
Insingamugani “Inkuru yabaye kimomo”
Uyu mugani bawuca iyo bamaze kumenya ko inkuru ari imvaho; ni bwo bagira bati “Inkuru yabaye kimomo”.
Wakomotse kuri Kimomo cya Gashakamba w’umuzigaba, i Bweramvura bwa Kinihira mu Kabagali (Gitarama), ahasaga mu w’i 1500.
Ndahiro Cyamatare amaze guhungishiriza umuhungu we Ndoli i Karagwe k’Abahinda, yaratanze u Rwanda rucibwamo ibice kimwe kikagira abatware bacyo ikindi abacyo, bimara iminsi.
Bukeye inzara iratera ica ibintu, bavuga ko iyo nzara yatewe n’uko batakigira umwami. Haba impuha nyinshi zitewe n’ayo mapfa yakubye u Rwanda.
Ndoli yari yarajyanywe n’umuja wa se witwaga Nyamabere, wamugejeje kwa nyirasenge abanza kujya amurerera ku icumbi bamuhisha Ruhinda, umugabo wa Nyabunyana.
Ni uko inzara ikomeje guca ibintu, abayoboke ba Ndahiro baterana rwihishwa barabazanya ...