Shadow

Burya koko amategeko arusha ibigwi kuremera Jacob Zuma ari mu buroko

South African ex-president Jacob Zuma handed 15-month jail term for  contempt of court

Jacob Zuma wahoze ari Perezida w’Afurika y’epfo yishyikirije polisi ngo atangire igifungo yakatiwe kubera gusuzugura urukiko.

Ku wa gatatu nijoro ni bwo yerekeje kuri gereza ya Estcourt Correctional Centre iri hafi y’urugo rwe mu ntara ya KwaZulu-Natal.

Polisi yari yaburiye ko yiteguye guta muri yombi Bwana Zuma, w’imyaka 79, mu gihe yari kuba atayishyikirije bitarenze kuri uwo wa gatatu.

Mu cyumweru gishize, Bwana Zuma yakatiwe gufungwa amezi 15 nyuma yuko yanze kwitabira iperereza kuri ruswa.

Icyo gifungo nticyari cyarigeze gitangwa ku wahoze ari Perezida w’Afurika y’epfo, akaba yari yahawe igihe ntarengwa cya saa sita z’ijoro ku wa gatatu ngo abe yamaze kwishyikiriza polisi.

Icyo gihe ntarengwa cyashyizweho nyuma yuko Bwana Zuma yanze kwishyikiriza polisi ku cyumweru.

Mu itangazo rigufi, ikigo yashinze cya Jacob Zuma Foundation cyagize kiti: “Perezida Zuma yafashe icyemezo cyo kubahiriza itegeko ryo gufungwa”.

Umukobwa we Dudu Zuma-Sambudla, nyuma yanditse kuri Twitter ko se ari “mu nzira [yerekeza kuri gereza] kandi aracyafite ishyaka [aracyakomeye]”.

Nubwo yavuye ku butegetsi yegujwe n’ishyaka rye rya African National Congress (ANC) mu mwaka wa 2018, aracyafite abamushyigikiye, cyane cyane mu ntara avukamo ya KwaZulu-Natal.

Bwana Zuma yigeze kuba umunyapolitiki wubashywe, yafunzwe imyaka 10 azira kurwanya ubutegetsi bw’ivanguramoko bwa apartheid muri Afurika y’epfo.

Ubu, yafunzwe kubera gusuzugura abacamanza bo ku rwego rwo hejuru cyane b’Afurika y’epfo – basigasira demokarasi yarwaniriye – mu gihe yageragezaga gukwepa kubazwa urusobe rw’ibirego bya ruswa yavuzweho mu gihe cy’ubutegetsi bwe.

Ni impera igayitse ku buzima bwa politiki bwa Bwana Zuma, ariko ni igihe giteye ishema kuri demokarasi y’Afurika y’epfo. Byerekana ko nta muntu n’umwe uri hejuru y’amategeko – yemwe n’iyo yaba yarahoze ari Perezida.

Abamushyigikiye bari bakangishije gutambamira igerageza iryo ari ryo ryose rya polisi ryo kumuta muri yombi, ariko byarangiye bitabaye ngombwa ko babikora. Uyu mugabo w’imyaka 79 yahisemo kwishyikiriza polisi, abizi ko adashobora gutsinda imbaraga za leta.

Jacob Zuma Is Ordered to Prison by South African Court - The New York Times

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *