Shadow

Mu Mahanga

Umwami wa Combodge ni mwarimu wigisha imbyino gakondo.

Umwami wa Combodge ni mwarimu wigisha imbyino gakondo.

Mu Mahanga, Utuntu n'utundi
Norodom Sihamoni w’imyaka 65 ni umwami wa Cambodge kuva taliki 14 Ukwakira 2004,yasimbuye se weguye kubushake bwe. Nubwo ari umwami, Norodom afite amateka n’ubuzima bitangaje ugereranyije n’ibindi bikomerezwa byo ku rwego rwe. Mbere yo kwambara ikamba ry’ubwami bwa Cambodge,Norodom Sihamoni,yamenyekanye cyane nk’impirimbanyi y’umuco,dore ko yahagarariye igihugu cye mu gihugu cyo mu Bufaransa by’umwihariko ahagarariye umuco akaba yari n’umwarimu wigisha imbyino gakondo. Izi nyigisho zo kubyina yazihaga Abanya- Cambodge baba mu Bufaransa kugira ngo batazibagirwa umuco w’iwabo. Izi nyigisho kandi zahabwaga Abafaransa mu rwego rwo gukuza umuco wa Cambodge mu banyamahanga. Uyu mwami yamaze igihe cye cy’ubuto mu mugi wa Paris mu gace kitwa Asnières-sur-Seine. Norodom Sihamon...
Abapadiri babyaye abana  bakabihisha bagiye kumenyekana

Abapadiri babyaye abana  bakabihisha bagiye kumenyekana

Amakuru, Mu Mahanga
Ikigo kigenga cy’I Nairobi muri Kenya,gipima ibimenyetso by’inkomoko y’abantu,bwatangiye gukangurira abagore babyaranye n’abapadiri bo muri kiriziya gatorika gukoresha ibizamini bigaragaza inkomoko z’abana babo kugira ngo bishyirwe ahagaragara. Intego yo gukora ibyo bizamini ngo ni ukugira ngo hagaragazwe ko abo bana babyawe n’abapadiri koko, kuko bakunzwe kw’ihakanwa n’abase bitwaje ko bafite isezerano bagiranye na kiriziya ry’ubumanzi no kuba ingaragu. Nyamara hamaze kugaragara umubare utari mucye w’abarenga kuri iryo sezerano bakabyara abana ariko bakabihakana bakabatererana. Hari bamwe bagiye bajyanwa mu nkiko abandi ibyabo usanga bihwihwiswa muri rubanda ko padiri runaka afite umwana ibunaka. Amakuru dukesha BBC avuga ko hari umupadiri umwe wahamijwe n’ubutabera ko yagize uru...
Intambara y’amaze igihe gito mu mateka y’isi

Intambara y’amaze igihe gito mu mateka y’isi

Mu Mahanga, Utuntu n'utundi
Intambara y’amaze igihe gito mu mateka y’isi. Ni intambara yamenyekanye ku izina ry’iraswa rya Zanzibar . Ikaba yarahuje Ubwami bw’Ubwongereza n’ikirwa cya Zanzibar giherere mu Nyanja y’Abahinde. Abongereza byabatwaye iminota 37 gusa ,maze baba bigaruriye ubutaka bwose bw’ikirwa cya Zanzibar. Iyi ntambara ikaba yarabaye taliki 27 Kanama 1869. Kuri ubu ubutaka bwa Zanzibar ntibukiri mu maboko y’Abongereza  kuko ni leta imwe muzigize leta Yunze ubumwe ya Tanzaniya.    
Muri Sudani Yepfo hagati ya Gen.Kiir na Dr.Machar ninde ubeshya undi?

Muri Sudani Yepfo hagati ya Gen.Kiir na Dr.Machar ninde ubeshya undi?

Amakuru, Mu Mahanga
  Abarwanya ubutegetsi mu gihugu cya Sudani Yepfo bayobowe na Dr.Riek Machar ku wa kabiri kaliki 28 Kanama banze gusinya amasezerano na Reta; amasezerano yari gutuma imirwano imaze imyaka n’imyaka irangira. Iki cyemezo cyo kudasinya  cyasubije inyuma intambwe yari imaze guterwa mu gushaka amahoro muri iki gihugu. Perezida Salva Kiir hamwe n’umukuru w’abarwanya ubutegetsi, Riek Mashar, bari basinye ku masezerano y'ibanze yo kurangiza imirwano mu ntangiriro z’uku kwezi. Nyamara Machar hamwe n’undi mutwe urwanya ubutegetsi banze gusinya ku masezerano ya nyuma, ngo kuko ibyerekeye gusangira ubutegetsi ndetse n'ibyerekeye itegeko nshinga, bitagaragajwe muri ayo masezerano nkuko byari byemejwe mu gihe cy'ibiganiro. Itangazo ryasohowe n’abarwanya ubutegetsi rivuga ko bibabajwe no...
Muri Maroke gukora igisirikare byagizwe Itegeko

Muri Maroke gukora igisirikare byagizwe Itegeko

Amakuru, Mu Mahanga
Reta ya Maroke igiye kongera gushyira mu bikorwa itegeko risaba abakiri bato bose bafise imyaka iri hagati ya 18 na 25 kubanza gukora imirimo  ya gisirikare muhe cy'umwaka umwe. Bazajya bakorera mu nzego zitandukanye za gisirikare nko mu mutwe w'abasirikare barwanira mu mazi, mu kirere hamwe ndetse no k'ubutaka. Inamanjyanama y’umwami Mohammed wa VI yateranye kuwa 20 Kanama 2018, maze gafata icyemezo cyo kwemeza umushinga w'iryo tegeko. Hategerejwe ko inteko nshingamategeko yemeza iryo tegeko igihe izaterana mu kwezi kwa cumiuyu mwaka. Iyo nama y’umwami yavuze ko iryo tegeko rifite intego yo gukomeza umutima wo gukunda igihugu mu bakiri bato. Icyi cyemezo cyatumye Abanyamaroke bandika ari benshi ku mbuga nkoranyambaga. Abanegura iyo ngingo bavuga ko reta ya Maroke ishaka koza ...
Mozambique: Gukora itangazamakuru byakajijwe

Mozambique: Gukora itangazamakuru byakajijwe

Amakuru, Mu Mahanga
Muri Mozambique, guhera kuwa gatatu taliki ya 22 Kanama 2018, abanyamakuru n’ibinyamakuru bagomba gusaba impushya nshya batanze amafaranga y’akayabo. Umunyamahanga uhakorera itangazamakuru muri Mozambike agomba gutanga amadolari y'Amerika ibihumbi umunani na 300 ku ruhushya rumara umwaka umwe ni ukuvuga asaga miliyoni zirindwi z'amafaranga y'u Rwanda. Umwenegihugu ukorera ikinyamakuru cyo mu mahanga azajya atanga amadolari ibihumbi bitatu na 500 ku mwaka. Iradiyo ishaka gukorera muri Mozambique igomba gutanga amadolari ibihumbi 35. Abanyamakuru n’imiryango iharanira uburenganzira bwabo babyamaganiye kure. Bavuga ko aya mafaranga akabije cyane ari uburyo bwo gukumira abanyamakuru gukora akazi kabo.  
Uburusiya Bwasinye Amasezerano ya Gisilikari na Centrafrika

Uburusiya Bwasinye Amasezerano ya Gisilikari na Centrafrika

Amakuru, Mu Mahanga
Igihugu cy’Uburusiya hamwe n’icya Republika ya Centrafrika, byashyize umukono ku masezerano ya gisirikare ku  wa kabiri taliki 21 Kanama 2018 .Ayo masezerano azaha uburenganzira reta y’Uburusiya bwo kongere igikorwa cyo guha amasomo n'imyitozo ya gisirikare, abasirikare ba Republika ya Centre Afrika, nk’uko amakuru yatangajwe n’ibinyamakuru byo mu Burusiya abivuga. Perezida w'Uburusiya Vladimir Putin ahana ikiganza na perezida wa Repubulika ya CentralAfrika, Faustin-Archange Touadera Imigenderanire hamwe no gufashanya hagati y’Uburusiya na Centrafrika bisigaye byariyongereye muri iyi misi, hamwe n’imishinga ikomeye yo gukorera muri Afrika igihugu cy’Uburusiya gifite. Ibyo byagaragajwe mu kwezi gushize igihe abanyamakuru batatu b’Abarusiya bicirwaga muri Republika ya Centrafrika, bari guk...
ONU ikeneye imbaraga z’abagore mu kubungabunga amahoro

ONU ikeneye imbaraga z’abagore mu kubungabunga amahoro

Amakuru, Mu Mahanga
Umuryango w’Abibumbye (UN) urashaka ko abagore biyongera mu bikorwa byo kubungabunga amahoro ku isi kuko bakiri bake kandi baba bakenewe ahavutse ibibazo.   Byatangarijwe mu kiganiro mbwirwaruhame cyatanzwe na bamwe mu bagore bari mu gisirikare no mu gipolisi bamaze igihe kinini muri gahunda zo kubungabunga amahoro hirya no hino ku isi, kuwa 22 Kanama 2018. Icyo kiganiro bise “Women in Peacekeeping”, cyahawe abasirikare n’abapolisi bo mu bihugu bitandukanye bari mu mahugurwa mu Rwanda yiswe “Shared Accord 2018” agenewe bamwe mu bashinzwe kubungabunga amahoro, abera i Gako mu karere ka Bugesera.   Umuryango w'Abibumbye utangaza ko kuva muri 2000 kugeza muri 2014, abagore bari 3% gusa mu gisirikare na 10% mu gipolisi, mu bari mu bikorwa byo kubungabunga amaho...
Putin yatunguranye abyinisha Minisitiri wo muri Autriche wakoze ubukwe

Putin yatunguranye abyinisha Minisitiri wo muri Autriche wakoze ubukwe

Ibindi, Mu Mahanga
Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, yatashye ubukwe bwa Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga muri Autriche, Karin Kneissl warushinze n’umuherwe Wolfgang Meilinger, amubyinisha bidasanzwe. Ubu bukwe bwa Minisitiri Kneissl w’imyaka 53 na Wolfgang Meilinger wa 54, bwabereye mu gace ka Gamlitz mu Majyepfo ya Autriche hafi y’umupaka wa Slovenia, ku wa Gatandatu, tariki ya 18 Kanama 2018. Putin yabwitabiriye aherekejwe n’abambari be n’itsinda ry’abaririmbyi ba “Cossack” basusurukije abageni, banataramira ababutashye. Muri ibi birori, Putin yahaye umugeni indabo, aranamubyinisha. Umuvugizi we, Dmitry Peskov, yabwiye ibitangazamakuru byo mu Burusiya ko Umukuru w’Igihugu yahaye umuryango mushya impano zitandukanye zirimo na telemusi yifashishwa mu gutegura icyayi. Minisitiri Kneissl w...
Iby’ingenzi ku mbwirwaruhame ya Annan mu Nteko y’u Rwanda mu 1998

Iby’ingenzi ku mbwirwaruhame ya Annan mu Nteko y’u Rwanda mu 1998

Amakuru, Mu Mahanga
Uyu Munye-Ghana w’imyaka 80 yabaye Umunyamabanga Mukuru wa karindwi muri Loni kuva muri Mutarama 1997 kugeza mu Ukuboza 2006. Yayoboye nyuma y’imyaka itatu u Rwanda ruvuye muri Jenoside yakorewe Abatutsi (yabaye ayobora ubutumwa bw’amahoro muri Loni) yahitanye ubuzima bw’abarenga miliyoni, uyu muryango urebera. Mu 1994, Loni yategetse Umunya-Canada, Lt. Gen. Romeo Dallaire, wari uyoboye Ingabo za MINUAR kutagira icyo akora kuri Jenoside yakorerwafa Abatutsi. Dallaire yashakaga ingabo nyinshi zo guhangana n’abayikoraga ariko birangira zimwe zisubijweyo. Uyu mugabo yavuze ko Jenoside yashoboraga kwirindwa. Mu ruzinduko rwa mbere nk’Umunyamabanga Mukuru wa Loni, Annan yasuye u Rwanda mu 1998, mu kwibuka ku nshuro ya kane Jenoside; rwari rugamije kongera gukorana mu rugendo rwo kub...