Shadow

Amavubi yatsinze Centrafrique mu mukino wa gicuti 2-0

Ibitego bibiri by’Amavubi ku busa byatsinzwe na Rwatubyaye Abdul na Jacques Tuyisenge byayahesheje intsinzi imbere ya Centrafrique, ni mu mukino wa gicuti.

U Rwanda rwateguye imikino 2 ya gicuti na Centre Afrique, uwa mbere ukaba wabaye uyu munsi kuri Stade Amahoro ni mu gihe undi uzaba ku wa Mbere w’icyumweru gitaha.

Ni imikino ifasha ibihugu byombi kwitegura imikino yo muri Nzeri y’amajonjora y’igikombe cy’Isi cya 2021.

Amavubi yagufunguye amazamu ku munota wa 39, ni ku mupira w’umuterekano ku ikosa ryakorewe Kwitonda Alain rigahanwa na Djabel maze Rwatubyaye Abdul ashyiraho umutwe umupira uboneza mu rushundura. Igice cya mbere cyarangiye ari 1-0.

Mashami Vincent yatangiye igice cya kabiri akora impinduka havamo Rwatubyaye Abdul, Samuel Gueulette na Iradukunda Eric Radu hinjiramo Nirisarike Salmon, Nishimwe Blaise na Rukundo Dennis.

Ku munota wa 68, Blaise yafashe icyemezo yinjirana ubwugarizi bwa Centre Afrique maze aha umupira mwiza Jacques Tuyisenge wahise utsinda igitego cya 2 cy’Amavubi.Umukino warangiye gutyo ari ibitego bibiri kubusa.

Abakiniye Amavubi:

Abababje: Buhake Clément Twizere(GK), Iradukunda Eric Radu, Rutanga Eric, Ngwabije Bryan Clovis, Rwatubyaye Abdul, Niyonzima Olivier Seif, Manishimwe Djabel, Kwitonda Alain, Samuel Gueulette, Byiringiro Lague na Jacques Tuyisenge (C)

Abasimbuye: Nirisarike Salmon, Nishimwe Blaise, Rukundo Dennis, Bertrand, Mugunga Yves na Ruboneka Jean Bosco

Abakiniye Centrafrique :
Samolah Elvis(GK), Yambere Cedric, Ndobe Sadoc, Mvondoze Georgino, Mboumbouni Dylan, Toropite Trezor, Kotton Ralph, Kondogbia Geoffrey (C), Zahibo Wilfried, Yangao Flory na Yapende Marc


      Abakinnyi 11 ba Centrafrique babanjemo

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *