Shadow

Imikino

Ubushobozi bucye butandukanyije Lionel Messi na FC Barcelona

Ubushobozi bucye butandukanyije Lionel Messi na FC Barcelona

Imikino, Mu Mahanga
Barcelona ivuga ko rutahizamu Lionel Messi atazaguma muri iyi ikipe "kubera ingorane z'amafaranga n'iz'imikorere". Messi, w'imyaka 34, kuva ku itariki ya mbere y'ukwezi kwa karindwi ni umukinnyi wigenga udafite indi kipe, nyuma yuko kontaro ye irangiye. Ibyumweru bibiri nyuma yaho, yemeye amasezerano mashya akubiyemo kugabanyirizwa umushahara, ariko ibi byasabaga ko Barça igurisha abakinnyi kugira ngo ishobore kuriha umushahara we. Iyi kipe yagize iti: "Impande zombi zibabajwe bikomeye nuko ibyifuzo by'umukinnyi n'ikipe mu nyuma bitazashobora kubahirizwa". Barcelona yari yaravuze ko Messi biteganyijwe ko yongera imyaka 21 y'umubano we n'iyi kipe asinya ayo masezerano mashya ku wa kane, yegeka ku buyobozi bwa shampiyona ya La Liga kuba ibyo bitashobotse. ...
FERWAFA yaciwe miliyoni 120 izira kutubahiriza amasezerano

FERWAFA yaciwe miliyoni 120 izira kutubahiriza amasezerano

Imikino, Mu Rwanda
Urukiko rwategetse Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu RwandaFERWAFA kwishyura miliyoni 120 uwahoze ashinzwe itumanaho no kuyishakira amasoko, nyuma yo kumwirukana binyuranyije n'amategeko no kumwambura amafaranga yakoreye.                                 Jérôme Dufourg wirukanywe akaba yishyuwe miliyoni zisaga 120 Jérôme Dufourg wahoze ashinzwe gushaka amasoko n’itumanaho mu ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda akaza kwirukanwa nyuma y’amezi atandatu gusa, aheruka kurega iri shyirahamwe ku mafaranga avuga ko ryagombaga kumwishyura ritamuhaye. Uyu mugabo yareze Ferwafa avuga ko mu masezerano bari bafitanye yo guhabwa komisiyo ya 5% ku isoko yabazaniye, aho atahawe amafaranga yatanzwe na Azam TV avuga ko yagize uruhare mu gutuma isinyana na...
Haruna Niyonzima umuhanuzi iwabo ibuye ryakomeje imfuruka za Young Africans yamusezeye ho mu cyubahiro

Haruna Niyonzima umuhanuzi iwabo ibuye ryakomeje imfuruka za Young Africans yamusezeye ho mu cyubahiro

Imikino, Imyidagaduro
Kapiteni w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Haruna Niyonzima, yasezeweho n’ikipe ya Young Africans yakiniraga muri Tanzania imuha impano ikoze mu mubare umunani, nimero yambaraga muri iyi kipe imyaka yose yayikiniye. Kuri uyu wa Kane tariki ya 15 Nyakanga 2021, Yanga yakoze umuhango wo gusezera kuri Haruna Niyonzima wayikiniye imyaka 8, ni mu gihe umwaka utaha w’imikino batazakomezanya. Ni umuhango wabaye nyuma y’umukino ikipe ya Yanga yatsinzemo Ihefu 2-0, Haranu yinjiye mu kibuga ku munota wa 60 asimbura Zawadi Mauya. Nyuma y’uyu mukino nibwo habaye umuhango nyirizina wo kumusezeraho bamushimira ibyiza yabakoreye. Wari umuhango ubereye ijisho bamwe mu bafana bafite ibyapa byanditseho ko nagaruka bazamwakira, abandi amarangamutima yabarenze. Uyu mukinnyi iyi kipe mu rwego rwo...
Igikombe cy’u Burayi (Euro2020) cyatwawe n’u Butaliyani butsinze u Bwongereza

Igikombe cy’u Burayi (Euro2020) cyatwawe n’u Butaliyani butsinze u Bwongereza

Imikino, Mu Mahanga
U Butaliyani butsinze u Bwongereza ku mukino wa nyuma wa Euro 2020 buhita bwegukana iki gikombe yaherukaga mu 1968. Iki gikombe icyegukanye itsinze kuri penaliti 3-2, ni nyuma y’uko amakipe yombi yari yanganyije 1-1. Wari umukino wa nyuma w’igikombe cy’u Burayi 2020 (Euro 2020) waberaga kuri Stade Wembley i Londres kuri iki Cyumweru ugahuza u Butaliyani bwageze ku mukino wa nyuma busezereye Espagne ni mu gihe u Bwongereza Bwongereza bwasezereye Denmark. U Butaliyani bwaherukaga ku mukino wa nyuma wa Euro muri 2012 ni mu gihe igikombe cyo bwagiherukaga mu 1968, u Bwongereza bwo nta gikombe cy’u Burayi buratwara ndetse bwari butaragera no ku mukino wa nyuma, wari umunsi wo kureba niba bakwandika amateka bagatwara iki gikombe. Ku munota wa kabiri w’umukino, u Bwongereza bwabon...
Argentine ya Messi yegukanye Copa America itsinze Brazil 1-0

Argentine ya Messi yegukanye Copa America itsinze Brazil 1-0

Imikino, Mu Mahanga
  Ku nshuro ya mbere mu myaka 28, Argentine yegukanye Copa América itsinze Brésil igitego 1-0 ku mukino wa nyuma wabereye kuri Stade Maracaña Angel di Maria ni we watsinze igitego kimwe rukumbi cyakiranuye Argentine na Brésil, aho yarobye umunyezamu Ederson Morães ku mupira yahawe na Rodrigo de Paul ku munota wa 22. Brésil yakiniraga mu rugo kandi ikaba yaregukanye Copa America mu nshuro eshanu zose yaherukaga kuyakira ndetse ikaba ari yo yari ifite igikombe giheruka, nta buryo bwinshi bukomeye yabonye uretse imipira ya Richarlison na Gabriel Barbosa yakuwemo na Emi Martínez. Uyu mukino wa nyuma warebwe n’abantu 7000 bahawe ubutumire bitewe n’ingamba za COVID-19, ariko ni ubwa mbere iri rushanwa ry’uyu mwaka ryari ryitabiriwe n’abafana. Hari hashize imyaka 15 kuva L...
Kylian Mbappé yasabye imbabazi nyuma yo gutuma ikipe ye isezererwa muri EURO 2020

Kylian Mbappé yasabye imbabazi nyuma yo gutuma ikipe ye isezererwa muri EURO 2020

Imikino, Mu Mahanga
Rutahizamu w’ikipe y’igihugu y’ubufaransa Le Bleu, Kylian Mbappé yishwe n’agahinda kenshi nyuma yaho ahushije Peneliti yatumye ikipe ye y’igihugu isezererwa mu mukino wa 1/8 yahuragamo n’uUbusuwisi aho batsinze kuri Peneliti 4 z’Ubufaransa kuri 5 z’Ubusuwisi.                        Kylian Mbappé guhusha iy penariti byamwikoreje amaboko Nyuma yo kurata iyo Penaliti uyu musore ufatwa nk’imwe mu nkingi za mwamba z’ikipe y’igihugu cy’Ubufaransa yagiye ku mbuga nkoranyambaga ze nka instagram asaba abaturage b’igihugu cye cy’Ubufaransa imbabazi mu magambo yuje ikiniga cyinshi . Yagize ati :biragoye cyane kuri twese kugarura ibihe inyuma ,agahinda ni kenshi nyuma yaho nagerageje gufasha ikipe yanjye natera Penaliti nkayirata, Ndabasaba imbabazi kuko ntabashije kugera ku n...
APR FC yatwaye igikombe cya Shampiyona 2020/2021 kiba icya 19 ibitse

APR FC yatwaye igikombe cya Shampiyona 2020/2021 kiba icya 19 ibitse

Imikino, Mu Rwanda
APR FC yatsinze Rutsiro FC ibitego 6-0 mu mukino w’umunsi wa karindwi wa Shampiyona y’amakipe umunani ya mbere, yegukana Igikombe cya Shampiyona ku nshuro ya 19 mu gihe kandi ari ubwa kabiri igitwaye yikurikiranya idatsinzwe.   APR FC yishimira Igikombe cya 19 cya Shampiyona yegukanye kuri uyu wa Gatanu   Uyu mukino wabereye kuri Stade ya Huye kuri uyu wa Gatanu, watangiye saa Cyenda n’igice, ku isaha imwe n’iyindi mikino iyo muri iki cyiciro yatangiriyeho, irimo uwahuje AS Kigali na Police FC i Muhanga kuko ikipe y’Umujyi wa Kigali yanganyaga amanota na APR FC. Rutsiro FC yakinnye idafite abakinnyi bayo babiri babanzamo kubera ko basanzwemo icyorezo cya Covid-19. Abo ni Hatangimana Eric na Hitimana Jean Claude, bombi bakina mu bwugarizi. Hakiri ...
Kigali International Peace Marathon 2021 abanyamahanga bigaragaje

Kigali International Peace Marathon 2021 abanyamahanga bigaragaje

Imikino, Mu Rwanda
Kuri iki Cyumweru tariki 20 Kamena 2021 ni  bwo habaye  isiganwa rya Marato Mpuzamahanga yitiriwe Amahoro ku nshuro ya 16  “Kigali International Peace Marathon 2021”. Iri siganwa ryabaye hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda COVID-19 aho abasiganwe mu byiciro byose babanje kwipimisha iki cyorezo. Mu gice cya Marato “Half Marathon”, intera ya kilometero abakinnyi b’u Rwanda bitwaye neza  aho mu bagabo Nimubona Yves yabaye uwa mbere akoresheje isaha 1, iminota 03 n’amasegonda 38. Yakurikiwe na   Kimining Shadrack (1h03’48”) na Joel Mwangi Maina (1h04’36”) bakomoka muri Kenya. Mu bagore, Yankurije Marthe  wegukanye umwanya wa kabiri ubwo iri rushanwa riheruka muri 2019 yegukanye umwanya wa mbere aho yakoresheje  isaha 1, iminota 15 n’amasegonda 07. Yakurikiwe na Musabyeyezu Adeline ...
Amavubi yatsinze Centrafrique mu mukino wa gicuti 2-0

Amavubi yatsinze Centrafrique mu mukino wa gicuti 2-0

Imikino, Mu Rwanda
Ibitego bibiri by’Amavubi ku busa byatsinzwe na Rwatubyaye Abdul na Jacques Tuyisenge byayahesheje intsinzi imbere ya Centrafrique, ni mu mukino wa gicuti. U Rwanda rwateguye imikino 2 ya gicuti na Centre Afrique, uwa mbere ukaba wabaye uyu munsi kuri Stade Amahoro ni mu gihe undi uzaba ku wa Mbere w’icyumweru gitaha. Ni imikino ifasha ibihugu byombi kwitegura imikino yo muri Nzeri y’amajonjora y’igikombe cy’Isi cya 2021. Amavubi yagufunguye amazamu ku munota wa 39, ni ku mupira w’umuterekano ku ikosa ryakorewe Kwitonda Alain rigahanwa na Djabel maze Rwatubyaye Abdul ashyiraho umutwe umupira uboneza mu rushundura. Igice cya mbere cyarangiye ari 1-0. Mashami Vincent yatangiye igice cya kabiri akora impinduka havamo Rwatubyaye Abdul, Samuel Gueulette na Iradukunda Eric Radu hinji...
Perezida Kagame yabwiye Patriots ko Gutsindwa ari isomo

Perezida Kagame yabwiye Patriots ko Gutsindwa ari isomo

Imikino, Mu Rwanda
Ku gicamunsi cyo kuwa mbere tariki ya 31 Gicurasi 2021 mu biro bya Nyakubahwa Perezida wa Repulika Paul Kagame yakiriye ikipe ya Patriots Basketball Club nyuma yo kwegukana umwanya wa 4 mu mikino y’irushanwa rya BasketBall League-BAL yaberaga mu Rwanda. Mu ijambo rye Nyakubahwa Perezida wa Repulika Paul Kagame yashimiye abakinnyi b’ ikipe ya Patriots Basketball Club uko bitwaye muri iri rushanwa, yasabye abakinnyi bose kwishimira aho bageze muri iri rushanwa nubwo bagize amahirwe make ntibabasha kuryegukana. Yagize ati "Niba hari igikomeza abantu kurushaho ni ugutsinda. Ndabashimira uko mwitwaye muri BAL. Nizera ko mwababajwe n’uko mutatwaye igikombe ariko ntekereza ko mukwiye kwishima, mwishime kuko mwashimishije abandi.” Yakomeje ababwira ko ibyo batagezeho muri iy...