Shadow

Amahuriro y’urubyiruko rukora ubuhinzi agiye guhabwa imbaraga

Impuguke n’abandi bafatanyabikorwa mu rwego rw’ubuhinzi baturutse mu bihugu 41 by’Afurika, basoje inama y’iminsi ibiri bari bamazemo i Kigali bahurije ku myanzuro umunani, umwe muri yo ni ugufasha urubyiruko gushyiraho amahuriro mu nzego z’ubuhinzi muri buri gihugu.

   Aba ni bamwe mu bari bitabiriye inama ishishikariza urubyiruko kubyaza umusaruro amahirwe ari mu buhinzi (Foto ImvahoNshya)

Mu kurushaho gutuma urubyiruko rwibona mu buhinzi hagomba kubaho uburyo bwo guhuza ibikorwa, gusangira amakuru ku bimaze gukorwa mu bagize urubyiruko ku mugabane, ngo bifashe no kureshya urubyiruko kwitabira  imirimo mu buhinzi ari benshi.

Ku bijyanye no gutinyuka no kwishyira hamwe mu mashyirahamwe n’amakoperative, abayobozi bijeje  gushyigikira urubyiruko rw’Afurika mu kwishyira hamwe, guha ubushobozi abakora ubuhinzi mu cyaro, no kubegereza ibikorwa remezo by’ikoranabuhanga no korohereza gutanga imisoro  urubyiruko rugitangira ibikorwa byabo mu buhinzi.

Umwe mu myanzuro uragira uti “Twiyemeje gushishikariza abafatanyabikorwa mu buhinzi gushyigikira imishinga y’urubyiruko, cyane abagifite imishinga iciriritse ikiri mito, kubafasha kubona amasoko y’umusaruro wabo, no kubigisha uburyo bwo gutunganya no kongerera agaciro ibyo bakora, kandi ari benshi, kandi turashima cyane Leta y’u Rwanda ikomeje kuza ku isonga mu gukangurira no gufasha urubyiruko kugana  no kubyaza amahirwe ari mu buhinzi’’.

Mu biganiro byatangiwe muri iyo  nama, Impuguke zitandukanye zagaragaje ko nta terambere Umugabane w’Afurika wageraho igihe urubyiruko rudakundishijwe ubuhinzi, kuko ari rumwe mu nzego zikomeye ku bukungu bw’ibihugu kandi butanga akazi ku bantu benshi. Iyo inama nyafurika yigaga ku buryo urubyiruko nyafurika rwakwifashishwa mu buhinzi hagamijwe kurwanya ibibazo by’inzara, ubukene n’ubushomeri.

Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’abibumbye ryita ku buhinzin’Ibiribwa Jose Graziano da Silva asanga za Guverinoma zikwiye gushyiraho ibikorwa remezo byorohereza ubuhinzi ku buryo urubyiruko rudakomeza kubona urwo rwego nk’urwasigaye inyuma.

Yavuze ko ubuhinzi bukenewe ari ubwifashisha ikoranabuhanga kandi butashoboka igihe urubyiruko rutabifitemo uruhare, kuko ari narwo rwumva cyane ikoranabuhanga.  Ati “Ikoranabuhanga ryakwifashishwa n’urubyiruko guhanga udushya ari nako rihanga imirimo mishya, rihuza abahinzi n’abashaka umusaruro, bikagabanya igiciro, bikagabanya ibihombo kandi rikongera umusaruro”.

imvahonshya/Igisubizo.com

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *