Shadow

Caster Semenya yatsinzwe urubanza yaburanaga na IAAF;agomba gufata imiti

Caster Semenya yatsinzwe urubanza rw’ubujurire yaburanagamo n’ishyirahamwe ry’imikino ngororangingo ku isi, bikaba bivuze ko bigiye kwemerwa ko abagore basiganwa mu kwiruka n’amaguru bafite imisemburo ya kigabo izwi nka testosterone, izajya igabanywa bitaba ibyo ntibemererwe kujya mu marushanwa .

Image result for caster semenya
Semenya w’imyaka 28 yamamaye mu gusiganwa yi

Urukiko nkemurampaka muri siporo rufite icyicaro i Lausanne mu Busuwisi, rwanzuye ko ubujurire bwa Semenya ukomoka muri Afurika y’epfo ku mategeko mashya y’ishyirahamwe ry’imikino ngororangingo ku isi, nta shingiro bufite.

Semenya avuga ko ayo mategeko mashya avangura naho IAAF yo ikaba ivuga ko agamije kugira ngo abarushanwa bose bagire amahirwe angana.

Uru rukiko ruvuga ko rwasanze aya mategeko mashya areba abakina imikino ngororangingo bafite imiterere itandukanye mu bijyanye n’igitsina arimo ivangura, ariko ruvuga ko “ari ngombwa, ashyira mu gaciro kandi akwiye” mu kurinda “ubusugire bw’imikino ngororangingo y’abagore”.

Urukiko rwasabye ishyirahamwe ry’imikino ngororangingo ku isi gutekereza ku kuba ryatinza ishyirwa mu bikorwa ry’amategeko arebana no gusiganwa mu ntera yo kuva kuri metero 1500, kugeza habonetse ibindi bimenyetso.

Iki cyemezo cy’urukiko kireba kandi abandi bakina imikino ngororangingo bafite imiterere itandukanye mu bijyanye n’igitsina.

Image result for caster semenya
Caster Semenya asiga abagore bagenzi be bakamwita umugabo

Semenya w’imyaka 28 y’amavuko, yari yavuze ko ayo mategeko mashya “atarimo gushyira mu gaciro” ndetse avuga ko ashaka “kwiruka mu buryo bw’umwimereri, nkuko yavutse”.

Mu butumwa yatangaje ku rubuga nkoranyambaga rwa Twitter avuga kuri iki cyemezo cy’urukiko, Semenya yavuze ko “rimwe na rimwe biba byiza kurushaho kugira icyo uvuze ntacyo uvuze”.

Semenya watwaye umudari mu kwiruka metero 800 mu marushanwa ya Olympike, ay’isi n’aya Commonwealth, agomba gufata imiti ngo yemererwe gusiganwa mu ntera yo kuva kuri metero 400 kugera kuri metero 1600, cyangwa agahindura akajya yiruka mu yindi ntera.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *