Shadow

Capt Sankara Icyitegererezo Intwari ya Afurika

Uyu munsi intero ni ubumwe bwa Afurika, kwigira, gufungura imipaka, agaciro ka Afurika…ibi ni nabyo byari bikubiye mu byifuzo bya Captain Thomas Isidore Noël Sankara, ikimugira intwari ya Africa ni uko ibyo yavugaga yabishyiraga no mu ngiro. Uyu munsi imyaka ibaye 31 yishwe agambaniwe n’abari inkoramutima ze. Yari amaze imyaka ine ku butegetsi (1983-1987).

Image result for captain thomas sankara
Capt Sankara kuri benshi ni ikitegererezo, urugero, icyizere intwari ya Afurika

Iwabo muri Burkina Faso ni inkingi y’ubwigenge, muri Afurika ni intwari yo kwigenga, kwigira n’agaciro ka Africa yaharaniraga n’ubu Africa igishakisha.

Bimwe mu bikorwa bye iwabo no muri Africa byibukwa;

  • Mu gihe cy’ibyumweru gusa, yakingije abana miliyoni 2,5 muginga, iseru n’imbasa
  • Yatangije ubukangurambaga bwo gusoma no kwandika mu gihugu, biva kuri 13% mu 1983 bigera kuri 87% mu 1987.
  • Yeteye ibiti miliyoni 10 byo kurwanya ubutayu
  • Yubakishije imihanda n’inzira ya gari ya moshi imbere mu gihugu nta nkunga y’amahanga
  • Yashyize abagore mu nzego zo hejuru muri guverinoma, mu ngabo, anemeza ikiruhuko kinini cyo kubyara ku babyeyi
  • Yarwanyije guca imyanya imwe ku bagore, gushyingirwa ku ngufu no kugira abagore benshi, aharanira uburenganzira bwabo
  • Yagurishije imodoka za Mercedes Benz zihenze cyane zari iza Leta ategeka ko abayobozi bose bagenda mu modoka za Renault 5, nizo zari zihendutse cyane icyo gihe mu gihugu
  •  Yagabanyije imishahara y’abakozi harimo n’uwa Perezida anabuza abayobozi kugenda ahahenze mu ndege
  • Yambuye ubutaka abari bafite bunini cyane abusaranganya muri rubanda, byazamuye umusaruro w’ingano uva kuri 1700Kg/Ha ugera ku 3800Kg/Ha mu myaka itatu, Burkina irihaza cyane mu biribwa icyo gihe
  • Yamaganye inkunga z’amahanga ati “Ukugaburira aranagutegeka
  • Mu cyahoze ari OUA yamaganye ashize amanga ubukoroni bushya bushingiye ku madeni, asaba abanyafurika gushyira hamwe bakanga ayo madeni.
Capt Thomas na Fidel Castro
Capt Thomas yafataga Fidel Castro ink’icyitegererezo mu mpinduramatwara

 Yagenderaga kandi ku bitekerezo nk’ibya Fidel Castro yakundaga gufataho urugero. Yahangamuraga abakomeye akabacira imanza ku karubanda mu buryo bwari bwarashyizweho.

  • Yanze gukoresha ibyuma biringaniza ubushyuhe n’ubukonje mu biro bye kuko ngo atari ibintu n’abandi baturage bose b’igihugu cye bakwigondera.
  • Nka Perezida yagabanyije umushahara we awugeze kuri 450$ ku kwezi, umutungo we wari imodoka nto, amagare ane, guitar eshatu na frigo.
  • Yasabye abakozi bose ba Leta kwambara imyenda ikorerwa muri Burkina kugira ngo bateze imbere inganda zaho
  • Abajijwe impamvu adashaka ko ifoto ye imanikwa ahahurira abantu no mu biro ,Sankara yagize ati “Mu gihugu hari ba Thomas Sankara miliyoni zirindwi
  • Nk’umuhanzi, yanditse indirimbo nshya y’ubahiriza igihugu ya Burkina Faso

Thomas Sankara yafashe ubutegetsi mu 1983 afite imyaka 33 agamije guca ruswa n’igitugu cy’abafaransa basaga n’abayobora igihugu. Yahise anagihindurira izina kiva kuri Haute Volta kitwa Burkina Faso (igihugu cyabantu bukuri).

Politiki ye mpuzamahanga yari ishingiye ku gaciro k’igihugu cye na Africa muri rusange, yamaganye ibigega by’imari n’ibihugu biguriza Africa bigamije kuyigarurira kubera imyeenda.

Imbere mu gihugu yaharaniraga ukwihaza kw’abaturage mu biribwa, kubarinda indwara, kubaha ubruezi, kurwanya ubutayu n’ibindi byubaka imibereho myiza yabo, ariko cyane cyane ashingiye ku kubaka ubumwe bw’igihugu.

Image result for captain thomas sankara

Capt Thomas Sankara afatwa nk’umuyobozi wari ufite ikerekezo gikomeye cy’igihugu cye na Africa, yashyize imbaraga nyinshi muguteza imbere abaturage bo hasi no kubaka imibereho myiza yabo.

Kuri we nta muntu muri Burkina Faso wari hejuru y’umurimo w’ubuhinzi cyangwa gukora ibikorwa byo kubaka imihanda, bimeze nk’umuganda, yemwe na Perezida wa Republika.

Akenshi abaturage bahuraga na we agenda ku nzira n’amaguru, yiruka muri siporo cyangwa se akaza ahari abaturage benshi bakaganira.

Yari umuntu uzi kuvuga no kumvwa cyane n’imbaga, yagiraga ukuri muri we kandi ntatinye kwemera amakosa ye cyangwa kuvuga ay’abandi imbere y’abantu benshi.

Ibitekerezo yari afite uyu munsi biracyagarukwaho muri Africa, Africa ishaka kuba imwe, ishaka agaciro, ishaka kwigira.

 

Urupfu rwa Thomas Sankara rushinjwa inshuti ye magara Blaise Compaoure 

Ibikorwa bye hari abantu bamwe batabyishimiye, babifashwamo n’abazungu nabo batari bakibona ijambo ku bwa Sankara kandi babangamiwe n’ibitekerezo bye kuri Africa.

Yaragambaniwe akorerwa Coup d’Etat na Blaise Compaoré ashyigikiwe n’Ubufaransa anicwa ku munsi nk’uyu tariki 15 Ukwakira 1987.

Icyumweru kimwe mbere y’uko yicwa yaravuze ati “Mu gihe abaharanirwa impinduramatwara nk’umuntu yakwicwa, ibitekerezo ntiwabyica.”

Capt Thomas Sankara yishwe n’itsinda ry’abantu 12, bivugwa ko yagambaniwe n’inshuti ye Blaise Compaoré, wahise afata ubutegetsi akavuga ko Sankara yari yarabangamiye bikomeye ububanyi n’amahanga ndetse n’umubano n’Ubufaransa.

Image result for captain thomas sankara    Blaise Compaoré(ibumoso) niwe ushinjwa urupfu rwa Sankara bari inshuti magara

Related imageSankara na Compaoure ntibasiganaga

Image result for captain thomas sankara

Umubiri wa Sankara wahise ushyingurwa mu gituro kitashyizweho ibikiranga, umugore we n’abana babiri barahunga, Compaoré ahita avanaho politiki z’ibikorwa zose za Capt Sankara.

Compaoré yagumye ku butegetsi mu gitugu mu gihe cy’imyaka 24 kugeza mu 2014 ahiritswe n’abaturage bigaragambije.

Related imageYirukanywe n’abaturage bari bariye karungu bamwibutas ko yishe Sankara

Image result for blaise compaore et les peuple            Compaoré ubu afatwa nk’ikivume umugambanyi,ari mu buhungiro muri Cote d’Ivoire

 

Sankara yasize umugore n'abana babiriSankara yasize umugore n’abana babiri

 

 

 

 

bifatiye ku nkuru y’ Umuseke/IGISUBIZO.COM

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *