Shadow

RDC:Abiyamamariza kuba perezida basabye ko Shadary ushyigikiwe na Kabila akurwa mu biyamamaza

Muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (RDC), bamwe mu banyapolitiki bo ku ruhande rutavuga rumwe na Leta, na bamwe mu bakandida ku mwanya wa Perezida mu matora ateganyijwe ku wa 23 Ukuboza 2018, basabye ko kandidatire ya Emmanuel Ramazani Shadary ivanwa kuri lisite y’abazahatanira umwanya w’Umukuru w’Igihugu.

Image result for Ramazani Shadary

Bavuga ko yatangiye kwiyamamaza igihe cyagenwe kitaragera. Ngo anakoresha muri kampanye abakozi ba Leta n’umutungo w’igihugu ku gikorwa kiri mu nyungu ze bwite.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara ku bufatanye bw’ababatavuga rumwe na Guverinoma ya RDC ku itariki 7 Ugushyingo,Shadary umukandida watanzwe na Perezida Joseph Kabila Kabange ngo yatangiye ibikorwa bya propaganda no kwiyamamaza kandi icyo gikorwa giteganyijwe gutangira ku wa 22 Ugushyingo.

Mu itangazo ryashyizweho umukono n’abakandida ku mwanya wa Perezida barimo Freddy Matungulu, Martin Fayulu, Vital Kamerhe na Noël Tshiani, basabye ko Shadary umukandida w’ihuriro ry’imitwe ya politiki iri ku butegetsi yashyikirizwa ubutabera kugira ngo kandidatire ye ivanwe ku rutonde.

Pasteur Théodore Ngoyi ari na we muvugizi w’abakandida mu matora ya Perezida ati « Turasaba CENI guhana umukandida Shadary wishe ingigo ya 36 y’Iregeko ry’amatora, ribuza gukora propaganda hifashishijwe umutongo n’abakozi ba Leta n’ibigo biyishamikiyeho. Igihano kijyanye n’icyo cyaha ni ukuvana Ramazani mu bakandida bazapiganirwa umwanya w’Umukuru w’Igihugu nta kindi ».

Yasabye Minisitiri ufite mu nshingano ubugenzacyaha gushyikiriza inkiko icyo kirego kugira ngo Shadary yisobanure ku byo kwica nkana ingingo y’itegeko 36 kandi arizi.

 

IGISUBIZO.COM

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *