
Icyayi cya Kitabi n’icya Gisovu bihagaze neza mu ruhando
Icyayi cya Kitabi n’icyayi cya Gisovu, byahagarariye neza u Rwanda ku isoko ry’icyayi ryo mu gihugu cya Kenya, aho byaciye agahigo ko kugurwa amafaranga menshi kurusha ibindi, kuva iri murikagurisha ryatangira mu 1956.
Mbere y’uko isoko risozwa i Mombasa, icyayi cya Kitabi cyaguzwe ku $6.06 mu gihe icyayi cya Gisovu cyaguzwe $5.97, igiciro kiri hejuru cyane ugereranyije n’uko bisanzwe.
Kugeza kuri uyu wa Mbere, icyayi cya Gisovu ni cyo cyari cyaguzwe menshi ($5.5), mu gihe icyayi cya hafi cyo muri Kenya cyari icy’uruganda rwa Githongo rwo mu gace ka Meru, cyaguzwe $4.28 ku kilo.
Ibihugu byo muri aka karere bihurira kuri iri soko ry’i Mombasa, icyayi cyabyo kigahatana mbere yo kwerekezwa ku isoko mpuzamahanga. Ni igikorwa gitegurwa n’Ihuriro ry’abacuruzi b’icyayi muri Afurika ...