Shadow

Amamiliyoni yahawe Mckinstry azabazwa nde?

Mu Rwanda dufite intero irangaje imbere amahitamo yacu ariyo; Kuba umwe, Gutekereza byagutse no Kubazwa ibyo ushinzwe. Iyo ugerageje gusesengura aya mahitamo ubona neza ko bivuye mu mvugo bikaba ingiro nta Munyarwanda ndetse n’Umuturarwanda wakongera kurota paradizo kuko twaba twayitashye.Aha rero niho hibazwa ngo ni ryari aya mahitamo azava mu mvugo gusa ahubwo ahuzwe n’ingiro uko yakabaye.

Related image
Jonathan McKinstry yatoje Amavubi (2015-2016)

Nta minsi irashira Minisiteri y’Umuco na Siporo-MINISPOC itangaje ko yishyuye ideni yari ibereyemo uwigeze kuba umutoza w’ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru Amavubi Bwana Jonathan McKinstry. Ni ideni ryishyuwe biruhanyije  kuko byabaye ngombwa ko biba ku itegeko ry’Ishyirahamwe ry’umupira w’Amguru ku Isi-FIFA.

Amafaranga ibihumbi 215$ (Miliyoni 198Frw) Agiye mu mufuka w’umuntu umwe atari ukwishyurwa ibyo yakoze ahubwo ari ukubera amakosa y’abayamuhaye banabiwe kuzuza inshingano ku gihe ni ishyano bikaba akumiro kumva yavuye mu isanduku y’igihugu nk’u Rwanda rugifite byinshi bikeneye amafaranga angana atyo ku bwinyungu rusange(amashuri,amavuriro,….).

Abakunzi b’umupira w’Amaguru mu Rwanda bazi byinshi biwuberamo n’abatawukurikira cyane ugize uwubaza ibyawo ntiyabura kukubwira ko ari nta kigenda kuko umusaruro w’ibiwuberamo ari ntawo. Ibi bigaragazwa n’umusaruro w’ikipe y’igihugu Amavubi kuko ariyo igaragaza uko uru rwego ruhagaze muri rusange. Aho igihugu kigeze cyiyubaka mu nzego zitandukanye ntawabura kuvuga ko u rwego rw’umupira w’amaguru ruri imbere muzasigaye inyuma ndetse zisebya u Rwanda kuburyo igihe kigeze ngo hagire igikorwa.

Ku kibazo cy’akayabo ka Miliyoni 198 Frws zishyuwe umutoza,iki n’igihe cyiza cyo gutanga ibisobanuro ku banyarwanda aribo batanga imisoro ndetse n’amadeni leta ifata iyafata mu izina ryabo bakwiye guhabwa ibisobanuro by’uko ayo mafaranga yatanzwe azabazanira inyungu cyangwa uko azishyurwa.

Niba aya amafaranga yaravuye muri Minisiteri y’Umuco na Siporo-MINISPOC koko,kuko hari n’amakuru yavuzwe ko yaba yarishyuwe n’abantu ku giti cyabo.Aho yaturutse hose yasohotse ku izina rya MINISPOC niyo mpamvu twizeye ko muri komisiyo ishinzwe kugenzura imikoreshereze y’umutungo w’igihugu (PAC) batazabura  kubaza iby’aya mafaranga.Ibi ntakubishidinya ho kuko abashinzwe kugenzura imikoreshereze y’umutungo w’igihugu bazaba babibonye ubwo bazaba basuye MINISPOC bagenzura imikoreshereze y’umutungo wa LETA.

Aha rero nibwo yamvugo y’intumwa nkuru ya Leta mu nshuro nyinshi yabwiye abafite aho bahuriye n’imikoreshereze y’imali y’igihugu ko bagomba kwitwararika kuko uzagaragaraho guhombya Leta nkana azabibazwa yishyura ibyo leta yahombye mu izina rye.

Imikorere igomba gusobanuka

Uretse kubazwa iby’aya mafaranga igihe kirageze ngo MINISPOC na FERWAFA basobanure imikorere yabo kuko umusaruro w’ibikorwa byabo ntugaragara ikipe y’igihugu ihora itsindwa, nako ngo iba yaserutse byo kwitabira;bazatangira gutsinda ubwo bazaba bagiye guhatana.Tubitegereze kugeza ryari?

Nako ngo MINISPOC na FERWAFA buhujwe n’uko bose bari mu ruganda rwa Siporo naho ubundi buri wese amenya ibye kuko MINISPOC ikumiriwe na nyirantarengwa yashyizweho na FIFA ibuza buri wese kugira icyo abaza FERWAFA ngo yaba yivanze. None y’amahitamo y’Abanyarwanda yo gusobanura ibyo bakora ntaheze mu mvugo.

Ariko ubundi ni gute ahantu Leta ishyira imali itabaza imikoreshereze yayo.Harya ngo ni uko FIFA yaciye iteka,uretse na FIFA na UN ntishobora gutinyuka gukeneka igihugu kugera kuri uru rwego. Mu gihe u Rwanda muri ibi bihe ruhagaze neza mu ngeri nyinshi mu ruhando rw’amahanga ntiwakumva uko ruhagaze muri uyu mukino wigaruriye imitima ya benshi ku isi. Umuco Nyarwanda wo gukorera ku mihigo  nk’imwe mu nkingi u Rwanda rwegamiye irubashisha kugera aho rugeze igomba gutozwa FERWAFA ku kibi n’ikiza.Ngo umunnyafu wa FIFA watugeraho,ubundi kuba utaturiho bitwunguye iki?

Kuba McKinstry yarahawe gutoza ikipe y’igihugu ari umunyamahanga si ikibazo habe na gato kuko aho tudafite ubumenyi bukenewe turabuhaha si igitangaza ariko kumva McKinstry n’umwirondoro we(CV) aje kwimenyerereza ku ikipe isohokera igihugu cy’imihigo nk’u Rwanda wibaza abamutoranyije niba basabanukiwe icyerekezo cy’ubutaka bw’igihugu bakoreraho. Abasobanukiwe iby’imikorere ya Mafia ubu ibi byakitwa iki, RIB ibizi kundusha. U Rwanda ni ruto ku ikarita ariko uzabaze n’umwana ucyonka azi neza ko u Rwanda ari Ukwaguka;si ukwaguka k’ubutaka ahubwo ni imyumvire n’imitekerereze y’Umunyarwanda bihora kandi  bigomba guhora byagutse.

Nguko uko iyo mitekerereze yatumye habaho sosiyete nka Rwandair,inyubako nka Kigali Convetion Center,amavugurura yaremye UR ingero n’inyinshi. None FERWAFA ni gati ki kadakorwaho ngo kagendane n’icyerekezo cy’igihugu.

MINISPOC nifashe FERWAFA yige imikorere y’u Rwanda rw’iki gihe ariko izo nyigisho nayo (MINISPOC) izabanze izizingatire. Niba ari abahanga cyangwa abasobanukiwe babura bashakishwe kuko no mu zindi nzego birakorwa bagakurwa I mahanga, harya ninde uyoboye Kaminuza y’u Rwanda(UR),inama y’ubutegetsi ya RDB,ninde wafashije FERWACY kwiyubaka? No muri Ruhago yacu dushobora kubakura I Kantarange ariko tukema,ntiduhore turi insina ngufi mu ruhando.

ubwanditsi/IGISUBIZO.COM

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *