Shadow

Imyidagaduro

Umuherwe Bill Gates n’uwari umugore we Melinda bemeje gatanya

Umuherwe Bill Gates n’uwari umugore we Melinda bemeje gatanya

Amakuru, Imyidagaduro
Umuherwe w'Umunyamerika Bill Gates n'uwari umugore we Melinda Gates batangaje ko nyuma y'imyaka 27 bashakanye ubu bamaze kwemeranya gutandukana.                                          Bill na Melinda bari bazwiho gushyigikirana Mu itangazo bombi bashyize kuri Twitter, bagize bati: "Nyuma yo kubitekerezaho cyane no kugira ibyo dukora byinshi ku mubano wacu, twafashe icyemezo cyo gusoza urushako rwacu". Itangazo ryabo rigira riti: "Mu myaka 27 ishize, twareze abana batatu batangaje kandi twubaka ikigo gikorera ku isi hose gifasha abantu bose kugira ubuzima bwiza kandi butanga umusaruro". "Dukomeje gushyigikira icyo gitekerezo kandi tuzakomeza gukorera hamwe mu kigo, ariko ntitucyemeza ko dushobora gukurana hamwe nk'abashakanye mu cyiciro gikurikiyeho cy'ubuzima bwacu". ...
Indirimbo “Waah” ya Diamond Platnumz imaze kumwinjiriza miliyoni 38

Indirimbo “Waah” ya Diamond Platnumz imaze kumwinjiriza miliyoni 38

Imyidagaduro, Umuco
Umuhanzi w’icyamamare muri Afurika, Diamond Platnumz yasabye abahanzi bagenzi be gukora cyane kugira ngo indirimbo zabo zige zirebwa cyane hanze ya Tanzania, ni nyuma y’uko indirimbo ye yakoranye na Koffi Olomide ari yo ‘Waah’ yinjije arenga miliyoni 38 z’amafaranga y’u Rwanda.                                  Diamond Platnumz amaze kuba igihangange mu muziki wa Afurika Uyu muhanzi ni umwe mu bahanzi indirimbo ze zirebwa cyane muri Afurika, byakomeje kMuugenda bivugwa ko yaba agura ‘views’ kugira ngo bigaragare ko zirebwa cyane. Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Diamond yavuze ko ibyo ashinjwa atari byo atagura views aho byatumye anerekana amwe mu mafaranga indirimbo ye yinjiye. Uyu muhanzi yafashe ‘screenshot’ agaragaza indirimo yakoranye na Koffi Olomode, aho iyi ndirim...
Abinyujije mu ndirimbo Ariel Wayz agiye gusangiza abakunzi be ubuzima bwe

Abinyujije mu ndirimbo Ariel Wayz agiye gusangiza abakunzi be ubuzima bwe

Imyidagaduro
Ariel Wayz umwe mu bahanzikazi bagezweho muri iyi minsi ukomeje kwerekana ko afite ahazaza heza mu ruganda rwa muzika Nyarwanda yatangaje ko agiye gushyira hanze EP (Extended Play), ivuga ku buzima bwe bwite n’ibyo yaciyemo. Uyu mukobwa ubusanzwe yitwa Uwayezu Ariel yamenyekanaye mu myaka mike ishize ubwo yari agisoza amasomo ye mu ishuri rya Muzika ryo ku nyundo aho yahise akomezanya na bagenzi be mu itsinda rya Symphony Band, aho yagaragaje ubuhanga budasanzwe benshi bagatangira kumubonamo umuhanzikazi mwiza mu myaka iri imbere. Uyu mukobwa kuri ubu ufite indirimbo zakunzwe cyane kubera ubuhanga zikoranye nka "Ntabwo yantegereza, Boy From Mars , ’Ndagukumbuye’ aherutse gukorana na King James kugeza ubu ikaba ikomeje kuzamura urukundo rwe mu bakunzi ba muzika. Ariel a...
Queen Cha yatandukanye na Bad Rama ntakibarizwa muri The Mane

Queen Cha yatandukanye na Bad Rama ntakibarizwa muri The Mane

Imyidagaduro
Umuhanzikazi nyarwanda Queen Cha wabarizwaga mu muri The Mane Music  ya Bad Rama yamaze gutandukana n’iyi nzu yari isanzwe icunga inyungu ze zo mu muziki.   Mu itangazo uyu muhanzikazi yasohoye, Queen Cha yavuze ko yamaze gusesa amasezerano n’iyi nzu itunganya umuziki yagiyemo muri 2018. Yashimiye The Mane uburyo yamufashije mu bikorwa bya muzika mu myaka 3 itambutse ariko bakaba bahisemo gutandukana uyu munsi tariki ya 19 Mata 2021. Uretse uyu muhanzikazi na Aristide Gahunzire wari ushinzwe abahanzi muri The Mane na we yamaze gusezera ku mirimo ye. Nyuma y’uko Queen Cha asezeye muri The Mane iyi nzu itunganya umuziki isigaranye abahanzi 2 ari bo Marina na Calvin Mbanda. Queen Cha abaye umuhanzi wa 3 utandukanye na The Mane nyuma ya Safi Madiba na Jay Polly. &...
Alyn Sano yiyemeje guhesha ishema u Rwanda atsinda irushanwa rya ‘The Voice Afrique francophone’

Alyn Sano yiyemeje guhesha ishema u Rwanda atsinda irushanwa rya ‘The Voice Afrique francophone’

Imyidagaduro, Umuco
Umuhanzikazi Shengero Aline Sano uzwi nka Alyn Sano uri mu bahanzi bari kwigaragaza cyane mu muziki nyarwanda,niwe wenyine hano mu Rwanda wageze mu cyiciro cya nyuma mu irushanwa rya “The Voice Afrique francophone” yerekeje muri Côte d’Ivoire ahari kubera iri rushanwa.   Ku Cyumweru nibwo Alyn Sano yahagurukiye ku kibuga cy’Indenge Mpuzamahanga cya Kigali yerekeje muri Côte d’Ivoire. Biteganijwe ko tariki 24 Mata 2021, nibwo we na bagenzi be bazarushanwa, iki gikorwa kizatambuka kuri Televiziyo Vox Africa saa tatu z’ijoro ku isaha ngengamasaha ya GMT. Mu kiganiro aheruka kugiranana Igihe, Sano yavuze ko yiha amahirwe yo kwegukana iki gihembo. Ati “. Nifitiye icyizere 100% cyo kwegukana umwanya wa mbere. Ndiyizeye kandi abo duhatanye nta kintu bandusha, n...