
Stéphanie Frappart, umusifuzi mpuzamahanga w’umugore
Umufaransakazi Stéphanie Frappart yinjiye mu mateka yo kuba umusifuzi wa mbere w’umugore wayoboye umukino wo ku rwego rwo hejuru uhuje abagabo, dore ko ari we wari mu kibuga hagati mu mukino wabaye kuwa Gatatu tariki ya 14 Kanama 2019 wa UEFA Super Cup hagati ya Liverpool na Chelsea.
Ubwo yabazwaga uko yiyumva mbere y’uyu mukino wa UEFA Super Cup wahuje amakipe abiri yo mu Bwongereza, Liverpool yegukanye Champions League na Chelsea yatwaye Europa League, uyu mufaransakazi yahamije ko nta gitutu.
"Tugomba kugaragaza mu buryo bw’imbaraga (physiquement), tekinike (techniquement) na takitike (tactiquement) ko tumeze kimwe nk’abagabo. Ntabwo mfite ubwoba bw’ibyo. Nta na kimwe cyahindutse kuri njye.", Frappart w’imyaka 35 y’amavuko ubwo yaganiraga n’abanyamakuru.
Muri Kamena yari y...