Aung Suu Kyi, umuyobozi wa Myanmar, yatunguye benshi yemeza ko ashyigikiye ifungwa ry’abanyamakuru babiri b’ibiro ntaramakuru Reuters nubwo ryamaganwe n’amahanga.
Yavuze ko Wa Lone na Kyaw Soe Oo – bombi ba kavukire b’iki gihugu,bishe amategeko kandi ko igihano bahawe “ntaho gihuriye na busa n’ubwisanzure bw’itangazamakuru.”
Abo banyamakuru bombi bakatiwe igifungo cy’imyaka irindwi kubera ko basanganywe impapuro za polisi mu gihe bakoraga inkuru y’iperereza ku bwicanyi bwakorewe abayisilamu bo mu bwoko bw’aba-Rohingya.
Aung Suu Kyi, umuyobozi wa Myanmar yatunguranye.
Madamu Suu Kyi w’imyaka 73 y’amavuko wigeze gutsindira igihembo cy’amahoro cya Nobeli, yanavuze ko leta ye hari ikindi gitandukanye yashoboraga kuba yarakoze ku kibazo cy’aba-Rohingya.
Kuva mu mwaka ushize wa 2017, aba-Rohingya bagera ku bihumbi 700 bahunze Myanmar izwi nanone nka Burma, nyuma yaho igisirikare gitangiye ibikorwa by’urugomo mu rwego rwo gusubiza ibitero by’umutwe w’inyeshyamba w’aba-Rohingya.
Umuryango w’abibumbye wasabye ko abasirikare bakuru b’iki gihugu bakorwaho iperereza ku byaha bya jenoside – ibyaha abategetsi ba Myanmar bahakana.
Muri iki cyumweru, ishami rya ONU ry’uburenganzira bwa muntu ryashinje iki gihugu gutangira “ibikorwa byibasira abanyamakuru” ndetse n’igihano cyahawe abo banyamakuru cyanenzwe cyane n’amahanga, harimo na Visi-Perezida Mike Pence wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.
Abanyamakuru Kyaw Soe Oo na Wa Lone ubwo bari bashorewe na polisi nyuma yo gukatirwa
Hari hashize igihe Madamu Suu Kyi,utari perezida watowe wa Myanmar nubwo bwose hafi ya hose ku isi ariko afatwa ari ku gitutu cyo kugira icyo atangaza ku bwicanyi bwakorewe aba-Rohingya ndetse no ku gihano cyahawe abo banyamakuru.
Kuri uyu wa kane ni bwo yagize icyo abivugaho, ubwo yari abibajijwe mu nama mpuzamahanga y’ubukungu ibera muri Vietnam. Yavuze ko igihano cyahawe abanyamakuru ba Reuters cyubahirije amategeko.
Yabaye nk’ukuvuga ko benshi banenga icyo gihano batasomye umwanzuro w’urukiko.
Yagize ati:”Ntabwo bafunzwe kubera ko ari abanyamakuru, bafunzwe kubera ko…urukiko rwafashe icyemezo ko bishe amategeko ajyanye n’amabanga y’igihugu.”
Yongeyeho ko abo banyamakuru bombi bafite “uburenganzira bwose bwo kujuririra umwanzuro w’urukiko bakagaragaza aho barenganyijwe.”
BBC/IGISUBIZO.COM