Shadow

Isesengura

Mu madini gusezeranya abatwite ntibivugwaho rumwe

Mu madini gusezeranya abatwite ntibivugwaho rumwe

Isesengura, Mu Rwanda
Hari bamwe mu bayobozi n'abayoboke b'amatorero n'amadini anyuranye batemeranya n'icyemezo kibuza abageni batwite gusezeranywa kuko nta ho byanditse muri bibiliya cyangwa korowani, mu gihe hari abandi babona nta kibazo kirimo kubakumira ntibasezerane kuko baba bakoze ibyo amategeko atabemerera. Niyonkuru Bosco, umuturage mu Karere ka Nyarugenge, avuga  ko itorero yasengeragamo ryamugoye cyane kugira ngo rimusezeranye we n'umugeni we ubwo bifuza kurushingana bitewe n’uko yari yamuteye inda batarasezerana. Mu kwezi kwa 12 umwaka ushize ni bwo yagombaga gusezerana mu rusengero birangira ahinduye idini ryo ryamuciye amafaranga kugira ngo asezerane. Yagize ati “ Mu buryo bwo gutekinika, umupasiteri wo hanze arakubwira ati uraduha aya kugira ngo tugusezeranye. Wowe kugira ngo u...
Amasura mashya ashobora kuboneka muri sena

Amasura mashya ashobora kuboneka muri sena

Isesengura, Mu Rwanda
Sena ni umwe mu mitwe ibiri igize inteko inshingamategeko rukaba ari urwego rukomeye mu gihugu dore ko uyobora sena afatwa nk’umusimbura wa perezida wa repubulika mu gihe bibaye ngombwa ko asimburwa byumvikana ko uru rwego rufatwa nk'ururi ku mwanya wa kabiri mu nzego zikomeye mu gihugu nyuma ya perezidensi ya repuburika. Icyumba sena ikoreramo Abagize uru rwego ni abantu binararibonye mu ngeri z’itandukanye z’ubuzima bw’igihugu nkuko itegeko nshinga ribiteganya. Urebye mu bayigize usanga bafite ubunararibonye mu mirimo runaka ndetse akenshi usanga barakoze mu nzego zo hejuru. Barimo aba baye muri guverinoma,abahagarriye u Rwanda mu nzego zitandukanye, abayoboye ibigo bya leta n’ibyigenga udasize n’ababaye mu miryango itegamiye kuri leta n’ahandi. Abagize uru rwego ni abantu baso...
19 Nyakanga 1994 Guverinoma ya mbere ya leta y’Ubumwe-abari bayigize

19 Nyakanga 1994 Guverinoma ya mbere ya leta y’Ubumwe-abari bayigize

Isesengura, Mu Rwanda
Tariki 19 Nyakanga 1994 ni itariki ifite amwihariko mu mateka y’u Rwanda kuko nibwo hatangajwe guverinoma ya mbere ya leta y’Ubumwe nyuma y’ihagarikwa rya jenoside yakorewe abatutsi 1994. Nyuma ya Jenoside buri kimwe cyose cyarihutirwaga kuko uretse kubura abantu n’ibintu inzego z’ubuyobozi nazo zarizasenyutse zitariho. Mu by’ibanze byagombaga gukorwa harimo gushyiraho ubuyobozi. Nyuma y’ibiganiro byashingiye ahanini ku byari byemejwe mu masezerano y’Amahoro ya Arusha byakozwe hagati ya FPR n’andi mashyaka atarijanditse muri jenoside arimo MDR, PSD, PL, PDI, PSR PDC na UDPR, byaganishije ku bwumvikane bwo gushyiraho guverinoma. Tariki 19 Nyakanga 1994 nibwo hasohotse itangazo rishyiraho perezida ndetse n’abagize guverinoma, ni itangazo ryashyizweho umukono na Col.Kanyarengwe ...
Iminsi myinshi y’ikiruhuko igira ingaruka ku iterambere

Iminsi myinshi y’ikiruhuko igira ingaruka ku iterambere

Isesengura, Iterambere
Bamwe mu bikorera binubira ko icyashara cyo mu minsi y’ikiruhuko cyatubye ugereranyije n’indi minsi, bitewe nuko abakiriya baba bagiye muri konje. Umusesenguzi mu bijyanye n’ubukungu Dr. Bihira Canisius Umusesenguzi mu bijyanye n’ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage akaba n’umushakashatsi ,Dr. Bihira Canisius avuga ko kuba mu Rwanda hari iminsi y’ibiruhuko myinshi bigira ingaruka ku iterambere ry’abikorera, ndetse n’igihugu muri rusange aho we ndetse anasaba leta kugira icyo ibikoraho. Ukurikije uko iminsi y’ikiruhuko igenwa mu rwego rwo guha agaciro by’umwihariko ibizirikanwa kuri uwo munsi ndetse na bene byo babyizihiza no gufasha abakozi n’abakoresha kubahiriza imihango cyangwa ibirori bikorwa kuri uwo munsi mu Rwanda, iminsi y’ikiruhuko yemewe ni iminsi 15, iyo umunsi w’i...
Iyo viziyo igiye kutwica abana ibyayo byaranyobeye-Umubyeyi

Iyo viziyo igiye kutwica abana ibyayo byaranyobeye-Umubyeyi

Imibereho, Isesengura
Ababyeyi bavuga ko bahangayikishijwe n’uburere bw’abana bavuga ko abana b’ubu batemera guhanwa  bikaba bitandukanye nuko mu muco nyarwanda byagendaga cyera, aho buri mu byeyi yashoboraga gucyaha umwana uwo ariwe wese uri mu makosa. Ababyeyi barasabwa gufata abana kimwe(foto-internet) Ababyeyi bahuriza kukuba abana barabaye indakoreka ngo uretse n’ababaturanyi umwana ntacyemera ko n’umubyeyi wa mubyaye  amuhana. Aba babyeyi mu bitekerezo  byayo bagira bati: “Ubu nta muntu ugihana umwana kubera yuko ibintu ntabwo bimeze neza aho ubonye umwana akosa ukamuhana ukamucishaho akannyafu,agenda yiruka mu buyobozi ati baranyishe.Uretse n’abo ngabo n’abacu baratunaniye kuko uramuhana akakubwira ngo ibyo ni ibya cyera byo mu bugoryi;ubwo bugoryi bwanyu ntitwabuvamo ubu turi m...
Amamiliyoni yahawe  Mckinstry azabazwa nde?

Amamiliyoni yahawe Mckinstry azabazwa nde?

Imikino, Isesengura, Mu Rwanda
Mu Rwanda dufite intero irangaje imbere amahitamo yacu ariyo; Kuba umwe, Gutekereza byagutse no Kubazwa ibyo ushinzwe. Iyo ugerageje gusesengura aya mahitamo ubona neza ko bivuye mu mvugo bikaba ingiro nta Munyarwanda ndetse n’Umuturarwanda wakongera kurota paradizo kuko twaba twayitashye.Aha rero niho hibazwa ngo ni ryari aya mahitamo azava mu mvugo gusa ahubwo ahuzwe n’ingiro uko yakabaye. Jonathan McKinstry yatoje Amavubi (2015-2016) Nta minsi irashira Minisiteri y’Umuco na Siporo-MINISPOC itangaje ko yishyuye ideni yari ibereyemo uwigeze kuba umutoza w’ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru Amavubi Bwana Jonathan McKinstry. Ni ideni ryishyuwe biruhanyije  kuko byabaye ngombwa ko biba ku itegeko ry’Ishyirahamwe ry’umupira w’Amguru ku Isi-FIFA. Amafaranga ibihumbi 215$ (Mili...
Kunoza serivisi isomo u Rwanda rwakigira kuri Qatar

Kunoza serivisi isomo u Rwanda rwakigira kuri Qatar

Isesengura, Iterambere
Dr. Bihira Canisius impuguke mu by'ubukungu Umusesenguzi mu by’ubukungu mpuzamahanga, Dr. Bihira Canisius, avuga ko nyuma y’amasezerano ashingiye ku muco, siporo, ubukerarugendo n’ubucuruzi ndetse n’iby’ingendo zo mu kirere u Rwanda rwasinyanye n’igihugu cya Qatar ku itariki 21 Mata 2019, kimwe mu byo u Rwanda rwakwigira kuri icyo gihugu ni ukunoza serivisi. Dr. Bihira avuga ko uretse peterori na gazi Qatar ikungahayeho, ngo indege ya Qatar igera mu bihugu birenga 100 mu gihe Arabie Saoudite nk’igihugu kinini kandi gifite n’ingufu kirusha Qatar peterori na gazi, gifite indege zitagera mu bihugu birenga 30 ariko ngo ibyo bigaterwa nuko Qatar yanogeje imitangire ya serivisi. Ashimangira kandi ko u Rwanda rwashyira ingufu mu gutanga serivisi zirimo iz’ubuhinzi n’ubworozi kuko ari by...
Siporo nyarwanda ikeneye impinduka ziturutse mu mizi

Siporo nyarwanda ikeneye impinduka ziturutse mu mizi

Imikino, Isesengura, Mu Rwanda
Mu ivugurura rya guverinoma ryo kuwa 18 Ukwakira 2018, Perezida Paul Kagame yahaye Minisiteri y’Umuco na Siporo (MINISPOC) umuyobozi mushya maze Uwacu Julienne wari uyiyoboye imyaka isaga itatu ayisimburwamo na Nyirasafari Esperance wari usanzwe ayoboye Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango  Aha Uwacu (wambeye umweru) aha dosiye z'ibikorwa bya minisiteri umusimbuye Nyirasafari Muri izi mpinduka zirimo kuzana umuyobozi mushya muri iyi Minisiteri benshi babifashe nk'uburyo bwo kuzana imikorere mishya ibintu bigatandukana nkuko byari biri muri iki gihe. Uretse kuba iyi minisiteri ikomatanyije inshingano zo guteza imbere umuco na siporo,benshi mu bakurikira hafi uburyo yuzuza inshingano,bazamuye amajwi bavuga ko bahanze amaso iterambere rya siporo cyane cyane kongera umu...
Hodi hodi muri guverinoma ninde usimbura Mushikiwabo muri Minaffet?

Hodi hodi muri guverinoma ninde usimbura Mushikiwabo muri Minaffet?

Isesengura, Mu Rwanda
Nyuma yo gutorerwa kuba umunyambanga mukuru w'umuryango w'ibihugu bikoresha ururimi rw'igifaransa Mushikiwabo Louise wari umaze imyaka hafi 10 ayobora minisiteri y'ububanyi n'amahanga agomba kubona uyimusimburamo. Kuri ubu amatsiko ni menshi ndetse ari nako abantu bakomeza kaganira hagati yabo bavuga amazina anyuranye yabashobora kumusimbura agakomereza aho Mushikiwabo yaragereje. Kubona umusimbura wa Louise Mushikiwabo bishobora kugaragara nk'ibitoroshye cyane ko umwanya we yarawumaze mo igihe kitari gito mugihe izindi minisiteri zagiye zihindurirwa abaziyobora akaba ariwe wari umaze igihe kinini muri guverinoma ugereranyije n'abagenzi be,kuko yayinjiyemo mu 2008 abanje kuba minisitiri w'itangazamakuru. Nubwo bimeze gutyo Mushikiwabo ntazakomeza kyobora minisiteri y'ububanyi n'a...
Abakuru b’ibihugu 10 bakuze kuruta abandi muri Afurika. 

Abakuru b’ibihugu 10 bakuze kuruta abandi muri Afurika. 

Amakuru, Isesengura, Mu Mahanga
Afurika ni umugabane utuwe n’abakiri bato ugereranyije n’indi migabane y’isi dore ko utuwe n’ababarirwa k’umpuza ndengo y’imyaka 19 y’amavuko.Ni mugihe nyamara Afurika iyobowe n’abantu bakuze ugeranyije nabayituye dore ko nabo impuzandengo y’imyaka yabo ari imyaka 63. Byumvikana ko hagati y’abayobora n’abayoborwa harimo ikinyuranyo cy’imyaka 44. Aba bayobozi ntabwo bakuze mu myaka gusa ahubwo usanga akenshi banamaze imyaka itari mike mu ntebe y’ubuyobozi. Bisanzwe bizwi ko nta gihugu kitagira abakuru kuko inama zabo ziba zikenewe mu kwibutsa abakiri bato aho bava n’aho bagana. Ariko ntitwakirengagiza ko mu miterere ya muntu uko iminsi ishira niko agenda atakaza imbaraga z’umubiri,ibyo yabashaga gukora akiri muto ugasanga ntakibishobora mu myaka y’ubukuru bwe. Ubudahangarwa rw’umubiri n...