Shadow

Amaraso mashya muri Dipolomasi y’u Rwanda

Perezida Paul Kagame kuwa mbere tariki 15 Nyakanga 2019 yashyizeho abahagarariye u Rwanda mu bihugu 15 by’amahanga, bagizwe n’amasura mashya n’abasanzwe muri izi nshingano bahinduriwe ibihugu.

Related image

Mu bagizwe ba ambasaderi harimo Maj. Gen. Charles Karamba wari Umugaba w’Ingabo zirwanira mu Kirere wagizwe ambasaderi muri Tanzania, asimbuye Eugene Segore Kayihura wimuriwe muri Afurika y’Epfo.

Vincent Karega wari ambasaderi muri Afurika y’Epfo we yimuriwe muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

Uwihanganye Jean de Dieu wari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwa remezo ushinzwe ubwikorezi, yagizwe ambasaderi muri Singapore; Rwakazina Marie Chantal wari Meya w’Umujyi wa Kigali agirwa ambasaderi mu Busuwisi.

Rwakazina agiye gusimbura muri icyo gihugu Amb. Dr François -Xavier Ngarambe wimuriwe mu Bufaransa, aho azasimbura Amb. Jacques Kabale utahise ahabwa ubundi butumwa.

Hari kandi Gasamagera Wellars wayoboraga ikigo gishinzwe kongerera ubushobozi abakozi ba Leta, RMI, wagizwe ambasaderi muri Angola, aho azasimbura Alfred Kalisa wimuriwe muri Repubulika y’Abarabu ya Misiri.

Kalisa azasimbura mu Misiri Sheikh Habimana Saleh, wimuriwe muri ambasade nshya y’u Rwanda mu Bwami bwa Maroc.

Mu bandi harimo Emmanuel Hategeka wari Umuyobozi Mukuru Wungirije w’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere, RDB, woherejwe muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu.

Ni mu gihe Yasmin Amri Sued wari ushinzwe ibikorwa (Chargé d’affaires) mu butumwa bw’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, yoherejwe muri Repubulika ya Korea nka ambasaderi.

Undi mudipolomate mushya ni Dr Aissa Kirabo Kacyira wakoraga mu ishami ry’Umuryango w’abibumbye rishinzwe imiturire, woherejwe muri ambasade nshya muri Ghana; Kimonyo James uheruka gusimbuzwa nka ambasaderi muri Kenya yoherejwe mu Bushinwa, aho azasimbura Lt. Gen Charles Kayonga utahawe ubundi butumwa.

Undi ni Prosper Higiro wagizwe ambasaderi muri Canada. Uyu yabaye umuyobozi mu nzego zitandukanye zirimo aho yabaye Umunyamabanga Mukuru w’Ihuriro ry’Inteko zishinga Amategeko z’Umuryango uhuza ibihugu byo mu Karere k’Ibiyaga Bigari (FP-ICGRL).

Biteganywa ko abahawe ubutumwa mu mahanga bazabanza kwemezwa na Sena y’u Rwanda ndetse n’ibihugu basabiwe gukoreramo ubutumwa.

Uko ba ambasaderi bashyizwe mu myanya:

1. Muri Angola: Gasamagera Wellars
2. Muri Canada: Prosper Higiro
3. Muri Repubulika ya Rubanda y’U Bushinwa: James Kimonyo 
4. Muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo: Vincent Karega
5. Repubulika y’Abarabu ya Misiri: Alfred Kalisa
6. Mu Bufaransa: Dr François -Xavier Ngarambe
7. Muri Ghana : Dr Aissa Kirabo Kacyira
8. Mu bwami bwa Maroc: Sheikh Habimana Saleh
9. Muri Repubulika ya Korea: Yasmin Amri Sued
10. Muri Qatar: François Nkulikiyimfura
11. Muri Afurika y’Epfo: Eugene Segore Kayihura
12. Muri Singapore: Jean de Dieu uwihanganye 
13. Mu Busuwisi : Rwakazina Marie Chantal
14. Muri Tanzania : Maj Gen Charles Karamba
15. Muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu : Emmanuel Hategeka

Maj. Gen. Charles Karamba yagizwe ambasaderi muri Tanzania

Major General Charles Karamba, ni umwe mu basirikare bagize uruhare mu rugamba rwo kubohora u Rwanda, ndetse yari mu basirikare 600 ba FPR Inkotanyi (APR) bari muri CND.

Yabaye umuyobozi mu nzego zitandukanye za gisirikare haba ku rwego rw’aba ofisiye bato ndetse no ku nzego za ofisiye bakuru. Mbere yo kugirwa Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira mu kirere yari Umuyobozi w’Ishuri ry’abasirikare bakuru b’Ingabo z’u Rwanda ( RDF Command and Staff College).

Ku mirimo yakoreye hanze y’igihugu, yabaye Umujyanama wa Ambasade y’u Rwanda mu bya gisirikare muri Ethiopia na Eritrea, kandi yanabaye Umuyobozi Mukuru wungirije ushinzwe abakozi mu Ngabo za Loni zibungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo (UNMISS).

Image result for Jean de Dieu UWIHANGANYE

Uwihanganye Jean de Dieu wari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwa remezo ushinzwe ubwikorezi, yagizwe ambasaderi muri Singapore.

Ir.Uwihanganye Jean de Dieu ukiri muto dore ko afite imyaka 32 gusa nta bunararibonye buhambaye afite muri politike ariko ubuhanga afite bumwemerera kugirirwa ikizere cyo guhabwa inshingano zo kuri uru rwego. Uyu mwubatsi w’umwuga nkuko impamyabumenyi yakuye muri kaminuza ya Manchester ibihamya ndetse n’imwe mu mirimo yakoze mu kigo NPD-COTRACO ikabishimangira. Imyaka hafi ibiri yari amaze muri Guverinoma uburyo yatangaga ibisobanuro kuri gahunda runaka wumva neza ko azi icyo ategerejweho. Mugihe u Rwanda rufata nk’ikitegererezo igihugu cya Singapore ndetse benshi bakagira uko babisanisha, ni ihitamo ryiza kohereza umuntu nka Uwihanganye wamamaye nka Henri Jado kuko yiga kandi agafata vuba guharura inzira no gushaka ubufatanyabikorwa bw’iyo mikorere yatumye icyo gihugu cyo kwa Lee Kuan Yew kiriribwa n’isi yose kandi hambere cyari igihugu  giciriritse.

Gasamagera Wellars yagizwe ambasaderi muri Angola

Wellars Gasamagera wari usanzwe ayoboye ikigo k’igihugu gishinzwe kongerera ubushobozi abakozi-RMI, asanzwe azwi muri politiki y’u Rwanda akenshi yumvikana nk’umuvugizi wa FPR Inkotanyi cyane ko ari na komiseri ushinzwe politiki n’ubukangurambaga. Gasamagera yabaye Senateri (2003-2011) yanayoboye Kigali Rural (1997-2001) yize imiyoborere rusange (Public Administration) muri Ecole Nationale d’Administration Publique muri Canada afite inshingano zo gusangiza Angola icyerekezo cy’u Rwanda cyane koi bi bihugu byombi ubu bifatwa nk’ibifite ijambo riremereye muri aka karere.

Dr Aissa Kirabo Kacyira wakoraga mu ishami ry’Umuryango w’abibumbye rishinzwe imiturire, yoherejwe muri ambasade nshya muri Ghana. Dr Aissa Kirabo Kacyira yamenyekanye cyane mu Rwanda ubwo yayoboraga umugi wa Kiagali.

Emmanuel Hategeka wari umuyobozi Mukuru muri RDB yagizwe ambasaderi muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu.

Emmanuel Hategeka woherejwe guhagararira u Rwanda muri hamwe mu hantu hakorerwa ubucuruzi ku rwego rwo hejuru muri iy’isi (Dubai)afite ubu nararibonye mu bucuruzi kuko yagiye akora imirimo ifite aho ihuriye nabwo,yabaye umunyamabanga uhoraho muri MINICOM mbere y’uko yerekeza muri RDB azi neza politiki yose y’igihugu yerekeye ubucuruzi n’iterambere muri rusange.

Rwakazina Marie Chantal wari Meya w’Umujyi wa Kigali yagizwe ambasaderi mu Busuwisi

Marie-Chantal Rwakazina, w’imyaka 45 wayoboraga umugi wa Kigali yemeza ko warize neza,ushoboye kandi ukaba ufite uko uhura n’abantu batandukanye nta kabuza wagera kuri byinshi.

Rwakazina yize muri kaminuza Louvain-la-Neuve mu Bubirigi, yabaye umwarimu muri kaminuza y’u Rwanda mbere yo gukora m’ubuhuzabikorwa bw’imiryango ya ONU mu Rwanda yanabaye umuyobozi wungirije w’ishyirahamwe ry’uturere n’imigi-Ralga

Related image
Higiro Prosper agiye guhagararira u Rwanda muri Canada

Higiro Prosper agiye guhagararira u Rwanda muri Canada

Higiro Prosper yatangiye kumvikana muri politiki y’u Rwanda nyuma ya jenoside yakorewe abatutsi ubwo yagirwaga Minisitiri w’inganda muri guverinoma ya mbere yagiyeho nyuma ya jenoside yakorewe abatutsi (19 Nyakanga 1994).Higiro yanabaye senateri (2003-2011) nyuma yaje kongera kumvikana cyane mu 2010 ubwo yiyamamarizaga kuba perezida wa repubulika ahagarariye ishyaka PL asanzwe abereye umuyoboke, agiye guhagararira u Rwanda muri Canada n’ubundi imirimo yakoraga yo
Umunyamabanga Mukuru w’Ihuriro ry’Inteko Zishinga Amategeko z’Umuryango uhuza ibihugu byo mu Karere k’Ibiyaga Bigari (FP-ICGRL) akinisha iturufu ya dipolomasi byumvikana ko azasoza neza imirimo ashinzwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *