Shadow

Amasura mashya ashobora kuboneka muri sena

Sena ni umwe mu mitwe ibiri igize inteko inshingamategeko rukaba ari urwego rukomeye mu gihugu dore ko uyobora sena afatwa nk’umusimbura wa perezida wa repubulika mu gihe bibaye ngombwa ko asimburwa byumvikana ko uru rwego rufatwa nk’ururi ku mwanya wa kabiri mu nzego zikomeye mu gihugu nyuma ya perezidensi ya repuburika.

Image result for sena y'u Rwanda
Icyumba sena ikoreramo

Abagize uru rwego ni abantu binararibonye mu ngeri z’itandukanye z’ubuzima bw’igihugu nkuko itegeko nshinga ribiteganya.

Urebye mu bayigize usanga bafite ubunararibonye mu mirimo runaka ndetse akenshi usanga barakoze mu nzego zo hejuru. Barimo aba baye muri guverinoma,abahagarriye u Rwanda mu nzego zitandukanye, abayoboye ibigo bya leta n’ibyigenga udasize n’ababaye mu miryango itegamiye kuri leta n’ahandi. Abagize uru rwego ni abantu basobanukiwe n’ubuzima n’icyerekezo by’igihugu.

Tugendeye kuri ibyo tugahuza n’uko ubu mu Rwanda turi kwitegura amatora y’abagize sena twareba byo gusesengura abashobora kugaragara biyamamariza kujya muri sena cyangwa abashyirwamo nkuko amategeko ateganya uko abajya muri sena bayijyamo.

Twibukiranye ko uru rwego rwa sena rugizwe n’abasenateri 26. Bagizwe na 12 batorwa mu buryo buziguye, hari kandi 1 utorerwa muri kaminuza n’amashuri makuru bya leta n’undi umwe utorerwa muri kaminuza n’amashuri makuru by’igenga, hakiyongeraho 4 batorwa n’ihuriro ry’imitwe ya politiki yemewe mu Rwanda hari n’abandi 8 bashyirwaho na Perezida wa Repubulika mu bihe bitandukanye,4 bashyirwaho manda igitangira abandi 4 bagashyirwaho mu mwaka ukurikira ibi bigakorwa ashingiye ku biteganywa n’Itegeko Nshinga.

Nta kindi dushingiyeho rero usibye isesengura ry’ubwanditsi bwa IGISUBIZO.COM muri aba bakurikira harimo ABASHOBORA kugaragara muri sena muri manda yayo nshya ya 2019-2024 dore ko nkuko itegeko nshinga rya repuburika y’u Rwanda ryo mu 2003 ryavuguruwe mu 2015 ribitegeganya, kuri ubu abasenateri bazatorwa bazatorerwa manda y’imyaka itanu yongerwa ishuro imwe mu gihe manda yari isanzwe ari imwe y’imyaka umunani itongerwa.

Bamwe mu bashobora kugaragara muri sena

Bamwe muri aba bashobora kugaragara muri sena nshya:

HABUMUREMYI Pierre Damien
MUREKEZI Anastase
NSENGIMANA Joseph
MUKANGIRA Jacqueline
NGARAMBE Francois
MUSONI Protais
MULIGANDE Charles
MUGABO Stella Ford
MUKANTABANA Seraphine
HAVUGIMANA Emmanuel
NSHUTI Manasseh
INGABIRE Marie Immaculee
KANAKUZE Jeanne d’Arc
KAZAYIRE Judith
NDAYISABA Fidele
BUGINGO Emma Marie
RWAMASIRABO Emile
TUMUSHIME Francine
NZABONIMANA Guillaume Serge
DUSINGIZEMUNGU Jean Pierre
BAYISENGE Jeannette
MUKANTAGANZWA Domitille
NIKUZE Madeleine
RUBERANGEYO Theophile
BAZIVAMO Christophe
KAGAME Faustin
MUSABYIMANA Yvonne
MASABO François
RYAMBABAJE Alexandre
BANGWANUBUSA Theogene
HARERIMANA Musa Fazil
MUGANZA Angelina
UWERA Pélagie
UHAGAZE Charles Mathias
RUTEBUKA Balinda 
BITSINDINKUMI Innocent
RUTABINGWA Athnase
VUGANEZA Aaron  
MUKAKARERA Monique
MALONGA Pacifique
KANAMUGIRE Callixte

ubwanditsi/IGISUBIZO.COM

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *