
Karongi:Abatuye Kabeza ya Rubengera bakomeje kurenganira mu bwumvikane bucye bw’abayobozi
Karongi: Abaturage batuye mu mudugudu wa Kabeza mu kagali ka Kibirizi mu murenge wa Rubengera baravuga ko hari serivisi babona bigoranye kubera ukutumvikana hagati y’umukuru w’umudugudu n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagali uvuga ko yamweguje nyamara umurenge ukavuga ko ari umukuru w’umudugudu ufite ububasha yahawe n’abaturage.
Nyuma y’uko umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagali ka Kibirizi mu murenge wa Rubengera ,mu karere ka Karongi ashatse gukura k’umwanya umukuru w’umudugudu wa kabeza atabifiteye ububasha,Ubuyobozi bw’umurenge wa Rubengera bugatesha agaciro icyo cyemezo kuberako kumukuraho nta bubasha abifitiye. Nanubu hari abaturage bo muri uwo mudugudu babona serivisi ku kagali bigoranye bitewe n’icyo kibazo.
Umwe mu baturage bo muri uwo mudugudu batabonye servi...