Shadow

Argentine ya Messi yegukanye Copa America itsinze Brazil 1-0

 

Ku nshuro ya mbere mu myaka 28, Argentine yegukanye Copa América itsinze Brésil igitego 1-0 ku mukino wa nyuma wabereye kuri Stade Maracaña

Copa America Final Argentina beat Brazil 1-0: Di Maria goal gives Messi & Argentina first Copa America title since 1993 | Football News - Hindustan Times

Angel di Maria ni we watsinze igitego kimwe rukumbi cyakiranuye Argentine na Brésil, aho yarobye umunyezamu Ederson Morães ku mupira yahawe na Rodrigo de Paul ku munota wa 22.

Brésil yakiniraga mu rugo kandi ikaba yaregukanye Copa America mu nshuro eshanu zose yaherukaga kuyakira ndetse ikaba ari yo yari ifite igikombe giheruka, nta buryo bwinshi bukomeye yabonye uretse imipira ya Richarlison na Gabriel Barbosa yakuwemo na Emi Martínez.

Uyu mukino wa nyuma warebwe n’abantu 7000 bahawe ubutumire bitewe n’ingamba za COVID-19, ariko ni ubwa mbere iri rushanwa ry’uyu mwaka ryari ryitabiriwe n’abafana.

Hari hashize imyaka 15 kuva Lionel Messi akiniye Argentine bwa mbere mu irushanwa rikomeye, aho yagaragaye mu Gikombe cy’Isi inshuro enye na Copa América inshuro esheshatu, akina imikino 53 none ni bwo bwa mbere yegukanye igikombe.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *