Shadow

Bamwe mu bakirisitu ntabwo basobanukiwe “Iyobera ritagatifu”

Mu gihe muri kiliziya gatolika mu gitambo cy’ukalisitiya hakunze kumvikana ijambo iyobera ritagatifu ry’ukwemera ,hari bamwe mu bakirisitu ba gatolika bavuga ko badasobanukiwe neza niri jambo bigatuma bibabera inzitizi mukugera aho bifuza mu kwemera kwabo.

Image result for eucaristia
Iyobera ritagatifu ry’ukwemera rivugwa cyane mu gitambo cy’ukarisitiya

Bamwe mu bakirisitu bo mu karere ka Rusizi bavuga ko nubwo bajya mu misa gusenga badasobanukiwe neza  n’ijambo iyobera ritagatifu ry’ukwemera rikunze gukoreshwa mu gitambo gitagatifu cy’ukalisitiya;

“Ibyo bita amayobera matagatifu mbyumva nkuko nawe ubyumva ariko twe icyo dusabwa nk’abakirisitu ni ukwemera icyanditswe muri Bibiliya ntabindi twongereyeho,ibindi bindi dushyira ku ruhande.”

Undi ati “Muri kiriziya gatolika ni ijambo rikunda gukoreshwa kenshi,ujya kumva ukumva umuntu aravuze aravuze yagera hagati ngo ayo ni amayobera matagatifu. Ariko rwose ntabwo tuzi icyo aricyo”

Kurundi ruhande ariko hari abavuga ko bagendeye ku myemerere yabo n’igihe kirekire baba bamaze bigishwa iyobokamana inyigisho zibacengera bityo bakumva ko ibyo batumva neza bagomba gusobanuza umusaseridoti.

Umwe mu bakirisitu yagize ati “Kuki se utakegera umupadiri kandi uri umukirisitu,ugomba kumwegera akagusobanurira ”

Padiri mukuru wa parowasi Katederari ya Cyangugu Ignace Kabera avuga ko iri jambo ry’iyobera ritagatifu ry’ukwemera koko rigaruka kenshi mu magambo akoreshwa mu gutamba igitambo  gitagatifu cy’ukalisitiya bikaba bigaragaza urugero rw’ubudahangarwa kw’Imana.

Agira ati: “Ubundi muri kiriziya,mu byanditswe bitagatifu cyangwa se mu nyigisho za kiliziya ijambo iyobera rigaruka kenshi.Iyo tuzirikanye ko Imana yigize umuntu tubyita iyobera, iyo tuzirikanye umukobwa w’isugi (Bikiramariya) wasamye inda ku bwa roho mutagatifu atabonanye n’umugabo tubyita iyobera.Tuvuga iyobera dushaka kuvuga icyo  kintu  kirenze ubwenge bwacu kirenze imbaraga za muntu ikintu umuntu atabasha kwisobanurira  ”

Ku kijyane nicyo bateganya gukora kugira ngo abakirisitu basobanukirwe n’iyobera ritagatifu ry’ukwemera. Padiri Ignace avuga ko mu nama zitandukanye bagirana n’abakirisitu batangiye kujya babasobanurira kugira ngo barusheho kubigiraho ubumenyi bwisumbuyeho kugira ngo barusheho kugira umukirisitu uhamye.

IGISUBIZO.COM

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *