Shadow

APR FC yatwaye igikombe cya Shampiyona 2020/2021 kiba icya 19 ibitse

APR FC yatsinze Rutsiro FC ibitego 6-0 mu mukino w’umunsi wa karindwi wa Shampiyona y’amakipe umunani ya mbere, yegukana Igikombe cya Shampiyona ku nshuro ya 19 mu gihe kandi ari ubwa kabiri igitwaye yikurikiranya idatsinzwe.

 

APR FC yishimira Igikombe cya 19 cya Shampiyona yegukanye kuri uyu wa Gatanu

 

Uyu mukino wabereye kuri Stade ya Huye kuri uyu wa Gatanu, watangiye saa Cyenda n’igice, ku isaha imwe n’iyindi mikino iyo muri iki cyiciro yatangiriyeho, irimo uwahuje AS Kigali na Police FC i Muhanga kuko ikipe y’Umujyi wa Kigali yanganyaga amanota na APR FC.

Rutsiro FC yakinnye idafite abakinnyi bayo babiri babanzamo kubera ko basanzwemo icyorezo cya Covid-19. Abo ni Hatangimana Eric na Hitimana Jean Claude, bombi bakina mu bwugarizi.

Hakiri kare cyane, ku munota wa 15 gusa, Rutsiro FC yahise isimbuza Nkubito Amza wagize imvune yo mu itako, hajyamo Maombi Jean Pierre.

Ibifashijwemo na Bizimana Yannick, APR FC yafunguye amazamu ku gitego cyo ku munota wa 25, ku mupira mwiza yahawe na Nshuti Innocent, abanza kuwushyira mu kuguru kw’indyo mbere yo kuwutera mu izamu.

Ku munota wa 29, APR FC yasimbuje Omborenga Fitina wari wababaye mu itako, asimburwa na Ndayishimiye Dieudonné.

Ibintu byongeye kuba bibi kuri Rutsiro FC ku munota wa 39 ubwo Bizimana Yannick yatsindiraga Ikipe y’Ingabo igitego cya kabiri ku mupira mwiza yari ahawe na Manishimwe Djabel, yongera guhindukiza ku nshuro ya kabiri umunyezamu Kagame Evariste.

Iminota 45 yarangiye APR FC iyoboye n’ibitego 2-0 mu gihe mu Karere ka Muhanga naho iminota 45 yarangiye hagati ya AS Kigali FC na Police FC nta n’imwe irabona izamu ry’indi.

Igice cya kabiri cyatangiranye impinduka, Byiringiro Lague yinjirana na Mugunga Yves ndetse uyu wa nyuma yatsinze igitego cya gatatu nyuma y’iminota ine gusa.

Ku munota wa 57, Maombi Jean Pierre yitsinze igitego cya kane ku mupira wahinduwe mu izamu na Ndayishimiye Dieudonné nyuma yo guherezwa na Ruboneka Jean Bosco.

Nyuma y’iminota itatu, Ndayishimiye yahinduye umupira mwiza washyizwe mu izamu na Bizimana Yannick wibwiraga ko atsinze igitego cye cya gatatu mu mukino, ariko umusifuzi wo ku ruhande Hakizimana Ambroise yemeza ko habayeho kurarira.

APR FC yakomeje guhusha uburyo butandukanye burimo imipira ibiri ikomeye yatewe na Manishimwe Djabel, yatsinze igitego cya gatanu ku munota wa 71, cyinjijwe na Ndayishimiye Dieudonné ku mupira yinjiranye mu rubuga rw’amahina.

Byiringiro Lague yatsinze icya gatandatu ku munota wa 88 ku mupira wahinduwe mu izamu na Ruboneka Jean Bosco. Uyu mukinnyi w’imyaka 22, yacyishimiye asa n’usezera abafana, ni nyuma y’uko ashobora kwerekeza mu Cyiciro cya Kabiri mu Busuwisi mu kwezi gutaha.

Gutsinda uyu mukino bivuze ko APR FC yegukanye Shampiyona ya 2020/21 ifite amanota 19 n’ibitego 20 ku mwanya wa mbere ndetse izahagararira u Rwanda muri CAF Champions League ya 2021/22.

Ni igikombe cya Shampiyona APR FC yegukanye, gisanze icyo mu 1995, 1996, 1999, 2000, 2001, 2003, 2005, 2006, 2006/07, 2008/09, 2009/10, 2010/11, 2011/12, 2013/14, 2014/15, 2015/16, 2017/18 na 2019/20.

AS Kigali yatsinze Police FC ibitego 2-0, na yo yagize amanota 19 n’ibitego 12 ndetse izahagararira u Rwanda muri CAF Confederation Cup ya 2021/22.

Mu yindi mikino yabaye kuri uyu wa Gatanu, Rayon Sports yatsinzwe na Espoir FC ibitego 3-1 mu gihe Marines FC yatsinze Bugesera FC ibitego 2-1.

Espoir FC yasoreje ku mwanya wa gatatu n’amanota 10, Police FC igira amanota umunani ku mwanya wa kane, Marines FC isoza ifite arindwi, imbere ya Rutsiro FC ifite atandatu.

Rayon Sports yasoje Shampiyona y’uyu mwaka iri ku mwanya wa karindwi n’amanota atanu mu gihe Bugesera FC yabaye iya munani n’amanota ane.

APR FC yari yabanjemo: Ishimwe Jean Pierre, Manzi Thierry (C), Buregeya Prince, Omborenga Fitina, Imanishimwe Emmanuel, Niyonzima Olivier, Nsanzimfura Keddy, Ruboneka Bosco, Bizimana Yannick, Manishimwe Djabel na Nshuti Innocent.

Rutsiro FC yari yabanjemo: Kagame Evariste, Nova Bayama (C), Mukunzi Imran Aimable, Uwizeye Ortega, Mugiraneza Claude, Nkubito Hamza, Lomami Frank, Ndarusanze Jean Claude, Mutsinzi Claude, Kwizera Bahati Emilen na Iraguha Hadji.

Imikino 37 ya Shampiyona APR FC idatsindwa

Muri uyu mwaka w’imikino 2020/21, APR FC yegukanye igikombe itsinze imikino 12 inganya umwe kuko yatsinze itandatu ya mbere (itatu ibanza n’iyo kwishyura) inatsinda indi itandatu mu makipe umunani yari ahataniye igikombe cya Shampiyona, inganya umwe na AS Kigali FC ku gitego 1-1.

Mu mwaka ushize w’imikino wa 2019/20, APR FC yatwaye Shampiyona imaze imikino 23 idatsindwa (irimo 16 yatsinze n’irindwi yanganyije) mu gihe iheruka gutsindwa umukino wa Shampiyona y’u Rwanda ku wa 25 Gicurasi 2019 ubwo yatsindwaga na Espoir FC ibitego 2-1 mbere yo gutsinda Police FC ibitego 2-0 mu mukino usoza umwaka w’imikino wa 2018/19.

APR FC yabaye ikipe ya kabiri yegukanye Shampiyona ebyiri zikurikiranya idatsinzwe ni nyuma yo gutwara iya 2019/2020 yasorejwe ku munsi wa 23 (habura imikino irindwi) nyuma y’iyaduka rya COVID-19.

Rayon Sports yabigezeho mu 1981 na Kiyovu Sports yabikoze mu 1989/90 na 1992/93 ni andi makipe abiri yegukanye Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda adatsinzwe.

Umutoza wa APR FC, Umunya-Maroc Adil Mohammed Erradi, amaze imikino 36 ya Shampiyona adatsindwa mu gihe mu mikino Nyafurika, yatsinze umwe, atsindwa undi muri ibiri yahuyemo na Gor Mahia FC yo muri Kenya.

Umutoza wa APR FC, Umunya-Maroc Adil Mohammed Erradi, amaze imikino 36 ya Shampiyona adatsindwa mu gihe mu mikino Nyafurika, yatsinze umwe, atsindwa undi muri ibiri yahuyemo na Gor Mahia FC yo muri Kenya.

 

 

Abatoza n’abayobozi ba APR FC bifotozanya igikombe cya Shampiyona na sheki ya miliyoni 25 Frw bahawe

 

Adil Mohamed Erradi yahesheje APR FC Shampiyona ebyiri idatsinzwe mu mikino 36 (ya Shampiyona) amaze gutoza kuva ageze mu Rwanda

 

Abakinnyi babanje mu kibuga ku mukino wa mbere APR FC yakinnye muri Shampiyona y’uyu mwaka ubwo yatsindaga Gorilla FC ku wa 2 Gicurasi

igihe/IGISUBIZO.COM

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *