Shadow

Burundi: Hatahuwe umugambi wo kwica perezida Nkurunziza

Umudepite mu nteko ishingamategeko mu Burundi Pierre-Célestin Ndikumana, uyoboye ihuriro ry’abatvuga rumwe na leta bibumbiye mu itsinda ryitwa Amizero y’Abarundi niwe watahuwe nk’umucurabwenge bw’umugambi wo kwica bamwe mu bayobozi bakuru b’u Burundi barimo na perezida Pierre Nkurunziza.

Un député fidèle à Rwasa «accusé» de tentative d’assassinat  Depite Ndikumana(ibumoso) arashinjwa na Pierre Nkurikiye (iburyo)gushaka kwivugana perezida Nkurunziza,

Pierre Nkurikiye umuvugizi wa Minisiteri y’umutekano yavuze ko umugambi wa Depite waburijwemo bitwe n’abantu batatu bafashwe bari bahawe akazi ko kuwushyira mu bikorwa nyuma ariko bakaba baratahuwe  bakemeza ko koko bari bafite icyiraka cyo kwica perezida Nkurunziza na ba visi perezida be.

Pierre Nkurikiye ati: “Aba bari bahawe akazi ko kwica bavuga ko bagombaga kwica uwitwa Pita uyu akaba ari perezida Nkurunziza, Gasito uyu akaba visi perezida wa mbere w’u Burundi na Butore visi perezida wa kabiri, badasize nuwitwa Nyabenda.”

Depite Pierre-Célestin Ndikumana inshuti magara ya Agathon Rwasa yahakanye ibimuvugaho avugako ari ibihimbano bigamije kumucececyesha nk’umwe mu bantu batinyuka kugaragaza ibitagenda neza muri leta,

uyu mugambi wo kwica Nkurunziza n’ibyegera bye uburijwemo nyuma y’undi mugambi nawo waburijwemo wo kwica bamwe mu bagize inteko ishingamategeko barimo Justine Niyongabo na Hilaire Ntahomvukiye.


iwacuburundi/IGISUBIZO.COM

 

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *