Shadow

Imyaka 21 irashize perezida Paul Kagame ayoboye u Rwanda

Ku itariki 22 Mata 2000- tariki ya 22 Mata 2021, imyaka 21 irashize Paul Kagame arahiriye bwa mbere kuba perezida w’u Rwanda. Hari imbere y’abaturage buzuye stade Amahoro i Kigali n’abashyitsi nka Perezida Frederick Chiluba wa Zambia, Benjamin Mkapa wa Tanzania na Pierre Buyoya w’u Burundi.

Perezida Kagame yarahiriye kuyobora u Rwanda, Dipolomasi y'u Rwanda yariyerekanye – Intyoza

Hari hashize hafi ukwezi, uwari perezida Pasteur Bizimungu yeguye “ku mpamvu ze bwite”, bikurikiye ibibazo bya politiki muri guverinoma byatangiye mu mpera za 1999.

Bizimungu – wari uyoboye leta y’inzibacyuho yagombaga kuva nyuma ya jenoside kugeza mu 2003, amaze kwegura, inteko ishingamategeko yatoye ku bwiganze Paul Kagame wari visi perezida na minisitiri w’ingabo ngo amusimbure. Icyo gihe yatowe ahatanye na Dr.Charles Murigande wari umunyabanga murukuru wa FPR.

Hari kuwa gatandatu ku itariki nk’iyi z’ukwa kane 2000 imbere ya rubanda n’umukuru w’urukiko rw’ikirenga Simeon Rwagasore, Kagame yarahiriye “kubahiriza itegekonshinga n’andi mategeko, no guharanira inyungu z’Abanyarwanda”.

Mu ijambo rye, Paul Kagame, Yagize ati: “Hari abavugaga ko gusimbura perezida w’u Rwanda byagombaga gushingira ku bwoko. Ariko Abanyarwanda barenze ivanguramoko, ivangura rishingiye ku turere cyangwa ku madini.”

Icyo gihe kandi yashishikarije Abanyarwanda bari bakiri impunzi zo mu 1994 gutahuka.

Inzibacyuho irangiye mu 2003, Perezida Kagame yatorewe manda ya mbere, iya kabiri mu 2010, mu 2015 hahindurwa itegekoshinga, bimwemerera kwiyamamariza manda ya gatatu mu 2017, hose yatsindaga abo bahatanye n’amajwi ari hejuru ya 90%.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *