Shadow

Bababajwe nisenywa ry’inzu bari bamaze bubakira umuturanyi wabo

Abatuye mu mudugudu wa Kabeza akagari ka Kibirizi mu murenge wa Rubengera baravuga ko bababajwe nisenywa ry’inzu bari bamaze bubakira umuturanyi wabo utishoboye Nyiranzabahimana Odette yasenywe n’ubuyobozi bw’akagari ka Kibirizi,ubuyobozi bw’akarere bwageze ahabereye icyo gikorwa bwizeza uwasenyewe n’abaturage bamufashije ko bagiye kumufasha kubona ibyangombwa byo kubaka kuko ubuyobozi bw’akagari bwasenye iyi nzu buvuga ko yubatswe ntabyangombwa byo kubaka byatanzwe.

iyi nzu yasenywe yari itaruzura neza

Mu gitondo cyo ku wa mbere tariki 22 Nyakanga nibwo ubuyobozi bw’akagari ka Kibirizi bwazindukiye mu rugo rwa Nyiranzabahimana Odette busenya inzu yari yarubatse abifashijwemo n’abaturage bo mu mudugudu atuyemo wa Kabeza akaba yari amaze igihe gito ayitashyemo nubwo yari itaruzura neza.

Nyiranzabahimana Odette wasenyewe  mu gusobanura uko byamugendekeye agira ati: “Abayobozi baje mu gitondo ndyamye mu nzu nubatse,nuko batangira gusenya barayisakambura urugi bakuraho ibintu baterera hanze,njya kubibitsa ”

Abaturage bamufashije kubona iyi nzu bababajwe n’icyo gikorwa cyamukorewe bitewe nuko bari bishyize hamwe bakiyemeza kumufasha

“Kubona mugenzi wacu asenyerwa ntabwo byatunejeje,twari twagerageje gushyirahamwe turamufasha  none abategetsi baraje baraduhagarika.”

“Ikintu twakoze twaraje tumubumbira amatafari turamufasha none ubuyobozi bubonye inzu igeze hejuru baraza barayisuzuma buhitamo kuyikuraho igisenge n’amatafari,barayisenye.”

“Baraje inzu barayihinga yararimo,inzugi bazikuraho bamusohora hanze mbese ni ibibazo,Abana barize ababyeyi natwe biratubabaza.”

Ubuyobozi bw’akarere ka Karongi bukimara kumenya icyo kibazo bwagiye kureba uko bimeze,bukaba bwariyemeje gufasha uyu muturage wasenyewe bukamufasha kubona ibyangombwa byo kubaka nkuko bivugwa n’umuyobozi w’akarere ka Karongi w’ungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Bagwire Esperance.

Ati “Ni ikibazo kigendanye n’imyubakire idakurikije amategeko,twasuye aho icyo gikorwa cyakorewe tugaragariza abaturage ko bagomba kubanza kugana ubuyobozi kugira ngo bemererwe kubaka cyangwa berekwe indi nzira banyura kugira ngo uwo bubakiraga abone aho kuba.”

Akomeza avuga ko mu gihe bibaye ngombwa bashobora ku mufasha nkuko bisanzwe muri gahunda ya leta;

“Icyo tugiye kumufasha ni ukureba ko hariya yari afite ikibanza yahaweho umunani hashobora kubakwa akaba yahabwa ibyangombwa,twasanga bidashoboka tukareba ahandi hashobora kuboneka ikibanza  dusanzwe twubakiraho abatishoboye kuko n’ubundi leta isanzwe ibifite mu nshingano. ”

Ikibazo cyo gusenya inzu zidafite ibyangombwa bikunze kwibazwaho kenshi hibazwa impamvu bamwe mu bayobozi  burindira ko inzu yuzura bakabona kuyisenya kandi iba yarubatswe babireba.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *