Shadow

Benediction Club ikina umukino w’amagare yemewe ku rwego mpuzamahanga

Ikipe ya Benediction Club yo mu Karere ka Rubavu yamaze kwemezwa na UCI nk’ikipe iri ku rwego rwo guhangana mu ruhando rw’umugabane wa Afurika, iba ikipe ya mbere yo mu Rwanda igiye muri icyo cyiciro.

Bamwe mu bakinnyi ba Benediction Club

Umukino wo gusiganwa ku magare by’umwuga ugira ibyiciro bitatu by’amakipe akina hirya no hino ku Isi yemewe n’impuzamashyirahamwe yawo ku isi ‘UCI’ (Union Cycliste Internationale).

Icyiciro cya mbere kibamo amakipe 18 akomeye kurusha andi ku isi bacyita ‘World Tour Team’.

Icyiciro cya kabiri cyitwa ‘UCI Professional Continental teams’ kibamo amakipe 27 nayo akomeye kuko yemezwa ari uko afite umuterankunga uzwi kandi agaragaje urutonde rw’abakinnyi 14 n’abatoza babiri bafite amasezerano yemewe n’amategeko.

Nyuma yo kuzuza ibisabwa ikipe ya Benediction Club yo mu Karere ka Rubavu yamaze kwemezwa mu cyiciro cya gatatu bita ‘Continental teams’, iba ikipe ya 177 ku Isi yinjiyemo.

Benediction Club ikoze aya mateka ari iya mbere mu Rwanda (itari ikipe y’igihugu) ubu yemerewe kwitabira amasiganwa akomeye mpuzamahanga nka La Tropicale Amissa Bongo, Tour du Cameroun n’andi yo hirya no hino ku Isi.

Uwashinze iyi kipe, Félix Sempoma, avuga ko byamunejeje kubera urwego ikipe yabo igezeho.

Ati “Ntabwo kubisobanura byoroshye gusa turishimye cyane. Ibyo twubatse mu myaka 13 ishize bigiye gutangira kubyara umusaruro kuko intego yacu yahoze ari ukuzamura impano z’abanyarwanda tukazimurika ku rwego mpuzamahanga.”

“Twabikoraga binyuze muri Team Rwanda ariko ubu tugiye kuzimurika binyuze mu masiganwa akomeye tuzitabira muri Afurika, u Burayi na Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu 2019.”

Uyu mugabo usanzwe ari umutoza wungirije w’ikipe y’Igihugu yakomeje ashimira abamufashije barimo FERWACY, Simon Hupperetz, Jock Boyer na Kimberly Coats bamwigishije uko batunga ikipe binyuze mu kigo cyigisha umukino wo gusiganwa ku magare cy’i Musanze ‘Africa Rising Cycling Center’.

      Félix Sempoma usanzwe ari umutoza wungirije muri Team Rwanda ni we uzatoza Benediction Club

Iyi kipe yashinzwe mu mpeshyi ya 2005 yahise itangaza abakinnyi izakoresha muri uyu mwaka w’imikino wa 2019.

Abakinnyi

1. Patrick Byukusenge

2. Jean Bosco Nsengimana

3. Bonaventure Uwizeyimana

4. Gasore Hategeka

5. Didier Munyaneza

6. Eric Manizabayo

7. Yves Nkurunziza

8. Jean Claude Nzafashwanayo

Abatoza: Félix Sempoma, Simon Hupperetz DS (U Bubiligi)

Umukanishi: Théoneste Karasira

Umuganga: Innocent “Rocky” Uwamungu

 

igihe/IGISUBIZO.COM

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *