Shadow

Batsimbaraye ku gihingwa cy’amasaka kuko ngo kibakura mu bucyene

Barasaba ko igihingwa cy’amasaka cyashyirwa mu bihingwa byatoranyijwe bagasaba kandi gufashwa no kubona imbuto yerera igihe gito,ibihe by’izuba bijya byibasira Kayonza bituma batsimbarara ku gihingwa cy’amasaka bavuga ko cyihanganira imihindagurikire y’ikirere.       

Image result for Amasaka

Aba baturage ni abo mu murenge wa Murama  mu karere ka Kayonza batsimbaraye ku gihingwa cy’amasaka nubwo bazi ko n’ibigori ari igihingwa kingira kamaro.

“amasaka atugirira akamaro,ariko kuvugisha ukuri ibigori byakwera ariko kubera ibihe bibi nta mvura tubona ihagije ntibyera ariko amasaka tuyatsimbararaho kuko niyo adukura mu bukene.”

“…ibindi bintu twemerewe guhinga byanga ubutaka bw’ino aha,nk’ibigori turabihinga ntibyere washyiramo amasaka ukabona urejeje ukiteza imbere.Igihungwa cy’amasaka cyirera cyane,hari ahantu nayahinze mpasarura imifuka 12 kandi ibigori nahakuraga imifuka 4.”

Mu byifuzo by’aba baturage bifuza kubona ubuhunikiro bw’amasaka ikindi bagasaba kubona imbuto yerera igihe gito.

Bati “Hakenewe ubuhunikiro kuko bimaze kugaragara ko aricyo gihingwa muri Murama,kidufasha tukivana mu bukene hakenewe ubuhunikiro. Ikindi abantu bashinzwe gutegura ibijyanye n’igihingwa cyagenewe ahantu runaka bagendera kuki ni ukumva gusa ngo mwemerewe guhinga iki mwagishyiramo nticyemere. Ikifuzo ni uko twafashwa kubona imbuto yerera igihe gito.”

Kuba abaturage kuri ubu bafite isoko ry’amasaka mu gihe babuze iry’ibigori, umuyobozi ushinzwe ubuhinzi n’umutungo kamere mu karere ka Kayonza Muhayimana Cyprien asanga atariho bagomba guhera bahinga amasaka,akavuga ko hari ibihingwa byatoranyijwe ko aribyo bihingwa ku butaka buhujwe.

Agira ati:“ahantu ubutaka buhujwe hose hajya ibihingwa biri mu mihigo ya karere aribyo ibigori n’umuceri naho ibinyamisogwe ku butaka bwegeranyijwe ni soya n’ibishyimbo ”

Mu bindi bihingwa byatoranyijwe mu karere ka Kayonza harimo n’imyumbati. Muri iyi ntara y’Iburasirazuba hakunze kumvikana amajwi yabaturage basaba ko amasaka yashyirwa mu bihingwa byatoranyijwe. Mubisobanuro bahabwa ni uko iki gihingwa (cy’amasaka) kitari mu bihingwa bifasha kurwanya inzara.

IGISUBIZO.COM

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *