Shadow

APR yegukanye igikombe kiruta ibindi mu gihugu”Super Cup”

Umukino wa Super Cup wahuzaga ikipe ya APR FC na Mukura VS warangiye ku ntsinzi ya APR FC y’ibitego 2-0 maze iyi kipe ya gisirikare iba yegukanye igikombe kiruta ibindi.

        Abakinnyi ba APR mu munezero wo gutwara igikombe.

Umukino wa w’igikombe kiruta ibindi mu gihugu gihuza ikipe yatwaye shampiyona ndetse n’iyatawaye igikombe cy’Amahoro.

Uyu mwaka ikaba yahuzaga APR FC yegukanye igikombe cya shampiyona ndetse na Mukura VS yegukanye igikombe cy’Amahoro.

N’umukino wabaye kuwa Gatandatu tariki ya 6 Ukwakira 2018, wabereye mu karere ka Rubavu kuri Stade Umuganda guhera ku isaha ya saa 15:00′.

Mu gice cya mbere amakipe yombi nta mahirwe menshi yabonye n’ayo babonye ntibigeze bayabyaza umusaruro byaje gutuma igice cya mbere kirangira ari 0-0.

Igice cya kabiri cyatangiranye habaye impinduka ku munota wa 46 APR FC ibona igitego cya mbere cyatsinzwe na Hakizimana Muhadjiri nyuma y’ishoti yatereye inyuma y’urubuga rw’amahina ugakora kuri myugariro wa Mukura  Iragire Saidi umupira ukaruhukira mu rushundura.

Ku munota wa 57 Issa Bigirimana yatsinze igitego cya kabiri n’umutwe ku mupira wari uhinduwe imbere y’izamu na Rugwiro Herve. APR FC yaje gukora impinduka ikuramo Issa Bigirimana hinjiramo Iranzi Jean ni nako Muhadjiri yaje guha umwanya Nsengiyumva Mustapha.

Umukino waje kurangira ari ibitego bibiri bya APR FC ku busa bwa Mukura VS maze iyi kipe iba yegukanye igikombe cya Super Cup gutyo. Ikipe ya APR FC ikaba yahise ishyikirizwa igikombe ndetse na sheki ya miliyoni 5 z’amafaranga y’u Rwanda. Igikombe cya Super Cup cy’umwaka ushize kikaba cyaregukanywe na Rayon Sports itsinze APR FC ibitego 2-0.

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *