangije umuryango utabara imbabare Croix Rouge

Henry Dunant niwe watangije umuryango utabara imbabare Croix Rouge

Mu Mahanga, Utuntu n'utundi
Henry Dunant yavutse tariki ya 8 Gicurasi 1828 yitaba Imana tariki ya 30 Ukwakira 1910 yavukiye mu muryango w’abakirisitu ababyeyi be ,se yitwaga Jean Jacques Dunant naho nyina yitwaga Antoinnete Dunant Colladon. Uyu mugabo yabaye icyamamare kubera  ibikorwa by’ubutabazi yatangije kuko ibitekerezo bye ni byo byatumye hatangizwa umuryango utabara imbabare “Croix Rouge”,benshi bamufata nk’umutagatifu kubera ibikorwa by’impuhwe yagaragaje ,umunsi yavutseho w’itariki ya 8 Gicurasi ni bwo hizizwaho umunsi mpuzamahanga w’umuryango mugari wa Croix Rouge. Uyu mugabo wari umucuruzi ukomeye,ari mu rugendo yagura ibikorwa bye yageze i Soliferino mu mujyi muto uri mu majyaruguru y’u Butariyani, ahageze yasanze urugamba rukomeye  hagati y'ingabo z’Ubufaransa zarwanaga n’ingabo za ...
Isukari si ngombwa mu cyayi-Ubushakashatsi

Isukari si ngombwa mu cyayi-Ubushakashatsi

Imibereho, Utuntu n'utundi
Abahanga muri siyansi bavuga ko mu by'ukuri igikombe cy'icyayi bidacyenewe ko ugishyiramo isukari yuzuye ikiyiko. Ubushakashatsi bwasanze ababukoreweho barashoboye kugabanya ingano y'isukari banywa kandi ntibyagira icyo bihindura ku buryohe - bivuze ko mu gihe kirekire guhindura ingano y'isukari bishoboka. Abahanga muri siyansi bavuga ko kureka kunywa isukari ako kanya cyangwa kuyivaho buhoro buhoro, byombi ari ingamba zishobora gutanga umusaruro mu kugabanya ingano y'isukari. Abakoze ubu bushakashatsi bavuga ko bicyenewe ko hakorwa ubundi bushakashatsi bwisumbuyeho bwo kwemeza ibi bagezeho. Itsinda ry'abashakashatsi bo kuri Kaminuza za University College London na University of Leeds - zombi zo mu Bwongereza - basesenguye amakuru mu gihe kirenga ukwezi y'abagabo 64 akensh...
Ibintu 7 biranga umukozi mwiza

Ibintu 7 biranga umukozi mwiza

Iterambere, Utuntu n'utundi
Taliki 1 Gicurasi buri mwaka hizihizwa umunsi mpuzamahanga w'umurimo. Kugira ngo umurimo utange umusaruro ni uko uba ukozwe neza unoze. Umurimo uba mwiza ari uko uwukora nawe aba ari mwiza reka turebere hamwe bimwe mu bianga umukozi mwiza. Abakozi mu mirimo itandukanye Ubushakashatsi bwakozwe n’umuhanga Leen Sawalha, bwerekana ko kugira ngo werekane imyitwarire myiza y’umukozi, biterwa n’umukoresha n’uburyo ikigo akorera gikora. Umusaruro wa mbere uturuka ku mukozi. Iyo rero umukozi afashwe nabi, ntiyoroherezwe akazi ashinzwe, nta musaruro atanga. Ibi byangiza imyifatire myiza yakagombye kugira ndetse bikadindiza inyungu z’ikigo. Bimwe mu biranga umukozi mwiza: Gukora inshingano ze adakoreye ku jisho:Kumenya ibyo ushinzwe atari ngombwa kubwirizwa cyangwa ngo mu gihe umukoresha...