Ikipe y’ingabo z’igihugu, APR FC yakoze impinduka mu bakinnyi bayo isezerera abagera kuri 16 barimo abafite amazina akomeye nyuma y’umwaka mubi yagize urangiye nta gikombe na kimwe itwaye.

Mu bakinnyi birukanwe harimo Mugiraneza Jean Baptiste Miggy wari kapiteni wayo, Iranzi Jean Claude wari umaze igihe muri iyi kipe, Nshuti Dominique Savio wari umwe mu bahembwa menshi cyane n’abandi.
Nkuko bitangazwa n’urubuga rwa APR FC, mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 28 Kamena 2019 ni bwo ubuyobozi bw’ikipe ya APR FC bwafashe umwanzuro wo gusezerera abakinnyi bari bamaze iminsi bigaragara ko badatanga umusaruro.
Ni inama yabereye ku cyicaro cya APR FC yari iyobowe n’umuyobozi wungirije wa APR FC Maj.Gen Mubaraka Muganga aboneraho gushimira byimazeyo aba basezerewe umurava bagaragaje mu gihe bari bamaze muri APR FC anabasomera ibikubiye mu ibaruwa ibasezerera yanditse mu rurimi rw’icyongereza.
Mu gukora impinduka APR FC yamaze gufata umwanzuro wo gusezerera aba bakinnyi ikazabasimbuza abandi nabo bazashyirwa ahagaragara mbere y’uko iki cyumweru kirangira.
Urutonde rw’abasezerewe
