Shadow

Amakuru

Abayoboke b’amadini bakwiye gusoma neza ibyanditswe

Abayoboke b’amadini bakwiye gusoma neza ibyanditswe

Amakuru, Mu Rwanda
Pasiteri Ezra Mpyisi, umudivantiste w’umunsi wa karindwi arakangurira abayoboke b'amadini kujya bashungura mubyo basoma, yavuze uburyo na we akijya mu idini, ibyo bamubwiraga byose yabimiraga bunguri, nta bushishozi ashyizemo. Ubwo habaga umuhango wo gutangaza igitabo ‘Muzabamenyera ku mbuto bera’ kivuga ku buyobe bumaze igihe bwigaragaza mu madini cyanditswe na Padiri Amerika Victor, Pasiteri Mpyisi Ezira yatanze ubuhamya bw'ibyo yanyuzemo  Ati “Ijambo ry’Imana naryakiraga nkuko abapasiteri babimbwiraga, nkaryakira nka kasuku. Icyo bavuze nkavuga icyo, icyo bambwiye kwanga nkacyanga icyo bambwiye gukunda nkagikunda, mbifata ntyo mba umukiristo wirinda, ukomeye kugira ngo Imana izanjyane mu ijuru.” “Nabaye mwarimu, igihe kiragera mba pasiteri , ariko pasiteri kasuku uvuga ibyo abwiwe. ...
RIB yashyizeho impuzankano zayo

RIB yashyizeho impuzankano zayo

Amakuru, Mu Rwanda
Abagenzacyaha b’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) bagiye kujya Bambara impuzankano y’uru rwego igizwe na Gilet n’ipantaro by’Umukara ndetse n’ishati y’Ubururu.   Iyi mpuzankano izatangira kwambarwa n’Abagenzacyaha kuri uyu wa Gatatu tariki 05 Gicurasi 2021, ifite imiterere y’impuzankano zimenyerewe ku nzego z’iperereza mu bihugu bikomeye nka FBI yo muri Leta Zunze Ubumwe za America. Ubwo uru rwego rwa RIB rwendaga gutangira imirimo yarwo muri 2018, Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta y’u Rwanda, Johnston Busingye yavuze ko imikorere yarwo izaba imeze nk’iy’uru rwego rukomeye rwa FBI. Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rurateguza Abaturarwanda ko Abagenzacyaha b’uru rwego bazajya Bambara iyi mpuzankano yagaragajwe kugira ngo biborohere kubamenya gusa...
Umuherwe Bill Gates n’uwari umugore we Melinda bemeje gatanya

Umuherwe Bill Gates n’uwari umugore we Melinda bemeje gatanya

Amakuru, Imyidagaduro
Umuherwe w'Umunyamerika Bill Gates n'uwari umugore we Melinda Gates batangaje ko nyuma y'imyaka 27 bashakanye ubu bamaze kwemeranya gutandukana.                                          Bill na Melinda bari bazwiho gushyigikirana Mu itangazo bombi bashyize kuri Twitter, bagize bati: "Nyuma yo kubitekerezaho cyane no kugira ibyo dukora byinshi ku mubano wacu, twafashe icyemezo cyo gusoza urushako rwacu". Itangazo ryabo rigira riti: "Mu myaka 27 ishize, twareze abana batatu batangaje kandi twubaka ikigo gikorera ku isi hose gifasha abantu bose kugira ubuzima bwiza kandi butanga umusaruro". "Dukomeje gushyigikira icyo gitekerezo kandi tuzakomeza gukorera hamwe mu kigo, ariko ntitucyemeza ko dushobora gukurana hamwe nk'abashakanye mu cyiciro gikurikiyeho cy'ubuzima bwacu". ...
Umunyabigwi Béchir Ben Yahmed washinze ikinyamakuru Jeune Afrique yapfuye

Umunyabigwi Béchir Ben Yahmed washinze ikinyamakuru Jeune Afrique yapfuye

Amakuru, Mu Mahanga
Umunya-Tunisia, Béchir Ben Yahmed, ufite ubwenegihugu bw’u Bufaransa washinze ikinyamakuru Jeune Afrique yapfuye kuri uyu wa Mbere tariki 3 Gicurasi 2021 afite imyaka 93 azize ingaruka za Covid-19. Uyu musaza washinze Jeune Afrique mu 1960, yapfiriye mu Murwa Mukuru w’u Bufaransa Paris, aho yari amaze ukwezi kurenga ari mu bitaro bya Lariboisière Hospital nyuma yo kugaragaraho ubwandu bwa Covid-19. Béchir Ben Yahmed yavutse tariki 2 Mata 1928 muri Tunisia mu kirwa cya Djerba. Mu bintu azwiho ni uko yabaye Minisitiri muri Guverinoma ya mbere ya Tunisia ikimara kubona ubwigenge nyuma yo gukolonizwa n’u Bufaransa, kandi akajya kuri uyu mwanya afite imyaka mike 28. Nyuma y’igihe gito yahise yinjira mu itangazamakuru, aho mu 1956 yashinze ikinyamakuru cye cya mbere cyit...
Imyaka 21 irashize perezida Paul Kagame ayoboye u Rwanda

Imyaka 21 irashize perezida Paul Kagame ayoboye u Rwanda

Amakuru, Mu Rwanda
Ku itariki 22 Mata 2000- tariki ya 22 Mata 2021, imyaka 21 irashize Paul Kagame arahiriye bwa mbere kuba perezida w’u Rwanda. Hari imbere y’abaturage buzuye stade Amahoro i Kigali n’abashyitsi nka Perezida Frederick Chiluba wa Zambia, Benjamin Mkapa wa Tanzania na Pierre Buyoya w’u Burundi. Hari hashize hafi ukwezi, uwari perezida Pasteur Bizimungu yeguye “ku mpamvu ze bwite”, bikurikiye ibibazo bya politiki muri guverinoma byatangiye mu mpera za 1999. Bizimungu - wari uyoboye leta y’inzibacyuho yagombaga kuva nyuma ya jenoside kugeza mu 2003, amaze kwegura, inteko ishingamategeko yatoye ku bwiganze Paul Kagame wari visi perezida na minisitiri w’ingabo ngo amusimbure. Icyo gihe yatowe ahatanye na Dr.Charles Murigande wari umunyabanga murukuru wa FPR. Hari kuwa gatandatu ku ita...
Maréchal Idriss Déby Itno wayoboraga Chad yapfuye aguye ku rugamba

Maréchal Idriss Déby Itno wayoboraga Chad yapfuye aguye ku rugamba

Amakuru, Mu Mahanga
Igisirikare cya Chad kimaze gutangaza ko Perezida Idriss Déby Itno yapfuye azize ibikomere nyuma yo kurasirwa ku rugamba mu minsi ishize. Ibi bitangajwe nyuma y'uko ibyavuye mu matora by'agateganyo bigaragaza ko yatsindiye manda ya manda ya gatandatu yiyamamarije. Aya matora yabaye mu bihe ubutegetsi bwe bwari busumbirijwe n'inyeshyamba. Ingabo za Chad zikomeje kurwana n'inyeshyamba zagabye ibitero ku murwa mukuru N'Djamena. Kuri Televiziyo ya leta umuvugizi w'ingabo General Azem Bermandoa Agouna yatangaje ko mu minsi ishize Maréchal Idriss Déby Itno yarasiwe ku rugamba n'inyeshyamba mu gace ka Kanem mu majyaruguru. Déby Itno wari uzwi nk'indwanyi yo mu butayu apfuye afite imyaka 68, yari ku butegetsi kuva mu 1990.  Ni ubutegtsi yafashe akuyeho Hissène Ha...
Umuhanuzi TB Joshua yahagaritswe kuri YouTube ashinjwa kwanga ababana bahuje ibitsina

Umuhanuzi TB Joshua yahagaritswe kuri YouTube ashinjwa kwanga ababana bahuje ibitsina

Amakuru, Mu Mahanga
 Urubuga rwa YouTube rwahagaritse Shene y’umuvugabutumwa akaba n’umuhanuzi wo muri Nigeria ukomeye mu iyobokamana, TB Joshua ashinjwa imvugo z’urwango. Uyu mwanzuro wo gufunga Shene ya TB Joshua wafashwe nyuma y’uko Umuryango uharanira demokarasi ukorera mu Bwongereza watanze ikirego hamaze gusuzumwa amashusho arindwi yagiye kuri uwo muyoboro hagati ya 2016 na 2020, aho TB Joshua agaragara ari gusengera ababana bahuje ibitsina.Amwe mu mashusho ni agararagaza TB Joshua muri 2018 ari gusengera umugore witwa Okoye. Icyo gihe TB Joshua yahondaguye uwo mugore n’undi bari bari kumwe utaramenyekanye amazina inshyi 16 amubwira ko yahanzweho n’umuzimu umuterereza ubutinganyi.N’ubwo uwo mugore yaje gutangariza mu iteraniro ko Imana yamukijije nyuma yo gusengerwa n’umukozi w’Imana ndetse ko atagifite...
Abakora Ubucuruzi Buciriritse hagati ya Kamembe na Bukavu Barasaba Koroherezwa

Abakora Ubucuruzi Buciriritse hagati ya Kamembe na Bukavu Barasaba Koroherezwa

Amakuru, Mu Rwanda
Abanyarwanda bakora ubucuruzi buto bwambukiranya imipaka hagati y’umujyi wa Kamembe mu Rwanda na Bukavu muri Repubulika ya Demukarasi ya Kongo ntibavuga rumwe n’inzego zishinzwe abanjira n’amasohoka ku kiguzi cya viza. . Bavuga ko kuva kuwa mbere w’iki cyumweru abashinzwe abinjira n’abasohoka ku ruhande rwa Kongo barimo kubishyuza amadolari 30. Bamwe muri abo bacuruzi biganjemo abagore bakora ubucuruzi bw’imboga n’imbuto mu mujyi wa Bukavu muri icyo gihugu gituranyi. Bavuga ko ugereranyije n’ubushobozi bwabo badashobora kubona iki kiguzi cya visa. N'ubwo urujya n’uruza ku mipaka u Rwanda ruhana n’ibindi bihugu rwari rwabaye ruhagaze kubera icyorezo cya COVID-19, ku bakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka, hagati y’u Rwanda na Kongo hari harabayeho koroherezwa binyuze mu masezerano ...
Ibyemezo by’inama y’Abaminisitiri yo ku wa 14 Mata 2021

Ibyemezo by’inama y’Abaminisitiri yo ku wa 14 Mata 2021

Amakuru, Mu Rwanda
Ku wa Gatatu, tariki ya 14 Mata 2021, Inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro, iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul KAGAME, ikaba yafatiwemo ibyemezo bikurikira: 1. Inama y’Abaminisitiri yemeje imyanzuro y’lnama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 15 Werurwe 2021. 2. Inama y’Abaminisitiri yongeye gusuzuma ingamba zafashwe zo gukumira ikwirakwira ry’lcyorezo cya COVID-19. Yemeje ko ingamba zikurikira zigomba gushyirwa mu bikorwa mu Gihugu hose guhera ku wa Kane tariki ya 15 Mata 2021 kandi zizongera kuvugururwa nyuma y’ibyumweru bibiri hashingiwe ku isesengura ry’inzego z’ubuzima. a. Ingendo zirabujijwe guhera saa tatu z’ijoro (9:00 pm) kugeza saa kumi za mu gitondo (4:00 a.m). Ibikorwa byose byemerewe gukomeza bizajya bifunga saa mbiri z’...
Blaise Compaoré agiye kugezwa mu rukiko aryozwa urupfu rwa Sankara

Blaise Compaoré agiye kugezwa mu rukiko aryozwa urupfu rwa Sankara

Amakuru, Mu Mahanga
Urukiko rwa Gisirikare muri Burkina Faso rwemeje ko Blaise Compaoré wahoze ayobora icyo guhugu atangira gukurikiranwa ku ruhare yaba yaragize mu rupfu rwa Thomas Sankara, wishwe mu myaka 34 ishize.  Compaore agiye kuryozwa urupfu rwa Sankara  Urukiko rwemeje ko Compaoré uri mu buhungiro muri Côte d’Ivoire guhera ubwo yavaga ku butegetsi mu 2014, agomba gukurikiranwaho ibyaha birimo kubangamira umutekano w’igihugu, kugira uruhare mu bwicanyi no guhishira imirambo mu kirego kijyanye n’urupfu rwa Thomas Sankara. Sankara yishwe ku myaka 37 mu ihirikwa ry’ubutegetsi ryo ku wa 15 Ukwakira 1987, ryicaje ku ntebe uwo yibeshyaga ko ari inshuti ye Blaise Compaoré. Mu myaka 27 yamaze ategeka Burkina Faso, kuvuga ku rupfu rwa Sankara byafatwaga nk’ikizira. Nyuma yaho yirukaniwe k'ubutege...