Shadow

Rutsiro: Babinyujije mu kimina “Twite k’Ubuzima” baratanga mituweli nta nkomyi

Abaturage bibumbiye mu kimina Twite k’Ubuzima  bo mu murenge wa Rusebeya barishimira ko batangira ku gihe umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza bigatuma bo n’imiryango yabo batarembera murugo,babicyesheje amafaranga 250 kuri ubu bakaba bararangije gutanga umusanzu w’umwaka wa2019-2020.

Abanyamuryango ba Twite k’Ubuzima basuwe na gitifu Ikizihiza

Ntibakigorwa no gutanga umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza aho buri kwezi bagenda bizigama ibiceri 250 by’amafaranga y’u Rwanda.Icyo kimina bise Twite k’Ubuzima bagitangiye ari imiryango 600 batangira buri wese atangira umuntu we ibihumbi 3000Frw bayashyira mu kigenga nyuma nibwo bagiye bayongera bifashishije ayo 250 Frw ya buri kwezi ku buryo umwaka w’ubwisungane urangira bararangije no gutangira undi ukurikira.

Sindarigaya Theogene Umuyobozi w’iki kimina avuga ko hari impamvu zitandukanye zatumye bagitekereza, agira ati “Twasanze abaturage bo muri aka gace bakunze gutoroka ibitaro,abandi bakarembera mu rugo ntibabashe kwivuza kubera kuba bataratanze umusanzu basabwa y’ubwisungane bwo kwivuza.Dukusanya amafaranga y’abanyamuryango ku gira ngo tubatangire iyo misanzu basabwa.Iyo umwaka  ugeze nti turenza ukwezi kwa kane cyangwa ukwagatanu tutaratanga amaranga y’ubwisungane bwo kwivuaza.”

Bamwe mubagize iki kimina bishimira ko cyibafasha mu gutera imbere,nkuko Ntegekurora Marcelline abihamya ngo “Iki kimina kimfitiye akamaro kuko gituma ntanga mitiwele ku gihe,ndihira abantu icyenda,umwana ararwara akavurirwa igihe nanjye ni uko ntakibazo ngira iyo ndamutse ndwaye turivuza nta kibazo. ”

Sindihokubwabo Jean Fidele nawe yunga murya mugenzi we agira ati “Iki kimina cyimfasha kwishyurira ubwisungane bwo kwivuza nta w’iwanjye urwarira mu rugo iyo hagize uhura n’uburwayi duhita twivuza bitatugoye.Iyo urwaye ukivuriza igihe imirimo irakomeza kuko iyo umuntu arwaye imirimo irapfa ntabashe kwiteza imbere. ”

Ikizihiza Alida umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rusebeya mu karere ka Rutsiro avuga ko iki kimina kibafasha mu bukangurambaga kubandi baturage barenga ibihumbi24 batuye uwo Murenge bigatuma umurenge utaghira igisuzuguriro.

“ Iki kimina cyadufashije ubukangurambaga ku baturage kugira ngo batange ubwisungane mu kwivuza kandi ku gihe,kubona amafaranga icyarimwe ku muryango byaragoranaga ariko amafaranaga 250 batanga buri kwezi bituma batanga amafaranga y’umusanzu basabwa mu kwivuza neza bakayatangira rimwe kandi kugihe bitabagoye. Ubu batanze gutanga  amafaranga y’ubwisungane mu kwivuza wa 2019-2020 babitangiye kandi birakomeje mu baturege turizera ko tuzarangiza uyu mwaka utaha abaturage bose bararangije gutanga umusanzu kandi bakivuza neza ku gihe.”

Ikizihiza Alida gitifu wa Rusebeya n’abanyamuryango ba Twite k’Ubuzima

Uretse ubwisungane mu kwivuza abagize icyo kimina banakiguzamo amafaranga abafasha mu iterambere ry’ingo zabo haba mu kugura amatungo,amasambu cyangwa kwiyubakira n’amazu.

IGISUBIZO.COM

2 Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *