Shadow

Barifuza ko guhabwa icyemezo cyo gusarura ishyamba byoroshywa

Abahinga n’abakora ubucuruzi bw’ibiti n’imbaho bavuga ko iyo ishyamba rigeze igihe cyo gusarurwa bibasaba igihe kinini cyo gutegereza uruhushya rwa nyuma rutangirwa ku rwego rw’akarere, bikabandindiza mu kwiteza imbere.

Image result for Ishyamba

Nkuko bamwe mu bakora ubushabitsi bushingiye ku giti bo mu mirenge ya Giheke na Nkungu irangwamo amashyamba menshi mu karere ka Rusizi, barimo Nsengimana  Samson na bagenzi babisobanura;

“Nagiye gusaba icyangombwa mara amezi atatu ntarakibona,nararambiwe.Umuntu twaguze ishyamba,turimugurishaho dukeneye ko arikuramo tukabona uko turivugurura,amezi atatu arashize ubu bifashe ukwezi kwa kane,ntabwo yemeraga ko tumusubiza amafaranga ye ishyamba nararitemye. Hashize iminsi itatu nditemye ubuyobozi buba burabibonye bahita bantumiza bansha amande. Birumvikana nasaruye ishyamba icyangombwa ntacyo nigeze mbona.”

“Mu karere ntacyo batumarira kandi kujyayo birahenze ukajyayo kabiri mu cyumweru ibyo byose ni igihombo”

“Kuva mu mudugudu ukajya mu kagari ku murenge ukagera ku karere bitwara umwanya munini kandi ku karere ntabwo ujyayo uwo munsi ngo bahite bagusubiza ni ukuvuga ngo hanyuramo igihe;icyo gihe rero kinyuramo kiba kitubangamiye nkatwe dushaka gusarura ishyamba  ”

Ubusanzwe ngo iyo ishyamba rigeze igihe cyo gusarurwa uretse kuribyaza umusaruro bagurisha ibiti cyangwa kubazamo imbaho kiba ari nacyo gihe cyiza cyo kurisazura. Bavuga ko ahari igihe basubiza amashyamba baguze batayabyaje umusaruro kuko nta byangombwa bibemerera kurisarura kandi banki basabye inguzanyo zo ziba zibara nyungu.Abo kwihangana binaniye bakarenga ku mabwiriza yo kurisarura nta byangombwa,bahabwa ibihano.

Aba baturage bifuza ko ibi byangombwa byajya bitangirwa ku murenge kuko naho hari abakozi bazobereye mu by’amashyamba cyangwa se hakaba ubundi buryo bwo kubibona bidatinze.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere ka Rusizi Mushimiyimana Ephraim avuga ko itegeko riteganya ko icyemezo cyo gusarura amashyamba gitangwa n’akarere ariko ko kitagakwiye kurenza amezi atatu kitaratangwa aha akavuga ko hari ngamba zafashwe kuburyo iki cyemezo kitazajya kirenza iminsi itanu ubusabe bugejejwe ku karere.

Ikindi kizanoza imisarurire y’amashyamba ni imikoranire yahafi yabashinzwe amashyamba ku karere no ku murenge aho bazajya bagenzura niba koko ayo mashyamba ageze igihe cyo gusarurwa ku gira ngo umuturage ahite ahabwa serivisi yihuse kandi n’akarere kabonereho kubona amahoro ku gihe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *