Shadow

Bobi Wine yatangaje ko 2021 aziyamamariza kuba perezia

Robert Kyagulanyi Ssentamu wamenyekanye cyane ku mazina ya Bobi Wine ni umuririmbyi wahindutse umunyapolitike utavuga rumwe n’ubutegetsi, yatangaje ku mugaragaro ko azahatanira umwanya w’umukuru w’igihugu cya Uganda mu matora yo mu 2021.

Bobi Wine yamaramaje ngo agomba gusimbura Museveni

Ibyo guhatanira kuyobora Uganda Bobi Wine usanzwe ari umudepite mu nteko ya Uganda, yabitangaje mu nama y’ishyaka rye People Power.

Yaboneyeho gutangaza n’abagize itsinda rizamufasha kwiyamamaza.

Kuba ari icyamamare cyane cyane mu rubyiruko rw’Abanya-Uganda, bishobora kubera ikibazo perezida Museveni.

Bwana Museveni, ubu ageze ku myaka 74 y’amavuka, byitezwe ko nawe nkuko bisanzwe azaba ari umukandida mu matora ya perezida yo mu 2021 akazaba ari inshuro ya gatandatu ayagaragayemo dore ko ayoboye Uganda kuva 1986 imyaka 33 ikaba ishize.

Bobi Wine w’imyaka 37 muri ibi bihe asanzwe akurikiranwa mu butabera ashinjwa ibyaha byo kugambanira igihugu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *