Shadow

Imibereho

Ni ibyo kwishimirwa abagore bo mu Rwanda ntibagishaka kubyara

Ni ibyo kwishimirwa abagore bo mu Rwanda ntibagishaka kubyara

Imibereho, Mu Rwanda
Ubushakashatsi ku mibereho y’abaturage bwakozwe bw’umwaka wa 2019 na 2020 bw’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare NISR,bugaragaza ko 51% by’abagore batagishaka kongera kubyara, ibi ngo bigaterwa n’uko ikiguzi cyo kwita ku mwana kiri hejuru cyane. Abahanga mu birebana n'ubwiyongere bw'abantu n'iterambere ryabo, bemeza ko ibi biterwa n’izamuka ry’imyumvire igihugu gikeneye kubakiraho iterambere ry'abagituye, bitewe n’uko ubwiyongere bukabije  bw'abaturage butakijyanye n'ubushobozi bw'igihugu. Ibi kandi ngo bigira ingaruka mbi ku mibereho y'abaturage muri rusange. Bamwe mu babyeyi barimo n’abakiri bato bashimangira ko abashakashatsi ba NISR ntaho bibeshye na hato, kuko ngo gutunga umwana mu Rwanda bigoye. Dusengimana Samuel n’umugore we Ruth Uhoranimpuhwe batuye mu karere ka Rwamagan...
Gutanga amaraso ni ugusigasira ubuzima bwawe urengera ubw’abandi

Gutanga amaraso ni ugusigasira ubuzima bwawe urengera ubw’abandi

Imibereho, Mu Rwanda
Kuri uyu wa Mbere tariki ya 14 Kamena 2021, u Rwanda rwifatanyije n’Isi yose kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga ngaruka mwaka wahariwe gutanga amaraso, ku nsanganyamatsiko igira iti: “Tanga amaraso ahabwa abarwayi, abatuye Isi bakomeze bagire ubuzima.” Ibibazo biza ku isonga bituma abarwayi baterwa amaraso kwa muganga ni igihe bazahajwe na Malariya, abagore batwite cyangwa bagize ibibazo byo kuva cyane mu gihe babyara, indwara za kanseri, hakiyongeraho impanuka zo mu muhanda n’izindi. Ishami rishinzwe gutanga amaraso (BTD) mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC), ritangaza ko buri munsi mu Rwanda hakenerwa udushashi (units) 288 tw’amaraso , aho buri saha hakoreshwa nibura udushashi 12 tw’amaraso mu gutabara indebe ziri hagati y’umupfu n’umupfumu. Impanuka imwe yo mu muhanda ishobora gu...
Indwara y’agahinda gakabije iravurwa igakira

Indwara y’agahinda gakabije iravurwa igakira

Imibereho, Mu Rwanda
Bamwe mu bagize ibyago byo kurwara indwara y'agahinda gakabije, baremeza ko ari indwara ivurwa igakira bityo  abumva baramaze kuyirwara bagana muganga bafashwa. Ibitaro by’indwara zo mu mutwe bya Ndera biherereye mu karere ka Gasabo,  bivuga ko mu myaka itatu ishize byakiriye abagera ku bihumbi 3 basanganywe iyi ndwara. Bamwe mu bahuye n’iki kibazo, bavuga ko uba wumva ubuzima warabwanze, uba wumva utagishaka gutekereza iterambere. Dr Polycape Uwihirwe umuganga mu bitaro by’indwara zo mu mutwe bya Ndera, avuga ko abantu bakwiye guha agaciro iyi ndwara ndetse no gutinyuka kuyivuza kuko ivurwa igakira. Ati “Nubona umuntu hari ibintu yakundaga yaretse, ukabona yiheza kandi bitari bisanzwe bimubaho, ukabona ntashaka kuvuga nyamara ntacyabaye cyamubuza kuvuga, biba bisaba ko yaj...
Guhitamo ibiribwa byujuje ubuziranenge ni ugusigasira ubuzima

Guhitamo ibiribwa byujuje ubuziranenge ni ugusigasira ubuzima

Imibereho, Mu Rwanda
Ikigo gishinzwe kugenzura Ibiribwa n'Imiti mu Rwanda, Rwanda FDA, kivuga ko iyo ubuziranenge butitaweho bigira ingaruka zikomeye ku buzima, bityo abaturage bakaba basabwa kwitwararika kuri ibi biribwa bitujuje ubuziranenge kuko ari intandaro y’indwara zikomeye nka cancer na Diabete. Ibi byagarutsweho ku munsi mpuzamahanga wahariwe ku kwita ku buziranenge bw’ibiribwa,wizihizwa buri tarki 7 Kamena buri mwaka. Mu masoko atandukanye ni hamwe muhagaragara ibirirwa by'ubwoko butandukanye, bamwe mu baturage bavuga baha agaciro ubuziranenge bwabyo mu gihe bagiye guhaha. Uwitwa Habimana Onesphore yagize ati “Ifi iyo yamaze kwangirika iba imeze nk’uburozi, iyo uyiriye igutera mu nda. Ifi nziza iba itukura ku matwi, iyo atari nziza mu matwi haba harahindutse umukara.” Musengimana Marc...
Afurika yakangukiye kwikorera inkingo za COVID-19

Afurika yakangukiye kwikorera inkingo za COVID-19

Imibereho, Mu Mahanga
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yahishuriye abayobizi batandukanye bo ku Mugabane w’Afurika iby’ikigo yavuganye na cyo cyiteguye gukorera inkingo za COVID-19 muri Afurika gikoresheje uburyo bwa mRNA bwifashishwa mu gukora inkingo za Pfizer na Moderna.   Perezida Kagame yabigarutseho mu nama y’iminsi 2 ikomeje kwiga ku kongerera Afurika Ubushobozi bwo Gukora Inkingo, ikaba irimo kuba hifashishijwe ikoranabuhanga guhera kuri uyu wa Mbere tariki ya 12 Mata 2021. Iyo nama yayobowe na Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) akaba n’Umuyobozi w’Afurika Yunze Ubumwe (AU) Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo, ikaba yatumijwe na Komisiyo ya AU n’Ikigo Nyafurika Gishinzwe kurwanya no gukumira indwara, (Africa CDC). Perezida Kagame yavuze ko mu gih...
Kwikama byaba igisubizo cy’ababyeyi babura umwanya wo konsa

Kwikama byaba igisubizo cy’ababyeyi babura umwanya wo konsa

Imibereho
Gahunda y’Igihugu y’Imbonezamikurire y’abana bato, NECDP, yatangaje ko u Rwanda ruhangayikishijwe bikomeye n’ikibazo cy’ababyeyi babura umwanya wo konsa abana babo kubera akazi kenshi. Ibi bikaba kimwe mu bishobora gukurura ukugwingira kw’abana. Bakaba bagira ababyeyi inama yo kwikama amashereka bakayasiga Abana bakwiye konka amezi 6 batavangiwe Mu gihe aba babyeyi bakomeje kugaragaza impungenge zabo z’uko badashobora kubona umwanya wo konsa abana babo mu gihe cy’amezi atandatu kubera akazi kenshi, Mashara Faustin umukozi wa Gahunda y’igihugu y’Imbonezamikurire y’Abana bato, ushinzwe imirire y’umubyeyi n’umwana, aganira na Radio na TV10 yagiriye inama ababyeyi yo kujya bikama amashereka maze bakayasigira abana babo mu gihe bagiye ku kazi. Akomeza asaba aba babyeyi konsa abana babo...
Ibyo wamenya kuri ebola nuko wayirinda

Ibyo wamenya kuri ebola nuko wayirinda

Imibereho
Mu bihe bitambutse isi yagiye yibasirwa n’indwara z’ibyorezo bigahitana abatari bake birimo ibicurane by’ibiguruka, umusonga,Sida, ebola n’ibindi. Bimwe byagiye bihashywa bisa n’ibicitse. Nubwo bimeze gutyo ebola yo iracyahari kandi isa n’itarakura muruge ubanza ifite intego yo kurimbura inyoko muntu. Virus ya ebola Uyu munsi indwara ya ebola iri muri RDC cyane mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru no muri Uganda mu karere ka  Kasese yarahagaragaye. Kuri ubu umwaka urihiritse iri koreka imbaga muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo-RDC ikaba imaze guhitana abasaga 1813 Ebola ni ndwara ki Ni indwara iterwa na virusi yitwa ebola yibasira abantu ndetse n’inyamanswa z'inyamabere zo mu ishyamba nk’impala, isha, inguge, inkende, ibitera n’izindi. Ni imwe mundwara ziri ku isi za...
Mu mujyi wa Rusizi hakenewe ubwiherero rusange

Mu mujyi wa Rusizi hakenewe ubwiherero rusange

Imibereho
Umujyi wa Kamembe abawukoreramo n’abawugendamo bafite ikibazo cy’uko uyu  mugi udafite ubwiherero umuntu yakwifashisha mugihe yaba acyeneye kubukoresha. Bakaba basaba ubuyobozi bw’aka karere kureba uko ubu bwiherero bwa kubakwa kugira ngo ukomeze ujyane n’icyerekezo nk’umwe mu migi yunganira umugi wa Kigali. Abakorera muri uyu mugi wa Kamembe kubona ubwihereo ntibyoroshye Kuri iyi ngingo abatwara abagenzi kuri moto bazwi nk’abamotari bagaragaza ikibazo cyo kutagira ubwiherero rusange mu mugi wa Rusizi kimwe n’abandi bawukoreramo ndetse n’abawugenga ngo kibabereye ingorabahizi “Iyo ushatse kujya kwihagarika ujya kuri resitora,iyo batakuzi ntibakwemerera.Twe tubikora gutyo kuko bakuzi ariko iyo batakuzi ushaka uko wirwanaho” “Iyo udafite uko ubigenza uragenda ukiherera ku rukut...
Rubavu: basabwe kugabanya ingendo bakorera i Goma

Rubavu: basabwe kugabanya ingendo bakorera i Goma

Imibereho
Minisitiri w'ubuzima mu Rwanda avuga ko u Rwanda rutafunze umupaka wa Gisenyi na Goma ariko bagira abantu inama yo kutajya i Goma mu gihe hakivugwa Ebola. Umuntu umwe ufite indwara ya Ebola yabonetse ejo ku cyumweru muri uyu mujyi, nibwo bwa mbere iyi ndwara yari igeze muri umwe mu mijyi minini ya Kongo kuva yakwaduka. Umujyi wa Goma uhana imbibi n'uwa Gisenyi mu burengerazuba bw'u Rwanda, abatuye iyi mijyi baragenderanira cyane bishingiye ku bucuruzi. Ibikorwa byo gupima abaca kuri uyu mupaka byongerewe imbaraga ku buryo buboneka, abaturage barambuka ari benshi bisanzwe nubwo bagaragaza ubwoba kubera indwara ivugwa hakurya. Ni umupaka ukoreshwa cyane Minisitiri w'ubuzima mu Rwanda Dr Diane Gashumba, uyu munsi yagiye ku mupaka wa Goma na Gisenyi kugenzura uko abantu bas...
Abitwa abasigajwe inyuma n’amateka bari mu marembera

Abitwa abasigajwe inyuma n’amateka bari mu marembera

Imibereho
Umwuga ubatunze i Kigali wo kubumba ibikoresho binyuranye byiganjemo amavaze y’indabo, watangiye gukorwa n’abandi baturage babumbisha isima aho gukoresha ibumba. Abasigajwe inyuma n’amateka babumbira amavaze mu gishanga kiri hagati ya Kacyiru na Gacuriro mu Karere ka Gasabo, bavuga ko umwuga wabo uri mu marembera bitewe n’uko nta bantu benshi bakigura amavaze y’ibumba. Abenshi muribo umwuga wabo ni ukubumba Imwe mu miryango ivuganira abasigajwe inyuma n’amateka, ivuga ko abatuye mu cyaro bo nta kindi bakora uretse gusabiriza, babitewe n’uko abenshi muri bo (barenga 90%) batageze mu ishuri ngo batozwe undi murimo utari uwo kubumba no guhiga. Kwiheza ndetse no gutura ahantu hitaruye ibikorwa by’amajyambere, bituma gahunda za Leta zitamenyekana mu basigajwe inyuma n’amateka. P...