Shadow

Amahirwe ku bagore yo guhanga imirimo mu bukerarugendo

Mu Rwanda nyuma y’uko ubukerarugendo busigaye bwinjiza asaga miliyoni 400$ ku mwaka, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere RDB kirasaba Abanyarwanda kwiga neza isoko ry’u Rwanda bakazana ibindi bishya byakurura abakerarugendo by’umwihariko abagore bakabigiramo uruhare.

Belise Akaliza avuga ko abantu badakwiye kumva ko mu Rwanda hari ingagi gusa cyangwa Pariki zirimo inyamaswa bakwiye no gutekereza ku bindi byazana abakerarugendo

Mu biganiro bijyanye n’Icyumweru cyahariwe ba Rwiyemezamirimo (Global Entrepreneurship Week, GEW) aho insanganyamatsiko ari “Abagore ba Rwiyemezamirimo”, Belise Akaliza ukuriye ubukerarugendo yashishikarije abagore n’abandi Banyarwanda kuzana ibintu bishya byakurura abakerarugendo.

Mu biganiro byateguwe na Inkomoko Entrepreneur Development ku mugoroba wo ku wa kane tariki 15 Ugushyingo, aho abagore bamaze kugira aho bagera mu gushora imari mu bukerarugendo baganirije ababyiga n’abateganya kubijyamo inzira banyuzemo ngo bagere aho bageze.

Niyonzima Nathalie uumuyobozi wa Inkomoko Entrepreneur Development yavuze ko bakorana na ba rwiyemezamirimo bagamije kwagura ibikorwa byabo.

Ati “Ba rwiyemezamirimo ni nk’ahazaza h’igihugu ni icyizere ku gihugu, iyo baguye ibikorwa byabo bigira ingaruka nziza ku bukungu bw’igihugu.”

Avuga ko mu myaka 6 bamaze bakoranye na ba rwiyemezamirimo 3000, b’i Kigali n’ahandi mu gihugu. Avuga ko mu bo bakoranye abegereye 50,5% ari abagore kandi ngo yasanze abagore bishyura neza inguzanyo babaha.

Inkomoko batanga ubumenyi kuri ba rwiyemezamirimo bari mu bukerarugendo kugira ngo babashe kuyobora neza ibigo byabo byaguke bitange akazi kenshi mu rubyiruko.

Yagize ati “Twishimiye ko umuyobozi ushinzwe guteza imbere ubukerarugendo yaje hano akanasobanurira ba rwiyemezamirimo amahirwe ahari mu gushora imari mu bukerarugendo.”

Jackie Sebageni washinze akanayobora Thousand Hills Africa ikora iby’ubukerrugendo avuga ko yakoze mu bukerarugendo kera ari hanze y’igihugu, ageze mu Rwanda abubamo rwiyemezamirimo kandi ngo byaramuhiriye.

Ati “Mu buzima iyo ushaka ikintu ugomba kugifataho umwanzuro, ugomba kwizera ko ibiri mu gihugu bikurura amahanga, ugomba gushaka abantu bafite ubushobozi n’abandi ugomba kwigiraho na byo birafasha.”

Jeannette Gasatura we ni rwiyemezamirimo mu bukerarugendo, ariko yahisemo gukora Slice na cakes agafasha abantu gutegura isabukuru z’abana, ngo bifasha benshi kuko igishya yazanye ari ugukora ‘design’ agendeye ku byo abana bakunda.

Rica Rwigamba uhagarariye Master Card Foundation yagize uruhare mu kugira ngo ba barwiyemezamirimo bahure kuri uriya mugoroba wok u wa kane bungurana inama ku mahirwe ari mu bukerarugendo, avuga ko iki kigo ubusanzwe kiba muri Canada cyashoye mu Rwanda mu gihe k’imyaka 5 asaga miliyoni 100$ mu mishanga ibiri, uwitwa Leaders in Teaching ukorana n’ibigo by’amashuri yisumbuye n’uwitwa Hanga Ahazaza na wo uzamara imyaka 5, wo ukaba ugamije gutanga akazi ku rubyiruko 30 000.

Uyu mushinga witwa Hanga Ahazaza ngo uzafasha ibice bibiri, abasanzwe mu bukerarugendo bazongererwa ubumenyi kugera na bo babaye abayobora ibigo (managers), naho ikindi gice ni ukwigisha abiga ubukerarugendo bakarangiza bafite ubumenyi bukenewe ku isoko.

Yavuze ko mu bigo 10 bikorana na Master Card Foundation, Inkomoko Entrepreneur Development ifasha ba rwiyemezamirimo bato n’abacirirtse bari mu bukerarugendo kuzamura ubumenyi bwabo ngo babashe gutanga akazi kuri benshi.

Ati “Ku bijyanye n’abagore dufite umwihariko kuko twifuza ko babona imirimo ari benshi kandi bakagaragara no mu ishoramari uretse ko atari bo bonyine n’abagabo barimo ariko umwihariko uri ku bagore.”

Belise Akaliza ukuriye Ubukerarugendo muri RDB avuga ko ba rwiyemezamirimo bagomba kwiga isoko ry’u Rwanda bakareba ibihari n’ababicuruza, bo bakazana ibishya mu bukerarugendo, RDB bakayitabaza ibaha umurongo w’uburyo ibyo bishya babonye babigeza ku isoko.

Ati “Ntabwo ari ingagi gusa dufite, ntabwo ari Pariki y’Akagera gusa dufite, si na Nyungwe gusa dufite, hari n’ibindi dufite. Nk’igihugu navuga ko hari ikintu gishya twazanye gishingiye ku Kwakira Inama, buri mwaka bizamukaho 16%.”

Avuga ko iki gice cy’ubukerarugendo bushingiye ku nama kinjiza 15% mu musaruro winjizwa n’ubukerarugendo.

RDB ngo ubu iriho irateza imbere ubukerarugendo bushingiye ku muco, akaba avuga ko ngo bashishikariza cyane abakobwa n’abagore kwitabira imirimo ishingiye ku bukerarugendo kuko ngo babishobora hari ababigaragaje.

Rica Rwigamba avuga ko Master Card Foundation yashoye asaga miliyoni 100$ mu myaka 5 igamije kongera imirimo mu bukerarugendo

 

umuseke/IGISUBIZO.COM

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *