Shadow

Bob Marley icyatwa muri Reggae impirimbanyi y’Amahoro

Amazina ye ni Robert Nesta Marley yavutse mu tariki 6 Gashyantare 1945 yitarura isi 11 Gicurasi 1981.Yavutse kuri Norval Sinclair Marley yari umwongereza wari umusirikare mu ngabo z’irwanira mu mazi na Cadella Booker mwiraburakazi w’umunya-Jamaica.

Image result for Bob Marley
Bob Marley icyatwa muri Reggae impirimbanyi y’Amahoro

Yamenyakanye nk’umuririmbyi umwanditsi w’idirimbo mu njyana ya Reggae indirimbo ze zikaba zari ziganjemo ubutumwa bw’urukundo, amahoro,ubutabera.

Yabaye impirimbanyi y’amahoro akiri muto ayobowe ni imbonezabitekerezo n’imyemerere ya Kirasita(Rastafari).

Ku myaka ine yagaragaje impano y’ubuhanuzi binyuze mu kiganza cy’uwo yahanuriraga,iyimpano ntiyayihaye agaciro.

Uruhu rwe rwo kuba yari icyotara (imvange y’umuzungu n’umwirabura-mettis) rwa mufashije mu mugambi we wo guharanira amahoro ahuza abantu. 

Mu ishuri yakunda kandi agatsinda cyane isomo ry’imibare.

Mu mirimo yakoze atariyegurira umuziki yabaye umukanishi.

Yigeze afatanwa urumogi bituma afungwa igihe kingana n’ukwezi, ari muri gereza yahahuriye n’abandi bagororwa bamushishikariza kuririmba politiki .

Yakundaga abagore kandi akabaha icyubahiro cyane nabo bakamukunda,ibi byatumye agira abana benshi bafite ba mama batandukanye.

Yakundanye bikomeye na Nyampinga wa Jamaica Cindy Breakspeare, uyu yanabaye Nyampinga ku rwego rw’isi 1976 (Miss World) uyu babyaranye Damian Marley.

Related image
Cindy Breakspeare ari kumwe na Bob Marley

Ubuzima bwa gikene yabayemo akiri muto bwatumye amaze kubona amafaranga akunda gufasha abari mu bibazo mu buryo ashoboye yagiye abashakira aho kuba.

Mu gihe yari amaze kubona amafaranga ntiyakunze kubaho mu buzima bwa gikire; yakundaga kugenda n’amaguru asuhuza abantu banyuranye abo yitaga abavandimwe be.

Nyuma y’umuziki yakundaga gukina umupira w’amaguru mu buryo buhebuje. Mu gukina uyu mupira niho yakuye igikomere ku ino hari 1977.Bivugwako iki gikomere aricyo cyaje kuba intandaro y’urupfu rwe kuko cyanze gukira bapimye basangamo cancer.

Yabwiwe ko bagomba kumuca ino mu rwego rwo kumuvura ariko yaranze ku mpamvu z’imyemerere ye.

Ntiyaryaga inyama yaryaga imboga n’ibindi biribwa bikomoka ku bimera.

Yagabweho igitero araswaho we n’umugore we bari kumwe n’abo bafatanyaga mu muziki bari bari mu myiteguro y’igitaramo cyo kwimakaza amahoro cyiswe “Smile Jamaica”

Binyuze mu gitaramo yise One Love Peace Concert yahuje abagabo babiri batavugaga rumwe muri politiki ya Jamaica Michael Manley na Edouard Seaga bituma bahana ibiganza.

Afatwa nk’intumwa umuhanuzi w’Ubumwe bw’Afurika binyuze mu bikorwa byo gusura Afurika ; yasuye Kenya, Ethiopia, Gabon na Zimbabwe. Yabinyujije no mu bihangano bye nka Africa Unite, Zimbabwe…

Image result for Marijuana
Imbere ya Bob Marley iki cyatsi ni Igitagatifu

Ubwo yashyingurwaga mumva ye hashyizwemo gitari,umupira w’amaguru n’ibibabi by’ikimera yitaga gitagatifu (marijuana).

Amwe mu magambo ye ya nyuma ni “Amafaranga ntagura ubuzima” “Yezu nyakira nanjye ndaje”

Zimwe mu ndirimbo ze zifatwa nk’izibihe byose; Is This Lovem,Jamming, ,Turn Your Lights Down Low, Stir It Up, Lively Up Yourself, Sun Is Shining, Concrete Jungle,Who The Cap Fit, Rainbow Country,Get Up Stand Up, Buffalo Soldier,Zimbabwe,No Woman No Cry n’izindi

IGISUBIZO.COM

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *